Mar 05, 2018 The Rhema word called “TALKS”comes from heaven and told me,son of man,just read the written front of you on board, I read the message and the word of God told me that in the Babylon two President Uhuru Kenyatta Muigai and Raila AMOLO Odinga are going in talks very soon that is how the almighty said.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi mu butayu bugufiya,nerekwa INYENYERI iturutse mu Ijuru iherekejwe nizindi NYENYERI [2] zari ziyigose kandi ziyimurikira aho igiye hose kuko zayirushaga urumuri rubonesha cyane.
Mbona inkozi z’ibibi ziteze izo NYENYERI ngo bazikurikire barebe aho zigiye guhagarara maze babone gukoresha imyuka yabo mibi bavangire Umuhanuzi w’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.
Za Nyenyeri [2] zibonye izo nkozi z’ibibi zihita zirazima ntizaba zigikomeje kumurikira ya NYENYERI yaritumwe k’Umuhanuzi w’Uhoraho Imana isumba byose uko niko Nyiringabo abivuga.
Ya Nyenyeri nyirizina yarizanye ubutumwa bwabatuye isi,ibonye yuko bayitegeye mu nzira,nayo ihindura inzira ifata inzira inyura mu butayu bugufiya,maze za nkozi z’ibibi zibonye yuko iciye mu butayu ziratinye zirananirwa kuyikurikira uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ikibi zilimo intumwa ya Satani Paul Muhirwa Gitwaza zateze inyenyeri zikoresheje SAYANSI y’Isi(Ubwenge)bwisi ngo bayobye ijambo ry’ubuhanuzi rituruka mu Ijuru maze we gukomeza kubahanuraho kuko wababujije amahwemo bakaba barabuze icyo bakora nicyo bareke maze ngo nibamara kuyobya ijambo ry’ubuhanuzi uzajya ubura icyo uhanura ahubwo ibyo wari guhanura babe aribo babihabwa batangire kubihanura maze bigaragare yuko wavangiwe niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nuko rero mwana w’umuntu,ibi ubyandike kugirango ubitangarize abatuye isi babashe kubimenya kugirango intumwa ya satani barusheho kuyimenya no kuyishyira mukato idakomeza kuyobya abatuye isi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo riza kuri ABIGAIL riramubwira riti,mwana w’umuntu,uburire Umuhanuzi AINESHA uti,uriya Murundi asigaje ho hato agacirwaho iteka niba aramutse atihannye vuba bishoboka kubera gukerensa umwuka w’ubuhauzi buturuka mu Ijuru ku Mana ihoraho iteka ryose uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Maze kumva Umuhanuzi Kazi Abigail ibyo yabwiwe n’umwuka w’Uwiteka Imana Nyiringabo ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntubigire ubwiru iryo jambo uhawe na mwene so,ahubwo ubikore nkuko usanzwe ubikora uryandike kugirango nyiraryo aryisomere kuko igihe cyo kumushyira ahagaragara kitari cyagera maze yisomere kugirango igihe cyo kumuciraho iteka nikigera ukamuciraho iteka uzabe ukiranutse rwose atazavuga ngo wamurenganyije niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umugore uri mukirere hagati y’Ijuru nisi,mbona haje umuyaga uramutwara hirya no hino.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,itorero ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikorera muri gakondo ya bakiranutsi rigiye kujyanwa mukeragati riteraganwe numuyaga hirya no hino ridafite urufatiro kuko umwanzi yamaze kuriyabasira kugirango aririmbure burundu maze abone uko yikorera imilimo ye mibi ntawumuhagaze hejuru uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,Uhoraho Nyiringabo bamwirukanye muri gakondo ya bakiranutsi bamukura mu itegekonshinga bibwira yuko bamuciye igihanga,ariko baza gusanga baribeshye ntaho yagiye kuko yari yibereye mu mitima yubwoko bwe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nibwo imandwa za abega zibagiriye inama yo gufunga insengero kugirango batazongera gusenga no kuramya no gutambira Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Nyiribihe byose abivuga.
Ubu rero bamwirukanye mu nzu zubatswe na bana b’abantu,bibwira yuko bamuciye igihanga,nyamara aracyacumbitse mu mitima yubwoko bwe,cyeretse abega nibagira vuba bagasohoza imigambi yabo yo guca ibihanga ubwoko bwanjye naho ubundi ntaho nagiye kandi nibanabaca ibihanga sinzabura kubasarura nkabajyana mu Ijuru nkakiza akaga,ibyago,na makuba uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Maze umwuka w’Uwiteka akomeza kunganiriza cyane ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho Uwiteka Nyiringabo agiye kugutunguza ineza ye,kandi agiye kwihesha icyubahiro kuko yagukoresheje imilimo itangaje kandi ikomeye cyane mu isi ya bazima uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore wakoze imilimo itangaje mu isi yabazima,niyompamvu Uhoraho yakwise izina rya AINESHA kugirango abatuye isi bamenye yuko wakunzwe n’Uhoraho Uwiteka Imana yawe niko Nyiringabo abivuga.
Dore wakoze imilimo abandi batari gutunyuka gukora,akanwa kawe kavuze ibikomeye ibyo abana b’abantu badashsobora kuvuga,amaboko yawe yanditse amagambo akomeye ataratekerezwaga mw’isi yabazima kandi na nubu akomeje gukora umulimo w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Niyompamvu Uwiteka atazabura kugutunguza ineza ye kuko umutima we wakwishimiye,kuko ufite umutima usa nuwe ugatekereza ibyo gukiranuka gusa nkuko umugaragu wanjye David yabigenzaga uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Dore yaguhinduye umucyo wabari mwisi yabazima kugirango ubamurikire kuko umwijima wabaye mwishi cyane mu batuye isi kuko umwanzi ashaka kurimbura ubugingo bwabo ngo bajyane mu irimbukiro ariko Uwiteka ibyo byose yamaze kubishyiraho iherezo uko niko Uwiteka abivuga.
Kuko wwatinyutse ugashira amanga ukemera kwitangira abandi no kuba incungu ya benshi nicyo kizatuma Uhoraho aguhozaho ijisho kugirango inkozi z’ibibi zitazakubikira zikakugirira nabi zikarimbura ubugingo bwawe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona amafi menshi cyane arimo gukinira imbere yabatagira ubwenge,kandi ubwenge buhishe murizo,ariko habura numwe wahaguruka akazifata nibura numurizo.
Mbona Umuhanuzi arahagurutse aragenda azifata zose uko zakabaye azishyira murucundura arazitwara maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha mwinshi uraje kandi indorerezi zirimo kuwurebera gusa gusa kandi bahora birirwa basaba Imana ngo ibahe umugisha ariko babuze ubwenge bwo kwakira umugisha uturutse mu Ijuru uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi,maze mbona hakorwa inama ikomeye cyane,maze ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore pastor GATAHA STRATON yirukanywe mu nzu y’Uhoraho ntabwo azongera kuyibonekamo ukundi kuko yasuzuguye ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kandi ibyo wamuhanuyeho mu mwaka wa 2001 nibyo bimusohoyeho uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona INTARE [3] ziryamye kumuryango w’Umuhanuzi zimurindiye umutekano ubwo Umuhanuzi nabonaga aruhutse imiruho yo mu isi yirambitse kugisasiro aho yari yibereye murutare rwubakiye mu butayu bugufiya.
Mbona kandi ko ni myuka [2] Nzika na Nzigo nabo bategerereje kumuryango w’urwo rutare.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho Nyiringabo akwitayeho cyane kandi alinze umutekano wawe bikomeye cyane kuko azi neza imigambi yose ya abega bahora bagenza ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nerekwa abega bagenda bategatega imitego nudutego hirya no hino kugirango Umuhanuzi afatirwe muri iyo mitego,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana wanjye ntugire ubwoba kuko uko bazajya batega imitego nanjye nzajya nyitegura kugirango bamenye yuko nd’Uwiteka Imana yawe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.





