Amakuru yatangajwe nibitangaza makuru byo muri Kenya,ikitwa Saturday Nation No.18529, kur’uyu 09 mutarama 2016 cyatangaje ko,uyu munsi ku wa 10 mutarama 2016 umukuru w’iighugu wungirijeSamuei William Ruto ari bufate urugendo yerekeza mu gihugu cy’Ubuhollande aho aburanishwa nurukiko rw’I LA HAYE ku byaha byibasiye inyoko muntu byatewe n’intambara yatewe na matora y’umukuru w’igihugu maze bikavugwa ko habayemo ubusuma bw’amajwi byatumye hapfa abaturage barenga 1363 baguye mur’iyo ntambara.
Ruto azaherekezwa nabashingamateka hamwe nabagenzuzi bayo,nabagovernour kugirango bagaragaze ko bamurinyuma kandi ko bamushyigikiye.Twivutse yuko abacamanza batanze uyu mwanya wa nyuma wo kwiregura kuko uruhande rw’abaregwa ruravuga ko,umuntu wabo nta cyaha afite kandi ko umushinja cyaha wa ICC ngo ntabimenyetso bishinja umuntu wabo afite bifatika.
Ndetse banongeraho ko uru rubanza rwahinduwe urwa politike kubera gutinya Ruto mu murimo we wa politike kuko ariwe wenyine ugaragara nk’umunyapolitike abaturage bemera.Uyu Ruto akaba akomoka mu bwoko bw’Abakalenjini bahitwa RIFT VALLY akaba n’Umwami wabakale naba Nandi.
Birugwa ko namara kumvwa nabacamanza umushinja cyaha mukuru wa ICC Fatou Bensuda nawe azahabwa umwanya wa nyuma akagaragaza ibimenyetso simusiga bishinja Ruto no kugaragaza uruhare rwe mu bwicanyi bwabaye 2007/8 bwatewe namatora yabayemo ubusuma mur’icyo gihugu.
Uku kwiregura kw’abaregwa kuzatwara iminsi (4) hanyuma hazakurikiraho kuzasoma urubanza rwa nyuma ubwo abacamanza bazaba bamaze kumva impande zombi niho bizamenyekana yuko uregwa abaye umwere cyangwa atsinzwe nurubanza.Abakurikirana ibya politike yicyo gihugu baganiriye nikinyamakuru inyangeNews.com babwiye iki kinyamakuru harimo uwitwa Wainaina George ko bishoboka yuko Ruto ashobora gutsindwa cyane ko harabamushinja bo mu bwoko bwa perezida Uhuru bw’Abakikuyu kuko ariwe bari bahanganye nawe mu ntambara nyuma bakaba baraje kwihuza kubera inyungu za politike.
Ariko umudepite witwa Moses Kuria umwaka ushize akaba yarashinje umukuru w’igihugu Kenyatta ko ariwe wateguye umugambi wo gushaka abazashinja Ruto bari bahanganye murubwo bwicanyi ndetse yanashyizemo nuwahoze ari minisitiri w’ubutabera Mather Karua ko bashatse abakikuyu bakashyira muri hotel aho bamaze amezi arenga (2) babigisha uko bazavuga nuburyo bazashinja William Ruto.
Birakekwa ko Ruto naramuka afunzwe hashobora kuzahita haba iyindi ntambara ikomeye cyane mukarere ku buryo wa mushinga wa EAC ushobora guhita uhagaragara kuko na Uganda amazi akomeje kwegera inkombe gahoro gahoro kubera amatora agiye kuba mur’uyu mwaka bikekwa ko M7 ashobora kutazabona uburyo bwo kongera kwiba amajwi nk’uko bajya babimurega.
Kuko ahanganye na bantu baziranye neza bo mu bwoko bwe bw’Abahima Tutsi bakaba banatuye mukarere cyangwa bakomoka hamwe.Kubera kutubahiriza amahame ya demokarasi kw’Abategetsi bo mukarere murabona yuko akarere kose kinjiye mu ntambara ikomeye cyane idafite igiubizo abaturiye akarere kose bakaba bakomeje guhara nibibazo uhereye mugihugu cy’Uburundi magingo gikomeje kubura igisubizo cya mahoro arambye.
Mu rwagasabo naho hamaze kunuka uruntu runtu kubera umwakagara yahinduye itegeko nshinga igihe kitaragera ndetse atanabyemerewe n’itegekonshinga ingingo y’101 ariko byose yarabyirengagije akora ibyo yumva ko bimubereye aho avuga ko ibimubereye ari byo bibereye abatura Rwanda bose mu gihe ubukene no gucibwa ibihanga bikomeje kuvuza ubuhuha ndetse bidasize nabagerageje guhuga gakondo yabakiranutsi kuko akomeje kubasanga no mu mahanga akabacirayo ibihanga.
Burya umugani ugana akariho,kandi ubuhanuzi buhanuzi buhanura ibizabaho niyompamvu mwebwe mugiriwe Ubuntu bwo gusoma inyandiko nkizi zibashoboza kubona amakuru ya karere kose murasabwa kujya muyahererekanya kugirango abanyagakondorero barusheho kumenya amakuru ya karere kose ejo batazitwaza yuko bataburiwe gusa ibintu birakomeye cyane kuko nk’impunzi zo muri Kenya zishobora guhura nikibazo gikomeye cyane kuko zishobora kuzisanga mu ntambara ya moko cyane ko abanyaKenya badakunda abanyamahanga nyamara bo iyo ubasanze mu bihugu byacu ussanga bashaka gukundwa ariko ubusanzwe banga abanyamahanga tutibagiwe ko nabo ubwabo badakunda.
Turaburira impunzi kwitekerezaho no gufata ingamba zuko bazitwara biramutse bibaye ngombwa ko hongera kuba intambara cyane muzirikana ko umwakagara azaba abonye umwanya wo kwivuna abatavuga rumwe nawe,usibye ko namwe mutabaye injiji mwakwirwanaho singombwa gutega ijosi ngo za magigiri zize zibace amajosi ngo nuko mur’impunzi.





