HomeInte'lIntambara yo kurwanira ubutegetsi batarakuraho Umwakagara!

Intambara yo kurwanira ubutegetsi batarakuraho Umwakagara!

Amakuru agera ku inyangeNews aturuka hizewe,aravuga yuko nyuma yahoo Umwami w’uRwanda YUHI VI yimiye ingoma,habayeho ihinduka rya politike nyarwanda mu batavuga rumwe nubutegetsi bw’I Kigali buyobowe n’Umwakagara imyaka [22] ari ku ngoma hamwe nishyaka rye rya FPR riregwa muri genocide yakorewe abatutsi.

Amakuru avuga ko,Umwami akimara kwima ingoma,abarepubulike batavuga rumwe na leta y’Umwakagara,bakomoka mu bwoko bw’Abahutu,igice kinini cy’abanyapolitike b’abahutu bishimiye kwima ingoma k’Umwami YUHI VI maze bemera gushyigikira ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegeko nshinga.

Kwima ingoma k’Umwami YUHI VI,kwateye ikibazo gikomeye cyane muri leta y’uRwanda,ndetse no batavuga rumwe na leta ya Kigali.NAHIMANA hamwe nabandi bahutu bagikomeye kuri repubulika itemewe namategeko.Bashimishijwe nuko Umwami Kigeli V Ndahindurwa atangiye mu mahanga bibwira yuko gutanga kwe,bibaye iherezo ry’ubwami bw’uRwanda.

Umwami mushya akimara kwima ingoma,habayeho amagambo atandukanye yaturutse mu muryango wabagize ubwami bw’uRwanda bahisemo kugurisha ubwami bw’uRwanda ariko ntibahira.

Uwo mugambi ukaba waratguwe na MPYISI EZRA,nawe wariye intonorano z’Umwakagara,mu gihe abantu bari barangaliye murugambo rwa MPYISI,na leta y’uRwanda,amakuru ajyanye n’ubwami yahise abura ntihongera kumenyekana uburyo amakuru ajyanye nubwami bw’uRwanda kubera impamvu z’umutekano mucye.

Ndetse na makuru yaturukaga muri RNC,nayo yahise abura,yewe na Dr.Rudasingwa Theogene warushinzwe kugigira RNC maze bagatanga amakuru I Kigali,nabo ntamakuru bongeye kubona ku buryo buboroheye.Ikiganiro mu mvo ni mvano yamvukanye irimo umukambwe Twagiramungu Faustin,yateye impagarara leta ya Kigali ndetse amakuru avuga yuko ngo nabandi bahutu barwanya ubwami na bo bagize ikibazo gikomeye cyane.

Igihugu cy’Ubufaransa gifatanije na kiliziya gatolika,bahise basaba Padiri Ndahimana kujya kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu,kugirango urugamba barwanira hanze,rwimurirwe mu gihugu imbere.Umwakagara yamwangiye kwinjira mu gihugu agarukira ku kibuga kindege cya Kenya,asubizwa inyuma aho yaraturutse.

Umwakagara yahise ashaka guhindura ibitekerezo kugirango NAHIMANA amuhindure project ya FPR,nibwo NAHIMANA yatangiye guharabika abanyapolitike bagenzi be,avuga ko barwanya leta ya FPR,ariko bakabaye banareba ibyo FPR yagezeho mu myaka [22] kubwe we akaba yarashimiraga FPR nagatsiko kabicanyi kahekuye uRwanda.

Mu gihe gito amaze kuvuga ayo magambo yanyujije mu kinyamakuru cya leta IGIHE.COM,Umwakagara yahise amukoza isoni aramwihinduka yanga ko yongera kuza mu Rwanda kuko yaramaze kwifungira amayira we ubwe wenyine.Ariko ngo icyataye Umwakagara kumwangira gutaha,ngo ntabwo bumvikanye kumamiliyoni NAHIMANA yashakaga,kuko FPR yamwemereraga umwanya ukomeye mu butegetsi,ariko NAHIMANA agashaka ko,uwo mwanya ugendana nagafaranga gatuubutse mbere yuko asesekara I Kigali.

Mu gihe bari bakirimo guciririkanya,Umwakagara ngo yaba yaramenye yuko RNC yamaze kwifatanya n’ubwami bw’uRwanda,udasize na Twagiramungu Faustin.Ibyo byatumye ahindura icyerekezo yarafite,noneho yangira kimwe yuko NAHIMANA yakomeza kumugira project(agakingirizo) mu matora ya 2017 kuko ngo yarakeneye umuntu wemewe namahanga kugirango azamukoreshe mu matora y’umwanya w’umukuru w’igihugu amaze kumenya andi makuru yamuhagaritse umutima nibwo ibya NAHIMANA yasanze nta byamumariya ahitamo no kumwangira yuko ataha akaza gukora politike kugirango abone agenzura abatavuga rumwe nawe ntawundi uri mu gihugu umutesha umutwe.

Ikindi ngo Umwakagara yamenye,ngo ni uko nyine yaje gutahura yuko France na Kiliziya Gatolika bamuri inyuma kandi bakaba badashyigikiye ubwami,bakaba bashaka yuko Umwakagara bamusimbuza NAHIMANA.ngo yaje no  kumenya yuko kuza kwa NAHIMANA mu gihugu,FDLR ngo yari kuba yamaze kuhagera bityo NAHIMANA agahagararira FDLR muri politike maze bakazanga ibizava mu matora bagahita bateza akavuyo FDLR ikabona uko yinjira nk’umutwe uharanira amahoro ya banyarwanda.

Ibyo byose bimaze kwanga,nibwo NAHIMANA yahise agirwa inama yo gushinga government ikorera mu buhungiro kugirango nibaramuka bakuyeho Umwakagara bazahite bakora ibishoboka byose bimike NAHIMANA baburizemo ubwami bw’uRwanda bukomeje kuba ikibazo cy’abarepubulike batemewe namategeko.

Abanyarwanda,abanyarwanda kazi,ingabo zose muri rusange,mwese mukwiye kumenya ibirimo gutegurwa kugirango mumenye uburyo intambara tugiye kurwana uko iteye,kuko bidashoboka yuko abanyarwanda bakongera kwihanganira ko,igihugu cyakongera kuyoborwa nikinyoma kimaze imyaka[56] kiyoboye igihugu ari nako barimbura abanyarwanda uko za government zagiye zisimburana iteka!

Save

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments