HomeNewsIngabo za RDF,KDF,zigiye guhishwa muri DR Congo!

Ingabo za RDF,KDF,zigiye guhishwa muri DR Congo!

Feb 10, 2017 ubwo nalindi mu murwa mukuru w’ISHUSHAN mu gihugu cy’IBABYLON,umwuka w’Uwiteka Uhoraho Nyiringabo unzaho maze urambwira uti,mwana w’umuntu,manuka uve mu  murwa mukuru maze uzamuke werekeze mu butayu buhereranye nurutare rwawe.Ako kanya ndumvira ndazamuka nerekeza mu butayu bwanjye maze nkimara kuhagara,umwuka w’Uhoraho umpangaho maze uhita untwara mu iyerekwa rikomeye cyane!

Nerekwa ingabo za RDF na KDF,zihamagarwamo Officers benshi babwirwa kwmbarira urugamba rukomeye cyane rugiye gutangira mu minsi ya vuba.Mbwirwa kugenda nkegera izo ngabo nkumva amabwiriza zihabwa kugirango mbashe kuburira abarwana nazo cyangwa bahanganye nizo ingabo batavuga rumwe nubutegetsi bw’Umwakagara.

Mbona izo ngabo zitegura mu buryo butunguranye cyane kandi zitanezerewe,ariko kubera ari itegeko rya gisirikare kandi akaba ari wo mulimo bisabiye nta kundi byagenda.Mbona bagiye kumurongo muremure cyane bikoreye amasanduka ya masasu ndetse banikoreye amafungurw ayabo(Impungure) bisobanura ibigeragezo byihuse.

Mbona muri bo abenshi nubwo bambariye urugamba,ariko mbona batiteguye kumashanira Umwakagara.Mbona bamwe batangiye gutekereza uburyo bazirasa kumaboko kubera ubwoba kugirango batajya kumurongo(Extened) bahanganye na bene wabo ariko bo bakaba babita abanzi bigihugu.

Mu gihe nkiri muli iryo yerekwa,mbona iruhande rwanjye hali ahantu hahishe umugisha,njya kuwureba kugirango ndebe yuko waba aruwanjye uhishwe n’Uwiteka kuko byanditswe ko,tuzahabwa umugisha urahantu hahishwe humwijima.Yesaya 45:3,nditegereza mbona hakurya yanjye gato,hanyuzeho umugore wikoreye umugisha kugatebo maze nawe ndamuhamagara kugirango nitegereze iyo migisha yose maze ntoranyemo uwanjye.

Uwo mugore araza ntoranyamo imigisha yanjye yarihishwe ni nkozi z’ibibi kugirango mbona gukomeza urugendo rwanjye.Nkurwaho njyanwa mu modoka (ubuyobozi) yarintegereje hamwe nabagenzi banjye dukorana umulimo w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo turagenda tugera aho twifuzaga kugera maze nkurwamo bambwira kujya gutata inkozi z’ibibi ndagenda nsanga nizangabo zakuwe aho zabaga mukigo cy’ingabo (Military Comp) bitegurira kumashana.

Ndabwirwa ngo,ugume ahongaho maze ukomeze kugigira ingabo z’Umwakagara witegereze kandi wumve gahunda zabo zose kugirango uze kuzigeza kubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuko urugamba rurimo kurwanwa n’Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi niko Uwiteka avuga.

Ubwo mbona ko baje kubahisha aho ngaho kugirango babe bashakisha uburyo babajyana kurugamba rwihishwa.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,izo ngabo ubona zigiye kujyanwa muli DR Congo kugirango zihishweyo bitegurire urugamba rwabagiye kwataka Umwakagara ngo bamukure ku ngoma.

Ariko nubwo bajyanyweyo,ntabwo bazamurwanirira ahubwo bazahita bajya kuruhande rwabarwanya ubutegetsi bwe,kuko nawe bamurambiwe.Dore yashyizemo Abakagara bacyeya kugirango kugirango haboneke abasigara mu gihugu,kuko aribo bizewe cyane kurusha abandi.Ariko nabo bajyanywemo nta cyo bashobora kuzamarira Umwakagara kuko igihugu kigeze mu mashiranira aho buri wese agomba kwirwanaho kandi abakagara bose barazi neza yuko Umwakagara agiye gukurwa ku ngoma nubwo akomeza  kubaha ikizere gikomeye no kubereka yuko aribo banyagihugu.

Nyamara ibyo babibona nkizozi zidasobanutse mu bwenge bwa muntu!Abandi bahawe amabwiriza yo gutera igihugu cy’ISAMALIYA kugirango bakure Peter ku ngoma kuko agiye kumuca igihanga ku buryo bwihuse.Dore intwaro zimurwanya zamaze kugera ISAMALIYA kandi niwe zitegereje ko zihabwa amabwiriza ya nyuma kugirango batanguranwe Umwakagara bamuce igihanga.

Ariko nawe yashyizemo za magigiri mu gisirikare cy’ISAMALIYA,bamugezeho amakuru uko bwije uko bucyeye!Niyompamvu atanguranijwe kugirango ajye guca igihanga Peter mbere yuko nawe amuca igihanga uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Ingabo z’Umwakagara rero nizemere zirimbuke kuko zigiye guhangana nabakomeye kandi bafite ibikoresho bihanitse baka badashobora gupfa gutsinda ruriya rugamba ahubwo bazahashirira kuko ngo Umwakagara yigambye imbere ya mahanga ko uzagerageza wese azakibonera.

Nyamara ntushobora gutsinda urugamba rwamagambo kuko uguhiga ubutwali muratabarana.Ngaho rero nakenyere yabihize kenshi yuko ar’umugabo ukomeye ufite imbaraga zidasanzwe akaba atera ubwoba amahanga akayatitiza,nuko rero nahame hamwe kuko bambaliye urugamba rwo kumukura ku ngoma,maze yiyerekane yuko ar’intwali aneshe amahanga akomeye agiye kumurwanya uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 

Save

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments