HomeNewsIkipe ya RPF igiye gukina niya RNC,ninde uzatwara igikombe cy'igihugu?

Ikipe ya RPF igiye gukina niya RNC,ninde uzatwara igikombe cy’igihugu?

April 16, 2017 njyanwa mu iyerekwa ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe,uti uku niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Mwana w’umuntu,wakoze umurimo mwiza ukomeye cyane kandi utarakoroheye nubwo Umuhanuzi yakubereye umugisha akagufasha muri byinshi utari kwishoboza niyompamvu nawe azahabwa umugisha kubwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umuhanuzi Mukuru mwabanye mubutayu,nubwo yagutanze kubukurwamo,akajyanwa mu gihugu cyamasezerano,naho wowe ukaba warasigaye ku nkengero z’ubutayu.Dore Uwiteka azamuha umugisha ukomeye cyane,kandi azaba umwe mu bakomeye mu isi yabazima.Nubwo benshi bamwirengagije igihe yarakiri mu butayu,ariko icyo gihe benshi bazifuza kumubona ndetse no kumuvugisha kuko azagirwa umwe mu bakomeye mu isi ya bazima niko Uwiteka Nyiringabo avuze!

Nerekwa abahoze mu ngabo z’Umwakagara bavuye kurugerero,mbona bafite isindwe rikomeye cyane(stress)kubera intambara ikomeye igiye kubera muri gakondo ya bakiranutsi.Mbona bashaka kwinjira mu nzu ngo bakuremo ibyo bayibitsemo,ariko birananirana kuko inzu babagamo yarifite imiryango [2] kandi yose yarifunze(igihugu) badashobora kubona aho banyura ngo basohoke muriyo nzu kugirango bakize imiryango yabo doreko babazwa nuko badafite impamba zabakura mu gihugu ngo bashake uko baba bagiriye mu gihugu cyubutayu bufiya kuzageza cya gihe cyahanuwe n’Umuhanuzi Mukuru ko bihora mu gihe cyabyo cyategetswe.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ku nkiko za gakondo ya bakiranutsi,hasigaye imiryango [2] gusa aho abantu bashobora kunyura,indi miryango irafunze!Kanyura irafunze,Gatuna nayo nuko irafunze,Kagitumba nayo nayo irafunze kuhanyura haca uwambaye!Ubu biragoye cyane gupfa kunyura ku nkiko z’uRwanda ngo wambuke werekeza Uganda cyanngwa Burundi kuko bahita bagushinja yuko ugiye kwifatanya nabagiye gutera Umwakagara uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nerekwa muri gakondo ya bakiranutsi hatangwa isoko(Tender) ryo gusibura za ruhurura zari zarasibye amazi atakibona aho yanyura.Mbona isoko ritsindiwe nabagore batatu(abagambanyi 3)maze bahabwa isoko ryo gusibura ruhurura ngo kuko hagiye kugwa imvura y’Umuhindo yahanuwe n’Umuhanuzi yitwa umutambiko izatambikana abakagara nabambari babo uko niko Uwiteka yabitegetse!

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abagambanyi bagambanira Umwakagara barabonetse,dore habonetse ibihugu [3] byemeye kugambanira Umwakagara bigatanga inzira yo kumutera kugirango akurwe ku ngoma niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuze!

Nongera kubona abagabo [3] bahabwa isoko ryo gushishura ibigori byinshi byari byamaze gucibwa ngo babyotse kuko byari bimaze kwera,maze mbona babashyize ahantu hiherereye ngo babikureho ibishishwa.

Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hashyizweho abahanga batatu b’abasesenguzi bagiye gusesengura iby’intambara yahanuwe n’Umuhanuzi AINESHA Majeshi Leon,mu gice cya [1-3] cy’ubuhanuzi ko gakondo ya bakiranutsi izanyagirwa nimvura yumuhindo yitwa ‘umutambiko’izanyagira abantu benshi cyane bakabura aho bayugama,none dore igihe cyayo kirageze ngo imanukire abaturiye gakondo ya bakiranutsi niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nkomeza kwerekwa imyiteguro irimo gukorwa y’intambara hagati yibihugu byombi America na Koreya ya majyaruguru.Ariko mbona Koreya ya majyaruguru itangira kugenza biguru ntege itafite umurego nkuwambere ubwo batangazaga yuko biteguye guhangana na America kubera gukora ibirwanisho ruhonya nganda bitwa Misilles.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,

dore intambara mukarere ka ASIA igiye gufata indi ntera ndetse byashoboka yuko yazavamo intambara ya lll yisi yose”Third world war”,ariko ndabona amahanga ahagaritse umutima kubera icyemezo cya leta zunze ubumwe z’America zafashe zigatangira kujya ibikoresho byintambara muri koreye yamajy’Epfo kugirango ibone uko ihangana na Koreya yamajyaruguru uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa abitwa abakozi b’Imana cyangwa nababyiyita,bashishikajwe no kwiga iyoboka Mana bita Theology,aho gushaka mu maso h’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abiyita abakozi b’Imana bagiye kwiga Theology ariko nta cyo izabamarira kuko itazabakiza ibyago bibegereye kuko bibwira yuko kwiga iyobokamana byazagira icyo bibagezaho nyamara siho habonerwa ubugingo bw’ibyasezeranijwe n’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi niko Uwiteka avuga.

Babwire bashake mu maso h’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,kuko ibyo bibwira bisa no kugosorera murucaca,kuko ibyahanuwe bidashyize cyare,ahubwo bigeze mu marembo yo mu irango rya gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa za magigiri zirukankana abadayimoni ngo babafashe mu gihe gikomeye kugiye kuza,mbona abadayimoni bakuramo akaba karenge,maze abaega basigara bonyine badafite gifasha kuko abadayimoni bajyaga babafasha gusohoza gukiranirwa kose kubaho mu isi ya bazima,mbona basigaye bonyine batagifite gifasha.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hamanutse imbaraga z’Uhoraho zije kurangiza imbaraga z’umwijima zioreshwa na Bega kugirango bakurwe ku ngoma kuko igihe cyabo kimaze kurangira imbere y’Uwiteka Imana Nyiringabo niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abagabo [2] bakomeye boherejwe kugigira cyangwa kuneka Umwakagara,maze mbona baje bafite itumanaho rya telephone ariko baragenda barihisha hafi nubutayu bugufiya,bamara kuvugana n’Umwakagara bakagaruka bakigira nkabagiye kwituma bakihengeka bagahamagara bakavugana na bakomeye babatumye kuza kugigira Umwakagara kugirango bamenye yuko bazamuca gihanga bitabagoye!Ariko igitangaje ntabwo Umwakagara yigeze abitahura cyangwa ngo abamenye kuko atatekerezaga yuko baza kumugigira ndetse badafitanye isano nabatavuga rumwe nawe uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa abanyamasengesho b’abagore bo muri gakondo ya bakiranutsi binjira mu byumba byamasengesho ngo bagiye kubaza Uwiteka niba koko hazaba intambara cyangwa nimba azayikuraho.Mbona umwuka w’Uwiteka aramanutse avugana nabo banyamasengesho ariko abenshi bari abega maze ijambo ry’Uhoraho rinyura muri umwe muri bo,ahita amera nkupfuye maze abwirwa yuko intambara igeze ku irango rya gakondo ya bakiranutsi.

Maze mbona bose uko bakabaye bahise bavuza induru kuko umwuka w’Imana yanababwiye yuko batazarindwa ahubwo ko bari mu bageni bagiye gucyurwa mu Ijuru.Maze ako kanya batangira kurira bavuza induru ndetse nugerageje kubahoza bakanga guhora kubera gutinya ibyo bumvise kandi n’Uwiteka nawe yirinda kubahumuriza arabihorera kuko bari baje kwibariza nta bwo bari bajyanywe no gushaka mu maso h’Uhoraho Uwiteka Imana yanjye niko Uwiteka avuga.

Nkomeza gutambagizwa mu isi y’umwuka nerekwa ibikorerwa mu isi ya bazima,mbona amakipe [2] agiye gukina umukino wahanuwe na bahanuzi,mbona ikipe yo kuruhande rwa leta y’Umwakagara,mbon iriko kwitoreza mubigo byagisirikare,naho bakeba babo bo muri RNC,bo barimo kwitoreza mu gihugu cy’ubutayu bugufiya.

Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore leta y’Umwakagara ifite ubwoba bukomeye bwibigiye kuyibaho kuko yamaze gucirwaho iteka n’ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.Ndabwirwa ngo mu minsi itarambiranye ayo makipe araza guhura akine umukino wa  final kugirango hamenyekane uzatwara igikombe niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa muri uwo mukino utumirwamo abanyamakuru benshi cyane bimihanda yose,mu isi yabazima baje kogeza uwo mukino wa nyuma wo gutwara igikombe cya “Champions”ariko mbona nubwo umukino warugiye kubera kuri stade amahoro,mbona abafana bahari ariko abakinnyi badahari ndabwirwa ngo bagiye kwitoza bihagije kuko igihe cyabarangiranye kuko italiki yo gutsindanirwa igikombe yamaze gusohora igihe cyayo cyageze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nkiri muri iryo yerekwa mbona uwahoze akora umurimo wo kugabura iby’Uwiteka Nyiringabo,bigeze aho aza kubivamo yikundira iby’iki gihe,amera nka “DEMA”ajya kwishakira ibyihuse bibyara ibihumye.Nuko mbona uwo muherwe witwa “Renovat”akora ibishoboka byose ngo ahunge igihugu nyuma yo gukorana na bakagara ariko aza kwibuka ibyahanuwe n’Umuhanuzi “AINESHA”ubwo bajyaga bigishwa mucyumba cyamasengesho.

Mbona afunze ibicuruzwa kugirango yitwaze yuko abijyanye hanze ya gakondo ya bakiranutsi,abanza kujya gusaba uruhushya muri ‘RPF secretary’uruhushya rwo kwambuka,ariko bisa naho bitamukundiye kuko muri iki gihe bigoye kugirango umwakagara arekure umuntu wese wifite ngo abe yajya hanze ya gakondo ya bakiranutsi kubera gutinya ko yajya kwifatanya nabarwanya ubutegetsi bwe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mbona ko Renovat abuze uko abigenza kuko kujya Uganda kandi ariho umwanzi ugiye gutera Umwakagara ariho acumbitse,bidashoboka.Mbona ko no kujya I Burundi aho yavukiye naho bidashoboka kuko batameranye neza,Kenya naho amatoara yahoo ntawuzi icyizayavamo niko Uwiteka avuga.

Nerekwa uwahoze ari umukuru w’igihugu Pasteur Bizimungu,uburyo bamuhumanije ubwo yarafunzwe muri gereza.Bamuteye urushinga rwo mu maraso kugirango ahinduk igisenzegeri ntazagire icyo yimarira.Maze ndabwirwa ngo,dore abanyamakuru bajya bashaka kujya kumubaza ibjyanye nubuzima bwe ubwo yari muri gereza,ariko bakabura aho banyura kuko Umwakagara amuhozaho ijisho igihe cyose ku buryo atinyagambura uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Uyu wahoze ar’umukuru w’igihugu yategetse imyaka[6] nyuma yagenocide yabaye mu Rwanda uhereye 1994,kugeza mu mwaka w’2000,akurwa kubutegetsi n’Umwakagara kuko yaranyotewe kumena amaraso kandi akaba atari kubishobora akiri kumwanya wa Vice-President.Byatumye akura Bizimungu ku ngoma kugirango yicare ku ngoma ashinge ubwami bwa Bega bahora bashyira imitima yabo bategeka mu mitwe.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,umuntu ni wa wundi,ntabwo yigera ahinduka,kuko buri gihe ahora atekereza ibiri mu nyungu ze,zitandukanye niz’Uhoraho Uwiteka Imana yawe!Nuko rero ugire umwete wo gushaka mu maso h’Uhoraho Uwiteka Imana yawe,kuko nibyo bifite umumaro kandi akaba ari byo Uhoraho Uwiteka Imana yawe(AINESHA)wahamagariwe kugirango uce imanza zitabera mu isi ya bazima.Nuko rero wirinde guha urwaho umwanzi atinjira mu mulimo w’Uhoraho akawangiza uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ubushize bene duherukana mu gitabo cya YOBU,reka twongere dusuhuzanye mu izina rya data,umwana,n’umwuka wera.Igitabo cya ZABURI(Psams) nigitabo gifite ibitabo [6] byanditswe na bantu batandukanye tugiye kureba mukanya.Iki gitabo cya zaburi gifite inshingano zo kuramya Uhoraho mu mivugo,ndetse mukuririmba no gushyira hejuru Uhoraho Uwiteka Nyiringabo mu isi yose.

Umwami akaba n’Umuhanuzi David,yanditse zaburi [73];naho Asaph yandika zaburi [12];akaba yari umwana wa Korah,Solomon we yanditse zaburi[2];Heman nawe akaba umwana wa Korah yanditse zaburi [2];Ethan n’umugaragu w’Imana akaba n’Umuhanuzi Moses bombi banditse zaburi [51];zaburi ya [2,95] zanditswe na bo mu isezerano rishya ariko ntabwo bazwi niyompamvu zitiriwe Umwami David reba mu byakozwe (n’Intumwa 4:25,nigitabo cya Baheburayo 4:7)

Iki gitabo cyandikiwe ubwoko bwa Israel,cyanditswe na Moses hagati y’umwaka w’1440 B.C ni gihe cyijyanwa mu bunyage mu gihugu cy’ibabylon mu mwaka wa (586 B.C) umuntu uvugwamo cyane n’Umwami David,aho byabereye murusengero rw’Iyerusalem rwera rw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Iki gitabo cyigaragaramo kuramya Uwiteka Imana Nyiringabo,hakagaragaramo imbaraga z’Uwiteka Imana,hakagaragaramo gutanga imbabazi Forgiviness,hakiyongeraho gushimira(Thanks fulness) reka rero turangize tubifuriza ineza y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo dukorera twiringiye yuko turi kumwe mu bihe byose haba mu mwuka cyangwa mu mubiri kuko turi urugingo rumwe,kandi tukaba twizeye yuko mu gihe gikwiriye tutazabura guhurira muri gakondo ya bakiranutsi.

 

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments