HomeEconomyIntambara y'ubukungu,umwakagara azayishobora?

Intambara y’ubukungu,umwakagara azayishobora?

Amakuru aturuka mu rwagasabo muri bank nkuru ya BNR,aravuga ko,ubukungu bwifashe nabi cyane,goverinor wa BNR,JOHN Rwangombwa avuga ko,biterwa no gutumiza ibintu byinshi mu mahanga bityo bigasaba kugura amadovize bigatuma ubukungu buhasiga agatwe.

Umwaka ushize yari yavuze yuko ubukungu bwamanutseho 4.7,uyu mwaka avuga ko,bwamanutseho 3.4,ariko ibyo byose nikinyoma kuko bubaye bwariyongereye amadovize batumiza ibintu hanze,yari kugababukaho nibura na 1% ariko aho kugabanuka byari yongereye kuko mu mezi [3] gusa;ngo bakoresheje miliyoni 817$ tekereza rero mu mezi [3] ubwo nibigera mu gice cy’umwaka [6] bizaba bisanga miliyari [1] nimisago.

Wakuba kabili bikagera kuri arenga miliyari [3] nib ice,urabona yuko igihugu bamaze ku cyica burundu barakirimbuye kandi ntayindi mpamvu usibye gusahura igihugu aho kwita kubukungu,ko bwatera imbere ahubwo bakarushaho kubutesha agaciro.

Ibi bikaba biri muri bimwe ubuhanuzi bwavuze yuko,mbere yuko umwakagara akurwa ku ngoma,ubukungu bwa BNR buzahantanuka kugera naho umwakagara azatangira kwambura abaturage utwabo ku ngufu za leta nk’uko yabimenyereye.

Urebye za hotel alimo yubaka watekereza ko ari iza leta,nyamara nta 1% leta ifitemo ahubwo nubucuruzi bwe,we bwite ku giti cye numuryango we.Amafaranga y’igihugu bayamariye mu mifuka yabo none inzara yishe abaturage ntibakigira nurwara rwo kwishima ahubwo barimo guhunga igihugu berekeza muri Uganda na Tanzania nk’uko amakuru ubushize twabagejejeho yatangajwe nigitangaza makuru cya radio bbc gahuzamiryango.

Abayobozi bakuru bakorana n’umwakagara ntawashidikanya yuko barushye nubwo bananiwe kumira no gucira bakaba ahubwo barayobotse inzira y’ikinyoma bakabeshya kumugaragaro ndetse bakageraho banibagirwa ibyo batubeshye bushize bityo bagafata ikindi kinyoma bakagishyira ku karubanda maze bakaba bishyize ahagaragara.

Igihugu gikomeje kwinjira mukangaratete kubibazo bidashobora kubonerwa umuti none bigeze naho abakiyobora kibananira kumugaragaro bananiwe kugita,bananiwe no kugikomeza ahubwo bahisemo urwaje ikizaba bazanywa umuti.Ubu ntibikiri ibanga byamaze kugaragarira bose yuko ubwami bw’umwakagara bwananiwe kuyobora igihugu kubera politike ya munyangire n’ubwicanyi nibindi nkibyo.

Reka dutegereze aho bukera biraza gusobanuka kuko agatinze kazaza na manyo yaruguru,uko niko abanyarwanda baciye umugani.Kandi burya ntawuhisha inzu ngo ahishe umwotsi uko niko bajya bavuga.

Save

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments