Bene data bakundwa nongeye kubasuhuza mu Mwami wacu Yesu Kristo aho mwatataniye ku isi hose!Reka mbasabe mwongere mwitange musengere bene data tugeraniwe cyane n’inkozi zibi zikomeje gutoteza bene data muri Mwami wacu Yesu Kristo.Murabo harimo jyewe nyirizina ukomeje gutotezwa n’umwakagara noneho yakoze agashya kuko yakoresheje abazungu baba Pastor bantumiye mu giterane cyane aho bansabye kuzabwiriza ngo nkazaba Centre of AAttraction.
Hanyuma kandi bakaba bameye kwishyura ticket y’indege bakazanishyura na hotel yitwa Hilton”Five Star”aho ngomba kuzacumbika iminsi itatu(3) ndagirango mbibutse yuko ubuhanuzi bw’ukwezi gushize (Ugushyingo) mwasomye bwavugaga kuri Diamond na Zahabu zigurishwa n’umuhanuzi hanyuma hakaza kuza umukire washaka ko mugurisha ubwo butunzi(Ijambo ry’Ubuhanuzi)hanyuma akambura akanyura kumugore(Idini cyangwaItorero) maze akamukoresha kugirango babashe kungeraho.
Mbibutse yuko ibi bije nyuma yuko bamaze kubona yuko ngiye gufata rutema ikirere nkava mu butayu bahise bahagarika umutima cyane nibwo bahisemo gukoresha uwo muzungu bibwira yuko bashobora kumfatira kumurimo nkora nk’uko bateze umutego umugaragu w’Uwiteka Daniel bakeka ko Uwiteka adashobora kumutabara.
Nyamara byabaye iby’ubusa Uwiteka yihesha icyubahiro,nimuri urwo rwego bansabye kohereza n° ya pass port ngo kugirango banyoherereze ticket y’indege ingana na madolar ibihumbi 5250 $ qmaze gutangwa kugirango mfate indege hanyuma ibihumbi 3250 $ bisigaye yose hamwe akazaba amadollar ibihumbi 8500$ bihwanye no kubwiriza iminsi(3)
Ubwo umugambi wabo bashakaga yuko bamenya n° ya pass port ubundi bakantegera ku kibuga cyindege,igitangaje muri ibi byise bashatse no kumenya aho ntuye uko hitwa,ikibuga cy’indege nzakoresha njya kurira indege ibi byose bihuriye hehe no kujya kubwiriza ijambo ry’Imana?Ikigaragara kugeza magingo aya ntibaremera yuko umwuka w’Uwiteka avuga kuko ubona ko bakomeje guhanyanyaza ngo barashaka kuncwa igihanga!!!
29th Nov,2015 bagerageje guhamagaza iyi numero bagirango bumve ko ndikuyikoresha kuko iyo bahamagayeho na telephone y’uRwanda nahise nyikuraho dore zimwe muri numero bakoresheje bahamagara +254 703705068,mukanya saa 9:57 kumasaha ya Kenya bakoresheje iyi numero +254 702628944 nabwo bagirango bantegere mu murwa bihura nuko naraye nandika ubutumwa bwanyu nkaba nari nkirambitse kuko no mu byo nerekwaga nabo bari barimo.
Ubwo abo bazungu nyine tube ariko tubita bahoreje invitation na Contract y’iminsi nzamara mbwiriza ngo kugirango babashe kurekura izo ntonorano nanjye rwose n’umutima mwiza nahise nzuza ariko ahabazaga n° ya pass port ndahihorera nandikaho Process ubwo mbarindagiza gutyo.Nkoemeje gukurikirana aya makuru neza dore bagezeho bakampa numero yo muri Africa bavuga yuko ushinzwe abazaza kubwiriza muri iyo Conference ngo ari muri Africa muri misssiyo bityo nkaba nsabwa guhamagara iyo numero kugirango tuvugane bihagije.
None se ari jye nabo ninde ukwiye guhamagara undi?Ko nabahaye telephone zanjye bagahita bazitanga mu Rwagasabo bampamagaye aribo?Nijye ubakeneye cyangwa nibo bankeneye!Nzabagezaho amakuru menshi ndacyayatohoza neza maze muzirebera uburyo umwanzi arwanya ijmabo ry’Uwiteka yivuye inyuma,Nuko umwanzi amusanga mubutayu aramubwira ati,nyamara uhinduye uyu mugati wareka kwicwa ninzara:Aramusubiza ngo,umuntu ntatungwa numugati gusa,yongera kumusanga kumusozi maze amwereka uburyo umurwa Yerusalem wubatse maze aramubwira ati,numfukamira ndaguha ubu bwami bwanjye,birandtswe ngo umuntu azapfukamira Uwiteka wenyine.Yongera kumutega ikindi gihe ati nyamara nusimbuka byanditswe ko Uwiteka azategeka abamalaika bakagusama kugirango udatsitara ikirenge.
Ngaho Uganda baranshimuse baramfunze,mvuyemo barampinze barambura,ndabacitse niyizira Kenya,naho barahansanga baramburabuje,madame ati,dusabe imbabazi!Nti uzisabe wenyine naho jyewe ho nziringira Uwiteka Imana yanjye.Bagiye HCR bati uyu ntazapfe avuye ahangaha,nti nanjye nzakomeza kwizera iyaduhanze kuzageza igihe nzabonera gukiranuka kwayo.
Uwiteka ati,witegure urugendo,bati ngwino ubwirize mu gihugu cy’Ubwongereza,kumadollar ibihumbi 8500$ iyi mitego yose bagenda batega Uwiteka akayitegura mbese batekereza yuko tutarabanyabugingo?Icyo cyo nyine nicyo nifuza ku bambwira.
Undi mwene data mukwiye gusengera aha ndavuga abo dufatanije kwizera Umwami wacu Yesu Kristo,kandi ndavuga abatataniye mu mahanga yose yo mu isi,ni mwene data witwa Innocent yahawe ikiraka ataransobanurira neza ariko arimo gutegura iyo nyandiko kugirango mumenye ibyamubayeho maze bamusaba kurya intonrano(Inyama ziterekerejwe) ndibwira yuko bamusabaga kumena amaraso ariko we kubera gutinya ijambo ry’Uwiteka no gukunda Umwami wabakiranutsi aranga ahubwo ahitamo guhunga.
Baritambitse muri HCR kugeza naho yabonye n’umukuru w’impunzi ku isi yose ariko biba imfabusa umwakagara ahantu hose yaradoze ariko yananiwe kudoda mu ijuru.Uyu mwene data za magigiri ziherutse kumwoherereza ubutumwa bugufiya bamubwira yuko ngo HCR ije kumusura aho atuye ngo kuko bashaka kumutwara hanze nawe rero kuko ryacanye abona ubwo yahise akora iperereza maze bamubwira yuko HCR itajya ikora gutyo kuko iyo bagukeneye bagutumaho ariko nta bwo baza kugusura!!!
Byanyibukije uburyo umuzungu witwa Steven ushinzwe Protection Uganda yangambaniye akampamagaza ngo ninze bankure muri Uganda ngo njye kubiro bikuru bya HCR bahita bantegera mu nzira hari ku wa 05 Nzeri 2012 saa 02:20 z’amanywa aho naho nabonye Uwiteka Imana akora ibikomeye cyane ushobora gusoma igice cya 1-3 uzabisangamo cyangwa inyandiko yitwa amabanga yikuzimu mukarere kibiyaga bigari.
Uyu mwene data baramuburabuje none abakiranutsi mwese aho muri mumenye yuko amasengesho yanyu agira umumaro muri byinshi mwene data mu muzirikane kuko afite abana n’umufasha kandi imirimo yamaboko yakoraga yarayihagaritse kubera gutotezwa nizi nyanga birama zitegerje umuriro utazima kandi igihe cyabo kikaba kibazwe ama masengesho arihutirwa musabe Uwiteka akore igitangaza acire inzira uwo mwene data nk’uko nanjye yangiriye neza.
Jyewe har’imilimo Uwiteka yantegetse kubanza gukora ninyirangiza nzahunga izo ngunzu hamwe n’imbwebwe muzibwire ngo ndakora uyu munsi nejo,ejobundi ntazagenda mbavire mu bwatsi bwabo kuko simbatinya ninkozi zikibi zitagira umwuka w’Uwiteka muri bo ndetse nta numutima nama bagira ngo batekereze yuko ejo hazaza ibyo barimo bazashyirwaho ishyerezo maze bakazacirwaho iteka kuko nabahutu bahemutse ntabwo bari bazi yuko isi izabahinduka ariko kumuroba wejo ibyaha byose barengwaga byaraye biteshejwe agaciro.
Iki kikaba ikimenyetso cyihirima y’ingoma y’umwakagara kuko umwakagara atakurwaho urukiko rugikora kuko rwahita rukurikirana abamukuye kubutegetsi,Ariko ubwo rwarangije imirimo yarwo icyo nikimenyetso simusiga yuko byanze bikunze umwana yacutse yavuye ku ibere ahubwo hagiye kuvuka undi murumuna we