Mar 05, 2018 The Rhema word called “TALKS”comes from heaven and told me,son of man,just read the written front of you on board, I read the message and the word of God told me that in the Babylon two President Uhuru Kenyatta Muigai and Raila AMOLO Odinga are going in talks very soon that is how the almighty said.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi mu butayu bugufiya,nerekwa INYENYERI iturutse mu Ijuru iherekejwe nizindi NYENYERI [2] zari ziyigose kandi ziyimurikira aho igiye hose kuko zayirushaga urumuri rubonesha cyane.
Za Nyenyeri [2] zibonye izo nkozi z’ibibi zihita zirazima ntizaba zigikomeje kumurikira ya NYENYERI yaritumwe k’Umuhanuzi w’Uhoraho Imana isumba byose uko niko Nyiringabo abivuga.
Ya Nyenyeri nyirizina yarizanye ubutumwa bwabatuye isi,ibonye yuko bayitegeye mu nzira,nayo ihindura inzira ifata inzira inyura mu butayu bugufiya,maze za nkozi z’ibibi zibonye yuko iciye mu butayu ziratinye zirananirwa kuyikurikira uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umugore uri mukirere hagati y’Ijuru nisi,mbona haje umuyaga uramutwara hirya no hino.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,itorero ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikorera muri gakondo ya bakiranutsi rigiye kujyanwa mukeragati riteraganwe numuyaga hirya no hino ridafite urufatiro kuko umwanzi yamaze kuriyabasira kugirango aririmbure burundu maze abone uko yikorera imilimo ye mibi ntawumuhagaze hejuru uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,Uhoraho Nyiringabo bamwirukanye muri gakondo ya bakiranutsi bamukura mu itegekonshinga bibwira yuko bamuciye igihanga,ariko baza gusanga baribeshye ntaho yagiye kuko yari yibereye mu mitima yubwoko bwe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nibwo imandwa za abega zibagiriye inama yo gufunga insengero kugirango batazongera gusenga no kuramya no gutambira Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Nyiribihe byose abivuga.
Ubu rero bamwirukanye mu nzu zubatswe na bana b’abantu,bibwira yuko bamuciye igihanga,nyamara aracyacumbitse mu mitima yubwoko bwe,cyeretse abega nibagira vuba bagasohoza imigambi yabo yo guca ibihanga ubwoko bwanjye naho ubundi ntaho nagiye kandi nibanabaca ibihanga sinzabura kubasarura nkabajyana mu Ijuru nkakiza akaga,ibyago,na makuba uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Niyompamvu Uwiteka atazabura kugutunguza ineza ye kuko umutima we wakwishimiye,kuko ufite umutima usa nuwe ugatekereza ibyo gukiranuka gusa nkuko umugaragu wanjye David yabigenzaga uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Dore yaguhinduye umucyo wabari mwisi yabazima kugirango ubamurikire kuko umwijima wabaye mwishi cyane mu batuye isi kuko umwanzi ashaka kurimbura ubugingo bwabo ngo bajyane mu irimbukiro ariko Uwiteka ibyo byose yamaze kubishyiraho iherezo uko niko Uwiteka abivuga.
Kuko wwatinyutse ugashira amanga ukemera kwitangira abandi no kuba incungu ya benshi nicyo kizatuma Uhoraho aguhozaho ijisho kugirango inkozi z’ibibi zitazakubikira zikakugirira nabi zikarimbura ubugingo bwawe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.