Ikinyamakuru inyangeNews kirasaba umuntu wese ushobora kwitanga agakora urutonde rw’abantu baba abasirikare cyangwa Civilian bishwe bazira imyemerere yo kwemera ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegeko nshinga.Gukora urwo rutonde,wowe wemeye kwitanga urasabwa kuba watanga iyo liste ifite ibimenyetso (Evidences) bitari ugukekeranya cyangwa amenshi y’abantu.
Ikinyamakuru inyangeNews hamwe na society “INYANGE NEWSS MEDIA AGENCY”ntabihembo biteganijwe kuzafasha gutanga ibyo bimenyetso,cyakora washyirwa mu bubiko hateganijwe kuzibukwa nk’umuntu watanze amakuru yingira kamaro bityo bikazafasha abanyarwanda kumenya iyo miryango yasigaye yazize kwemera ubwami bw’uRwwanda ikanga kwemera Republika itemewe n’amategeko.
Mu gihe waba umaze kubona ayo makuru,ushobora kuyatwoherereza ukoresheje e-mail z’ikinyamakuru inyangenewseditor@gmail.com, hanyuma ukohereza ayo makuru kuko arayingenzi akenewe byihutirwa.
Ikinyamakuru inyangeNews kiributsa yuko mbere yuko wohereza ibyo bimenyetso n’amazina yabo banyakwigendera bazize imyemerere yo kwemera ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegeko nshinga,urasabwa gufungura e-mail nshya mu gihe waba ubarizwa murwagasabo itari mu mazina yawe kuko muziko umwakagara yaguze program ya mudasobwa igenzura za e-mail hamwe n’amatelephone.





