HomeNewsAmatora ya kamarampaka (Referendum) yemeza ko Umwakagara agiye kuba Umwami wa mbere...

Amatora ya kamarampaka (Referendum) yemeza ko Umwakagara agiye kuba Umwami wa mbere w’abega arayatsinda 100%

Ejo hashize ku wa 17 Ukuboza 2015 umwakagara yatsinze kamarampaka abona amajwi 100% ayo matora yabereye hanze y’u Rwanda mu banyarwanda baba hanze y’igihugu bitwa DIASPORA.

Uyu munsi ku wa 18 Ukuboza 2015 harakora amatora nyirizina ari bukorerwe mu gihugu imbere aho abanyarwanda bose bategetswe gutora YEGO nta gutora OYA,kuko uri bugerageze gutora OYA karaba kamubayaeho!

Iyi nkubiri ya kamarampaka bise izina rya referendum,nigambiriye gusubiza umwakagara kubutegetsi nyuma yuko yarikuzarangiza manda ye y all muri 2017.Nyuma yo kubona ko igihe cye cyegereje yahise ahindura itegeko nshinga kugez’ubu bitemewe n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga agenga imikorere ya demokarasi muri politike.

Umwakagara ku wa 06 Ukuboza 2015 yavuze yuko nyuma ya kamarampaka irangiye ko azaba yizeye icyo yavuga abwira abanyamuryango ba FPR hamwe nabambari be,nagatsiko gakomeje kumena amaraso yabanyarwanda gakoresheje igitugu cya gisirikare.

Ikigaragara nuko abanyarwanda basa nabegera iminsi y’icuraburindi rikomeye cyane,kuko bitashoboka yuko umwakagara yarusha imbaraga abanyarwanda bose uko bakabaye kabone nubwo abanyapolitike bakomeje kuba ibisambo barwanira inyungu zabo,uko byagenda kose ntiyarusha imbaraga abanyarwanda ngo azirushe amahanga cyangwa azirushe iyo Uwiteka Imana avuga ko idashobora byose.

Ubwo se koko iki gihe tugezemo,harumuntu ushobora kuyobora imyaka (38) ngo ni uko akundwa nabaturage?Bibaye ibyo,yakoraho itegekonshinga ko rigengwa namategeko.Niyerure avuge ko ashaka kwimika ubwami bw’Abega bakomeje kwica abanyarwanda batavuga rumwe nubutegetsi ariko areke kubeshya ijuru n’Isi avuga ko akundwa abaturage ko yabamariye iki se?!

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments