May 5, 2017 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,tangariza abantu bose batabatijwe mu mazi menshi batabatijwe umubatizo wa Kristo Umwami wabakiranutsi,ubabwire uti,uwo mubatizo mwabatijwe ntabwo wemewe n’Ijuru,kandi ni byanditswe byera ntabwo biwemera kuko kubatizwa mu mazi menshi bisobanura gupfana na Krito Yesu Umwami wabakiranutsi uwo ari wo wemewe kuko ibyanditswe byera bihamya ko,arukugera ikirenge mu cya Kristo ugapfana nawe ukazukana nawe uko niko umwuka w’Uwiteka abihamya kandi nuko avuze!
Njyanwa mu iyerekwa mbona ubutayu burebure bisobanura (ubuhunzi)mbona umuyaga mwinshi cyane uturutse iburasira zuba uraza ugera muri ubwo butayu uzunguza ubwo butayu cyane urahibasira.Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubonye uriya muyaga waturutse iburasira zuba?!
Ndasubiza nti nawubonye,ndabwirwa ngo,nuko rero dore igihe cy’ubuhunzi mubayemo igihe kirekire mwarataye gakondo yanyu ya bakiranutsi,kirageze ngo muyisubiremo kuko Umwami wa Bega acyuye igihe cye yari yaragenewe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabi.Nuko rero burira abanyagakondorero uti,uku niko Uwiteka Nyiringabo avuga,mwitegure gutaha muri gakondo yanyu mwahaweho kubabera umwandu kuko kurira kwanyu kwageze imbere y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka ategetse!
Ubwo narimaze gushyira ijambo ry’Uwiteka ahagaragara rivuga ubugome bw’Abega bagiye balimo gutegura gukorera gakondo ya bakiranutsi hamwe nabanyagakondorero muri rusange.Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ijambo ry’Uwiteka umaze gutangaza ryakojeje agati mu ntozi.
Abega bazamuye nzika zose zabayeho bararakaye cyane ariko nta cyo bashobora kugutwara kuko ntaho bagukura ariko kandi bafite ubwoba bwinshi cyane buvanze n’umubabaro yuko ijambo ry’Uwiteka ryababayeho igitutsi kandi ukuboko k’Uhoraho kuzabaremerera cyane bakaba ari nta mbabazi basigaje imbere y’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,abo bantu bakabije gukiranirwa,kandi buri gihe bagendana umutimu w’ubuhemu no kugira nabi.Nta narimwe bajya bibuza kugira nabi ngo batekereze kugira neza,bumva yuko aribo bategeka Imana yo mu Ijuru kuko bikunda kurusha abantu bose batuye ku isi.Kandi bakaba ibisambo bikabije bakagira umutima wa kinyamaswa nta muntu numwe bifuriza ibyiza,bakaba indryarya zikabije nabitwa ko basenga Imana baba barimo kugigira bashaka abo baca ibihanga kuko imana zabo zibasaba gutanga amaraso kugirango bazarambe ku ngoma.
Ariko noneho bagiye kumenya yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ariwe waremye Ijuru nisi,kuko bakabije gukiranirwa kandi bakaba biteguye kurwanya n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuko bibwira yuko intwaro zabo bashobora kuzirashisha Uwiteka Imana bakamuhitana bityo bakikomereza kwitegekera ubuzima herezo batagipfuye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntutinye izo nta kebwa zaguhize igihe kirekire ariko nta cyo zizagutwara kuko ulinzwe nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Nuko menyesha ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yuko ashyizeho ishyerezo ryabo kuko bakunze gukiranirwa barwanya ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana yawe,kandi bumva yuko bakomeye ntawabashyigura uko niko Uwiteka avuze!Nuko rero wikomereze kwikorera umulimo wa data wo mu Ijuru kuko ibyari bibahagaritse umutima byose Uhoraho Uwiteka Imana yawe yamaze kubishyiraho iherezo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
May 6,2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ibitaboneshwa amaso ya bana b’abantu,ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu.Dore Abega bajyanywe mu ishuli kwiga aho bazamarayo igihe kitari gitoya maze mbona babuze amafaranga yo kwishyura kugirango bemererwe kwiga,mbona Col.Twihirwa Dodo azanywe amafaranga menshi cyane arabishyurira maze bemererwa kwiga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega bajyanywe mu ishuli aho baziga igihe kitari gito,kugirango bamenye yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ajya aca imanza zitabera mu isi yabazima uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona habaye ubukwe muri gakondo ya bakiranutsi,uwakoze ubukwe yari umuntu ucirirtse,ariko igitangaje ubwo bukwe bwatashywe nabanyacyubahiro,ariko ikibazo gikomeye cyane ubwo bukwe babukoreye mu nzu y’Inzika y’Inzigo maze ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana abantu bagiye gukora ubukwe ariko ntabwo buzataha ngo bucyuzwe bizihirwe ibirori uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Igitangaje ubwo bukwe aho kugirango bahe abantu ibyo kunywa,ahubwo babahaye urumogi ngo abe arirwo banywa mucyimbo cy’ibinyobwa(Urumogi rusobanura umujinya)mbona bwa bukwe buhindutsemo akaduruvayo haza za mayibobo (abadayimoni) baraza batatanya ba bantu bari baje muri bwa bukwe bw’ababarokore.Inzu bari kujya kubamo yari yubatswe nabagabo [2] nabagore [4] ariko iyo nzu ikaba inzu ya Nzika ya Nzigo.
Mbona babageni bakwiriye imishwaro Babura aho berekera ngo bajye murugo rwabo barindagirira mu bihanamanga batagira aho baking umusaya kuko aho bari kuba za mayibobo zaje zirabatatanya ntibaba bakigiye kuba mu nzu yabo kubera umutekano mucye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umugabo w’umukire agura inzu irahantu heza muri karitsiye nziza ya bakire.Ariko muri icyo kibanza harimo amazu [2];hagati yazo harimo nka m 100,mbona hagati yazo hariho ikinogo cyangwa igisima cy’amazi yisoko akomeza kududubiza ubudakama uko yadudubizaga niko amazi yakomezaga kwiyongera akomeza azamuka kugirango yuzure icyo gisima cya mazi.
Wa mugabo araza ampa akazi ko kumubera umulinzi wicyo gisima cya mazi,ariko akaba yarafite abazamu cyangwa abalinzi [2]; babarokore bamukorera.Negera babazamu mbabaza ibyayo mazi,aho kunsobanurira ibyo mbabajije ahubwo batangira kumbwira uburyo shebuja wabo ar’umuntu mubi cyane.Ni uko atajya abahemba kugirango wa mulimo narimpawe mpite nkwureka.Kandi ubwo ntabwo bari bazi yuko Umuhanuzi ari we warufite igisubizo cyicyo kibazo cyamazi yababujije amahwemo.
Nuko mbona b’abazamu bajyaga basiga ya sooko ya mazi bakajya kuvoma ku iriba ryali mu mubande haruguru yumuhana bari batuyeho cyangwa aho bakoreraga imilimo yabo.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubonye abakorokore bikigihe uburyo arabanyeshyari?N’ukuntu batajya bifuriza mugenzi wabo ko yahabwa umugisha?Ndasubiza nti,nabibonye!
Arabaza ati,ese wabonye uburyo basiga umugisha mu gihugu cyabo,bakajya gushakisha umugisha hanze,aho bajyaga kuvoma amazi yibirohwa kandi iwabo bahasize ijambo ryubuhanuzi ngo ni uko ryahanuwe n’umuntu udakomoka mu miryango yabo.Ngo kandi bakaba batanamuzi cyane,ibyo bigatuma bananirwa kureba ijambo ry’ubaka ubugingo bwabo,kubera guhanga amaso umwana w’umuntu banga kandi ari nta cyaha yabakoreye gusa kubera ishyari nurugomo rubatera kudashaka kumva ibyo Uwiteka avuga ngo nuko binyuranye nubushake bwabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nuko rero mwana w’umuntu,dore ngutanzeho umugabo,kuko wahawe kuba umucamanza w’ubwoko bwawe,nyamara nta cyo bazireguza kuko banze kwemera ijambo ryanjye bibwira yuko ngo arijye bariguhima ariko nibo bihima ubwabo kandi bazabyemera ubwo bazaba babyiganira mu mwinjiro uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ariko se mwana w’umuntu,wowe ubana na bantu,ubundi abana b’abantu bifuza iki?Ese ko ibyo bifuza k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,binyuranye nubushake bwayo,kandi nayo ibyo ibifuzaho,bikaba binyurane nuko bashaka cyangwa uko bifuza,urabona tuzahurira hehe?Uko niko Uwiteka abaza!Nuko rero abumvira ijambo ry’Uwiteka bakiringira ijambo rye barahirwa kuko abo bazamera nkigiti cyatewe iruhande rwumugezi udashobora kurabirana igihe cy’amapfa uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa umwuka muri gakondo ya bakiranutsi,mbona abantu bagenda munzira nyabagendwa mu muhanda wa kaburimbo,ariko kuko uwo muhanda warimo umwuka w’Inzika y’Inzigo wiyoberanije wihindura umwuka wubuyobe.Maze ukajya ubwira abantu ko bava muri ya nzira nyabagendwa bakayivamo(Inzira yo gukiranuka)ahubwo bakinyurira mu nzira zigitaka (Inzira yo gukiranirwa)
Mbona Umuhanuzi agerageza kwigisha abo bagenzi ngo abagarure mu nzira yo gukiranuka,ariko barangay bakomeza kumvira wa mwuka w’Inzika y’Inzigo wihinduye umwuka wubuyobe bakomeza kugendana nawo.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,umuntu arananiranye,dore bakundiye inzira yirimbukiro,kandi nagushyiriyeho kugirango uyobore abantu inzira yo gukiranuka,ariko dore banze ku kumvira.Nuko rero ntabwo hagisigaye izindi imbabazi kuko banze kumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo arinyujije mu kanwa k’Umuhanuzi Ainesha Leon,nicyo gituma batazabura kurimbuka niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,abana b’abantu baragoye bafite imitima yanangiye kandi nibo bigirira nabi dore bagiye kurimbuka kandi nibo birimbuye ntibazagire uwo bashyiraho urubanza kuko ari nta gihe umwuka w’Uwiteka atavuganye nabo ababurira buri gihe ngo bakize ubugingo bwabo ariko barinangiye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Nuko rero dore impanda yavugijwe n’Umuhanuzi yari iyanyuma ariko nayo banze kuyumvira none baciriweho iteka niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa abagore [2];umwe yar’Umuutu Kazi,naho undi akaba umututsi Kazi,mpura nabo bagiye mu butumire bari batumiwemo nundi mugore(Itorero),ariko inzira bagombaga kunyuramo bagiye mu butumire ntabwo ariyo banyuzemo.Umwuka w’Uhoraho Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,genda uburire bariya bagore ubabwire bave muri iriya nzira.Ndagenda mpuza nabo wa mugore w’umuhutu Kazi,ambonye aruhuta cyane kugirango ntamukura muri yanzira.
Mpuza na wa mugore w’umuhututsi Kazi,ngiye kumusuhuza arambwira ngo ntunsuhuze,kuko ndi mu mihango ya HENE (umwuka w’ikinyoma) nuko mubaza impamvu yanyuze muriyo nzira yigitaka kandi ar’inzira yubuyobe,ambwira ko ngo hari umugore mugenzi we yaraje kureba(Idini) musaba yuko yava muriyo nzira ambwira yuko ngo agiye kubanza kureba uwo mugore(Idini)ariko byari urwitwazo kugirango yikomereze kwibera mu nzira yubuyobe.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanyamadini bagize amasinagogi yo muri gakondo ya bakiranutsi.Barayobye kandi ntibashaka kuva mu buyobe bwabo kubera inyungu zinda zabo.Naho Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yafatiraho INKOTA ntabwo bareka inzira zabo z’ubuyobe bihitiyemo.Dore ijambo ry’ubuhanuzi barisoma buri munsi ariko ntabwo bajya bahinduka!
Igituma barisoma,sugushaka kumenya ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,ahubwo baba bashaka uburyo bahangana nijambo ry’ubuhanuzi bigisha abayoboke babo kugirango bataryizera kuko bababwira ko ngo nibaramuka baryemeye bitazabura kubasohozaho.Nyamara nta bwo bahemukira Uwiteka,ahubwo barihemukira bo ubwabo kuko ibyahanuwe bihanurirwa abantu kandi bibagiraho ingaruka nziza cyangwa ingaruka mbi bitewe nuko babyizeye cyangwa batabyizeye.
Kutizera ijambo ry’ubuhanuzi ntabwo ar’ikibazo cy’ubuhanuzi,ahubwo nikibazo cy’ababuhanuriwe nibo buzagiraho ingaruka nziza cyangwa ingaruka mbi,bitewe na buriwese uko yafashe iryo jambo ry’ubuhanuzi akaryizera akagisha inama umwuka w’Imana kugirango amenye igikwiriye gukorwa.
Dore abantu babwiwe ibigiye kuba muri gakondo ya bakiranutsi,ariko babifashe minenengwe,bananirwa kubyizera bikomereza ubuzima bwabo bwo gukiranirwa bavuga ngo ni propaganda zabanyapolitike,nyamara dore imvura iraguye kandi iraje yihuta cyane nyamara muri bose nta numwe unafite umutaka wo kugama iriya mvura iguye ngo bazabashe kurindwa kuzatembanwa numwuzure uzaterwa niriya mvura nyamara ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo riraje vuba cyane kandi riramanutse ngo risohoze umurimo waryo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore amasinagogi ya bahutu na batutsi akomeje kuburabuza ubwoko b’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuko akorana na leta y’Umwakagara yabasabye kubwira abanyagihugu kutizera ibyandikwa nibinyamakuru bikorera kuri internet ikoranabuhanga cyangwa se kuri za nkoranyambaga zikorera kuri internet ngo kuko ar’ibihuha bigamije kwangisha ubutegetsi bwabaturage bihitiyemo bitoreye bakabugirira ikizere.
Nyamara ayo magombo yabo banyabinyoma ntazabura guhinyurwa kumunsi w’Uwiteka Nyiringabo ubwo uzaba usohoye mu gihe cyabwo ubwo muzaba muvuga muti,iyo mbimenya irabanza icyo nakoze igaheruka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.





