Reka mbanze nshimira bene data bose bakomeje gushyigikira umurimo w’Imana nkora nkuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yabishatse.Kandi ndashimira buri wese uko buri muntu yagiye akora uko abishoboye cyane kuba byari biturutse ku mutima w’urukundo.Ndashimira cyane mwebwe mwese mwemeye kwitangira ubugingo bwanjye nkuko nanjye nemeye kubitangira kwemera gukora umurimo ukomeye Uwiteka Imana yatugiriye ikizere kandi akanaturindira muri za gereza no mu butayu adukiza inkozi z’ibibi zihora zigenza ubugingo bwacu.
Kuva 25:1-5 (Exodus) Uwiteka abwira Moses ati,bwira ab’Israel,banture amaturo,umuntu wese wemezwa n’umutima we,ukunze!Banzanire amaturo.Nanjye ndashimira bene data bemejwe n’imitima yabo bakaba barambereye umugisha Uhoraho ababere umugisha cyane abatanganye umutima ukunze,batagambiriye kurimbura ubugingo bwanjye!
Na za magigiri reka nazo nzishimire kuko zigereranywa ni gisiga cyatumwe n’Uwiteka ngo cyizanire ibyo kurya (Inyama) Umuhanuzi Eliya (Elijah) wagenzwaga n’Umwami Kazi Jezebeli kugirango amuce igihanga!
Uko niko za magigiri zatekereje yuko kwitwaza gusengerwa no gutanga ituro ry’umutego ridaturutse ku mutima,ahubwo bibwira yuko nkunda ibyisi kugirango bimbere umutego,ariko bananiwe kumenya yuko inda yanjye yacirijwe mu butayu,igahabwa agakiza n’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.
Abitirirwa izina ry’Uhoraho,benshi baguye muri uwo mutego kubera gukunda ibitukura! Nkuko Esau yemeye kugurisha umugisha isupu itukura yibwira ko za inyama naho byari ibishyimbo Itangiriro 25:30-34,abo bananiwe gusohoza cyangwa kugera mu masezerano y’Uwiteka yabasezeranije kuko bananiwe kwihanganira ibibagerageza.Ahubwo bahitamo gupfukamira wa mwanzi na Satani basigarana ijambo ry’ubwenge mu mitwe yabo,ariko imitima yabo barayihaye Satani(ubutegetsi)
Reka mbwire za magigiri nundi wese uko menya magigiri woherejwe kungigira;reka ntange urugero,hari mwene data uri kumugabane w’Uburayi uherutse kumbera umugisha,mbere yuko ambera umugisha nabanje kwerekwa IFI (Fish) mu iyerekwa iza iransoma,ubwo menya yuko hari umugisha urimo gutegurwa n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ugiye kunzaho,kandi ugiye kuwohereza atari magigiri.
Naho iyo ari magigiri ugiye kohereza umugisha batezemo akanyobwa cyangwa akagori,urumva baba banyitiranije n’Inkoko cyangwa Inkware bateze umutego,haza iyerekwa ry’Inyama zokeje cyangwa zikaranze zikaza mu iyerekwa zihiye,ubwo mpita menya ko,hari za magigiri zije kungingira.Cyangwa se nkwerekwa bakuru banjye bapfuye bishwe ni nkozi z’ibibi,ubwo menya ko kabaye! Urugero muri iki cyumweru neretswe bakuru banjye (2) na mushiki wanjye [1] bitabye Imana bishwe ni nkozi z’ibibi,ubwo Imana inyereka bose bazutse ndetse barikumwe na papa (umubyeyi wanjye) ubwo namenye yuko za magigiri zongeye guhaguruka!
Nta nzozi cyangwa iyerekwa bituruka kuri Satani,kandi ntushobora kwerekwa cyangwa kurota ibyiza,kandi uzengurutswe nimyuka mibi.Niyompamvu abantu benshi bananirwa kumenya ibyo Imana yaberetse kubera kutegera Imana no kutabana n’Imana,ndetse bakaba nta n’Umuhanuzi bafite ngo abagire inama cyangwa abafashe gusobanukirwa iyerekwa cyangwa inzozi.Iyerekwa riza umuntu akanuye,naho inzozi ziza umuntu aryamye asinziriye kandi umubiri we waruhutse neza ku buryo ibyo arota abasha kubimenya nubwo atabisobanukirwa ariko aba yibuka ibyo yarose.
Reka ndanginze nshimira nabagize integenke zo gukomezanya n’Umuhanuzi kubera Uwiteka ibyo yabategetse gukora byabananiye kuko bitari bihuye nibyo imitima yabo yifuza.Ariko ndabazirikana cyane kandi ndabibuka cyane imirimo myiza bakoze nubwo bagize integenke,ariko nubundi nta cyo bizabamarira ahubwo imitima yabo izakomeza kwifuza ibituruka ku Mana kandi badashobora kubihabwa kuko bananiwe kubahiriza icyo ijambo ry’Imana ryabasabye gukora kugirango bahabwe umugisha.
Ariko kandi birababaje kuba abakorera Satani bamwumvira,ariko abitwa ko babuha Imana ntibayumvire mu gihe ibabwiye ibinyuranye nirari ryabo.Nyamara ibyo Imana ibategeka ntabwo ari ibyo badashoboye,ahubwo ni uko Imana bayitekereza nk’aho ikora nk’abantu.Nyamara iyo nza kutumvira Imana ngo nkore ibyo yansabye byose ntabwo mba ndi aho ndi uyu munsi,cyangwa ngo mbe ndi icyo ndicyo uyumunsi.
Bimaze iki kubana n’umugore cyangwa umugabo,bitari mubushake bw’Imana?Ese mwumva Imana yafata ibitari mu bushake bwayo,ikabishyira mu bushake bwayo kugirango udaseba!?Ubwo se iyo biba gutyo,YOBU yari kugendana n’Imana?Umugaragu w’Imana Moses we se,yari gucyura ubwoko bw’Imana?Ibyo mu bitekerezeho maze mwihe igisubizo!
Reka mvuge ngo,nizeye neza yuko aho ndi,ariho namwe muzaba,nkuko turikumwe mu mwuka,nyamara ndikure yanyu,ninako tuzabana mu mubiri igihe cyategetswe n’Uhoraho Nyiringabo nigisohora mu gihe cyacyo.Ibi ndabihamya mu mutima wanjye kuko umwana w’umuntu nashyirwa hejuru,namwe muzashyirwa hejuru.
Abizeye ibyo,mwiringire yuko Uwiteka agiye kuduha itorero rye,bidatinze,nubwo ababirebera mu mubiri,babibona nkaho bikiri kure cyangwa bitazabaho,ariko ndabwiz’ukuri yuko igihe kije kandi gisohoye kugirango umwana w’umuntu ashyirwe hejuru.Tuvuga ibyo tuzi kandi twizera,ariko abandi bavuga ibyo batazi ndetse batanizera.Yohana 5:40-43
Bene data bakundwa jye nabonye Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo,niyompamvu nemeye kumukorera,kandi namubonye inshoro zigera ku [8] inshuro ya nyuma namubonye muri 2015 mukwezi kwa cyenda.Yabanye najye kandi niwe wampaye murimo we,ubwo narimaze gusa numaze kuzinuka imitwe ya barikore,kuko burya hariho itandukaniro hagati ya barikore nabakiranutsi.
Abarokore bavuga ibyo batemera,kandi bakigisha ibyo batizera,kandi bakemeza abantu ibyo bo batemera!Kandi buri gihe bahora bigereranya n’abisi,kandi nyamara bari bakwiye kuba hejuru yabo!!!Ariko kuko badakomoka muri kamere y’u bwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Niyompamvu bahora bifuza ibyo mw’isi kuko niho kamere yabo ituye,ariko twebwe ho (abakiranutsi) kuko dukomoka muri kamere y’Uwiteka Nyiringabo,duhuza amaso yacu ku byo mu Ijuru.
Umwami wabakiranutsi yaravuze ati,jyewe nkomoka kwa data wo mu Ijuru,naho mwebwe mukomoka hasi,ndetse kuri Satani,kuko muhora mushaka kunyica.Abafarisayo baramusubiza bati,twe turabuzukuru b’Abraham,nawe ati;Abraham atarabaho narindiho!Bati wasaze ndetse utewe na dayimoni kandi Belizebur niwe ugukoreramo.Nibuka ababwira ati,niba umucyo ubarimo ar’umwijima,ubwo,uwo mwijima ungana iki? Mathayo 6:23,ubwo uwo mwijima ntiwaba ari mwinshi la!? Naho abakolosayi 2:1-23,ngo muhora mwicishisha bugufi nka ba Malaika mukiterera mu byo mutazi mu bitewe kwihimbariza na kamere zanyu,mukihimira uburyo bwo usenga mwibwira yuko bifite umumaro ariko nta mu maro bigira na hato,ngaho ngo nimukandagire Satani,ubundi ngo nimwakire ubukire bwo mukirere budafatika,akira imodoka,akira amafaranga,nyamara uwo uyaguha mu muyaga we wayamuhaye imbone nkubone,ariko wowe akaguha umuyaga nawe kubera ko wahumye ukacyira umuyaga ngo uko niko kwizera,nyamara kwizera kudafite gukiranuka guturuka ku Mana kuko hariho kwizera kwa bantu ni ukw’Imana kuba gupfuye rwose.
Ariko se ubundi mwagiye mu butayu gushaka iki?Moses yaraje baramurwanya kugeza ubwo abantu 200 basamiwe nubutaka burabamira,Eliya araza bati nikirura,umwana w’umuntu aje,bati vuga uvuye aho,kuko amagambo uvuga aturya mu matwi,ariko gukiza abantu byo turabyemera!Umuhanuzi aje mu isi nyuma y’imyaka ibihumbi nibihumbi,bati n’umunyapolitike,kandi ikindi ntiyarakwiye kuba ari we uhanura.Ngaho se nibura namwe nimuhanure kuko mwebwe muvuka mu miryango ikomeye kandi isobanutse mukize abantu ubwoko bw’Imana.Bati siwowe ubuteegeka!Akawamugani w’Imana iti mwana w’umuntu nkwibarize,wowe ubana na bantu,umuntu ashaka iki ngo nkimukorere?
Umwuka w’Imana uti Gitwaza n’Intumwa ya Satani,bati urasebya umukozi w’Imana,Gataha Straton akorana na Satani,bati wanga abatutsi bavuye Burundi,bati Rwandamura ni maneko wa FPR,bati wanga abagande kuko bataguhaye ipeti,ubu se nirihe peti riruta kuba Umuhanuzi?Bati nibyo wihaye!Finale mwifuza ko bigende bite,bati Umwakagara numudayimoni,bati ubivuga kuko uri UMUNYIGINYA!!! My dear friend,mwigeze mu bona Umwami wabakiranutsi wabambwe kumusaraba?Jyewe mvuga ibyo nzi,kandi nabibwiwe na data,kuko iyo aza kuba atariwe wabimbwiye,ZION ntabwo iba isenyutse nyuma y’imyaka [18] y’ubuhanuzi.
Umwakagara aba yemeye yuko habaho amatora y’umukuru w’igihugu,Trump ntiyari kuba umukuru w’igihugu,Kenyatta ntaba yarabaye umukuru w’igihugu,Ndahindurwa ntaba yaratanze,Nkurunziza ntaba ari mu ntambara,M23,ntiba yaratsinzwe,Col.Karegeya ntaba yaraciwe igihanga,Gwiza microfinance na Ongera ntiziba zarafunze,Inzara ntiba yarateye mu isi,Kenya ibyo kurya ntabwo byari kubura ngo habe amapfa kugeza ubwo bitabaza amahanga,Gen.Nyamwasa ntaba yarahunze,kandi aba yarishwe!
Ariko ibyo byose sibyo bihamya ko nd’Umuhanuzi,ahubwo data niwe umpamiriza,kuko Umwami wabakiranutsi yasengeye umukobwa umugore wamaze imugongo imyaka [12] naho jyewe nasengeye uwarumaze imyaka [16] hariya muri Canada ejo bundi arakira kandi tutanahuye ari kuri telephone ariko za magigiri zirirwa zishaka kunyica kuko Uwiteka yampaye guhishura ibyazo!Muzapfana ibyaha byanyu kuko mwanz kwihana,kandi muzarimbuka kuko mwamaz gucirwaho iteka kuko iyo muza kwihana bigishoboka,byari gukunda,ariko abasebya umwuka w’Imana,no gutuka umwuka wera,ntibazigera babarirwa haba mu isi ya none cyangwa mu izaza.
Iyo nzira naho umuntu yaba ar’impumyi,ntabwo azayiyoba uko niko Yesaya(Isaiah) yabivuze,kuko ni nzira yo mu mutima.Kandi Umwami wabakiranutsi yaravuze ati,uzi kugira neza ntabikore bimubere icyaha.None se utegereje iki ngo ucirweho iteka kandi uzi kugira neza ntubikore?Ubwo se wibwira yuko haba hariho umucamanza uruta umutima wawe?wibwira se ko umutima wawe ushobora kurya intonorano? Cyeretse iyabaye akahebwe iyo niyo itajya yigarura ngo yihane ikarinda icirwaho iteka nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Jyewe nca imanza zitabera kuk nabihawe na data,kandi ntawe ncira urubanza ntabihawe na data,kuko ntabikora kubwange,ahubwo data uba muri jye niwe ubikora.Nuko rero niba abikorera muri jye,kandi ngaragara nk’ukiriho,ubwo sijye ukiriho,ahubwo niwe uriho muri jye,kuko jyewe ntashobora gukora icyintu na kimwe,ariko kuko ariho murijye ubwo noneho niwe uriho muri jye.Ibyisi byambereye ibibambwe kumusaraba nanjye mbibera uwabambwe kumusaraba,nuko rero ntihakagire undushya kuko nifitiye inkovu za Kristo muri jye,kandi imibyimba yamusagutseho yose ikaba yararangiriye muri jye.
Ibi mbiuganye umutima ukunze,kuko nzi neza yuko ntihamiriza,ariko Ijuru ubwaryo rishobora kumpamiriza.Niki kindi mbarusha atari imibabaro ya Kristo,ngaho ababarijwe muri we,namwe nimwe nimwivuge imyato twumve.Nyamara uwahoze yitwa SAUL niwe wabonye Umwami wa bakiranutsi nyuma y’izindi ntumwa zose,kandi ninawe waje kuba umukozi w’ighangage mu bamubanjirije,mu bwami ntibareba uwatangiye kare nuwatangiye nyuma,ahubwo bareba umukoro w’umuntu ko watunganijwe rwose!Nyamara abakiranirwa bazabihanirwa rwose kandi bihanukiriwe.





