Home News Isezerano Pastor Antoine Rutayisire yahawe araryambuwe! rihabwa Umuhanuzi!

Isezerano Pastor Antoine Rutayisire yahawe araryambuwe! rihabwa Umuhanuzi!

0

Feb 15, 2017 njyanwa mu iyerekwa,mbona ibitaboneshwa amaso y’umubiri wa bantu,mbona Inzika y’Inzigo yari yateguye umukoro yashyize ku isoko ngo uritsindira abe ari we uhabwa uwo mugabane wo kurikora.Maze numva Nzika avuga ngo,bampe iryo soko,ngiye gukora uwo mukoro,arongera arabihindura ariha mwene wabo bari bafatanije gutanga iryo soko.

Ubwo bamaze kunyima iryo soko mbona mu nzu yo gutekerwamo,hariho iziko ryaka umuriro ariko uwo muriro ukeneye yuko bahungiza kugirango imbaraga z’umuriro ziyongere.Nuko mfata inkooko bagusoza ingano ntagira guhungiza mbona umuriro wiyongereye imbaraga zawo.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi yaraguhize cyane ariko nta cyo yabashije kugeraho,ariko kandi yanarahiye cyane ko bakaza umurego wo kuguhiga kugeza bakubonye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

None dore umukoro wabo wahindutse imfabusa,niyompamvu ukwiriye gukora amasengesho kugirango uburizemo imigambi y’umwanzi kugirango ushobore gukomeza umurimo wa data wo mu Ijuru niko Uwiteka avuga.Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho nkomeza kumva imyasiro y’ijwi ry’umwuka wera,rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara ageze mu bihe bye bya nyuma.

None yarahiye ngo ntazaryama ntazasinzira ataguciye igihanga kuko ageze mu bihe bya nyuma bya marembera nuko rero urabe umunyabwenge kandi ube umuhanga mu byo ukora byose kugirango Uwiteka arinde ubugingo  bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Dore ibi bihe bimeze nabi kandi birakomeye cyane kurusha ibndi bihe byose byabayeho niyompamvu ukwiriye kwirinda cyane inkozi z’ibibi zigufitiye imigambi itari myiza nubwo zigerageza kwiyoberanya kugirango utazitahura ariko hasigay gato ukabashyira ahagaragara ku karubanda kugirango isi yose ibamenye yuko bakorera SATANI na bambari be uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nsubizwa mu iyerekwa mbona umukuru w’igihugu cy’IBABYLON Uhuru Kenyatta ahinduka umucuranzi wa muzika,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uwo mukuru w’igihugu ntabwo azatsinda amatora kuko atigeze yita kubanyagihugu kandi akaba atarigeze ashishikazwa no kugirira neza abanyagihugu,ahubwo yarabatereranye ntayita kubuzima bwabo niyompamvu Uwiteka yamuciriyeho iteka kuko yanze kugirira neza abantu b’Imana uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ngura ikibanza cyo kubakamo inzu y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,aho abantu bayo bazajya baruhukira.Mbona mpabwa amabuye [5] ahwanye ni mpano [5] ziri mu Beffeso 4:11 zagizwe inkingi z’umulimo,ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uyu mulimo wari gukorwa na Pastor Antoine Rutayisire,ariko yabaye icyigwari amaso ayahanga abana b’abantu,aho kuyahanga Uwiteka Imana Nyiringabo yakunze icyubahiro bituma ananirwa kwinjira mu masezerano Uwiteka yari yaramusezeranye cyangwa ibyo basezeranye bombi mu bihe bikomeye.

Niyompamvu nguhaye uwo mu gabane uwuhawe kuko wabaye umwizerwa imbere yanjye,kandi ukaba utaratinye intambara z’ubwoko bwawe (Abatutsi) cyangwa ngo utinye gusebwa nurubwa rw’inkozi z’ibibi.Kubera iyo mpamvu umugambi wanjye wo gushinga igicaniro muri gakondo ya bakiranutsi,waruri hejuru ya Antoine Rutayisire none waburijwemo no gutinya no kutizera Uwiteka Imana Nyiringabo no gushaka ibyihuse uburyo igicaniro Antoine yagikozemo nta bwo ari ko cya gombaga gukorwamo.

Kuko umwanzi yamuteje uburiganya arariganywa kandi ntayabyitaho akurikira ibyubahiro bya bana b’abantu,mu cyimbo cyo kubahiriza amasezerano twari twaragiranye ubwo byari bikomeye muri gakondo ya bakiranutsi. twumvikanye yuko ngiye kumulinda nawe akazankorera ariko ntabwo yabyubahirije kuko atakoze ibijyanye nibyo twumvikanye ahubwo yikoreye ibijyanye nubwenge bwe bituma umugambi wanjye uburizwamo ni nkozi z’ibibi bituma ukuboko kwanjye kumuvaho niyompamvu umugisha we uzagabanywamo inshuro eshatu [3] kugirango uhabwe abandi biteguye kugendana n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kandi bakazaba intwari kuzageza ku iherezo ryabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga!

Nuko ijambo rirambwira riti,rero mwana w’umuntu,dore wa mushinga nakubwiye kare wa miliyari [3];nari naragambiriye guha Pastor Antoine Rutayisire ntabwo ukimubarirwaho kuko atagenje uko bidakwiriye,ahubwo uwo mushinga ndawimuye ndawuguhaye kugirango abe ari wowe uzawuhagararira maze usohoze imigambi y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nagambiriye kuzashyira izina ryanjye muri gakondo ya bakiranutsi,kandi nzashirwa mbigezeho kuko nd’Uwiteka Imana Nyiringabo waremye Ijuru nisi,niki cyananinra?Uko niko Uwiteka abaza!Ndabwirwa ngo niyompamvu itorero ryo muri gakondo ridashobora kubohorwa ngo rikoreshwe ibikomeye kubera yuko bapfukamiye Baar,nerekwa itorero rigerageza kwibohora birananirana kuko bayoborwa n’Umwakagara aho kuyoborwa n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,genda wongere ubabohe batazapfa bibohoye kuko batagaragaje kwera k’Uwiteka Imana imbere ya bakomeye.

Nuko ndazamuka ngera aho uwo mugore yaragiye mubwiherero nsanga arimo kwituma (kubohorwa) maze mbona amazira ntoki hejuru y’umwobo yararimo yitumamo ndayasunika amugwa hejeru maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu ugize neza cyane uriya mugore ntabwo azashobora kwibohora ahubwo yongeye kubohwa kuko kubohorwa kwe,Uwiteka atabifitemo umumaro ahubwo ari bo bishakira icyubahiro kumenyekana mu bakomeye yuko babana n’Uwiteka kandi batabana nawe niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abovuga.

 

Save

Save

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar