HomeNewsIntumwa ya Satani yishyize kukarubanda"gisiga cy'urwala rulerule cyimenenda"!

Intumwa ya Satani yishyize kukarubanda”gisiga cy’urwala rulerule cyimenenda”!

Apotre Gitwaza Paul

Ese intumwa Paul gitwaza yaba azi umunsi Yesu azagarukiraho?,yaba azi umunsi w’imperuka?ibi n’ibindi bisa nabyo nibyo byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga za interineti hirya no hino ku isi ,cyane cyane imbuga zivugwa ko zitavuga rumwe n’itorero Zion Temple uyu mugabo ayoboye. ibi n’ibindi bisa nabyo nibyo byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga za interineti hirya no hino ku isi .

Nkuko byakomeje kubera benshi urujijo,Ikinyamakuru InyangeNewss.Com cyabacukumburiye ibyihishe inyuma y’ibi byose,cyane ko mu mwaka ushize hanongeye gutangazwa ko kuri 29 Nyakanga isi izarangira.

Mu mashusho agaragara ku rubuga rwa You tube yise Israel Sign of End Times,Isiraheri ikimenyetso cy’ibihe by’imperuka,yashyizwe kumugaragaro kuwa 15 Gicurasi 2015 iragargaaza ko ibyo Apotre Gitwaza intumwa ya Satani aherutse kwigisha abayoboke be aho yagarutse ku bimenyetso bigaragaza imperuka.

Muri iyi Videwo Gitwaza agaragaza ibyavuzwe n’abahanga ndetse n’ibivugwa muri Bibiliya ku bijyanye n’ibihe byanyuma.Bamwe mu bahanga atangaho urugero ni NASA,ikigo cy’abanyamerika gishinzwe kumenye imiterere y’ikirere,Gitwaza niwe wa mbere uvuga ibijyanye n’imperuka?

Hari Amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga za interineti avuga ko mu kwezi kwa cyenda ku mwaka wa 2015 hari kuba harabayemo ibimenyetso bikomeye byerekana imperuka.

Ku mpera za z’ubu bucukumbuzi muri buze kwirebera ndetse muniyumvire ibyatangajwe n’intumwa ya SATANI Paul Gitwaza kuri uriya munsi twavuze haruguru.Amaze gutangaza ibi,hari imbuga nyinshi zatangiye kwandika ndetse zinongeraho ibindi byinshi ,aha twavuga nk’ikinyamakuru Rwanda Express cyandika mu rurimi rw’icyongereza.

Iki kinyamakuru cyanditse kigira kiti:”While His Followers Struggle to put food on their tables,Apotre Gitwaza is taking planges at some of the most exclusive beaches outside Rwanda.”

Ugenekereje mu kinyarwanda,uyu munyamakuru yagize ati;”Mu gihe benshi mu bayoboke be bahangayikishijwe no gushaka ibyo bashyira ku meza(Ibiryo),Intumwa ya Satani Paul Gitwaza we ngo akomeje kwinezeza ku nzuzi zihenze,aho bogera cyangwa se binezeza,hanze y’u Rwanda.”

Gusa urebye neza ,Ku bantu bazi ibijyanye n’imyandikire amazina ya Apotre Gitwaza bayashyize mu tuzitiro (…) bisobanura ko batemeranya n’inyito ye cyangwa uko abantu bamwita.

Mu busanzwe inkuru mu kinyamakuru hari uburyo iba iteguyemo,bumwe muri ubwo buryo ni ubu:Umutwe w’inkuru,imirongo iyitangira ndetse n’iyiheruka niho haba hakubiye intego nyamukuru y’inkuru.Ibindi byose hagati mu nkuru biba ari ibishyigikira bya bindi twavuze haruguru.

Urebye rero inkuru ya Rwanda Express kuri Gitwaza yiswe ngo “Paul Gitwaza: The Apostle of Doom,” cyangwa se mu Kinyarwanda ngo :”Paul Gitwaza intumwa y’ibyago” igaragaza intego nyamukuru umunyamakuru yari afite mu gutegura no kwandika iyi nkuru.Usibyeko bitavuze ko bamusebeje kuko babyanditse bashingiye ku byo we ubwe yivugiye byamuturutse mukanwa”kuko baca umugani ngo kayice ituruka mukanwa ka nyirako”.

Iki kinyamakuru kandi cyanavuze ko nyuma y’ubuhanuzi bwa Gitwaza Intumwa ya Satani nubwo ntaho bigaragara ko yahanuye, ngo abayoboke be ntibabwitayeho.Rwanda Express yagereranyije Gitwaza na Joseph Kibwetere,umuhanuzi w’ibinyoma wabeshye abantu ibihumbi ko Yesu agiye kuza mu mwaka w’1999 bikarangira abicishije bose.

Iki kinyamakuru kandi cyananditse cyibaza niba ibyo yavuze bizasohora nkuko yari yarabivuze ko isi izashira kuri 6/6/2006 ntibyasohora.

Nyuma yo kubona ibyavuzwe k’umuyobozi w’itorero ryabo,bamwe mu bayoboke banze kuryumaho.Urugero twavuga nk’umusore uba muri leta zunze ubumwe z’Amerika witwa Claude Ndayishimiye wanditse yamagana ibivugwa ku ntumwa ya Satani Paul Gitwaza.

Bibiliya Ijambo ry’Imana iravuga ngo:”Habe n’umwana w’Imana Yesu Kiristu ntabwo azi igihe azazira gutwara itorero rye”.

Ese Gitwaza we yabimenya abibwiwe na nde?Ese ntibyaba ari imitego abamwanga cyangwa abatamwishimiye bamutega kugira ngo wa munsi nugera ibyo yatangaje ntibibe azafatwe nk’umunyabinyoma?

Reba Video Gitwaza ahanura iby’imperuka.
https://www.youtube.com/watch?v=Ngo1Gqf3v-M

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments