Mugihe ibihugu bigize ubumwe bw’Uburayi,bikomeje kwikanga ibitero bishobora kubibasira biturutse ku mugabane w’Asia,umuryango wa NATO uhuriwemo nibyo bihugu by’Uburayi,byamaze kwemeza mu nama y’ibyo bihugu yuko bashyira ingabo za NATO kumbibi zabyo n’Uburusiya.
Umunyamabanga mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg ariho atanga ikiganiro ku abanyamakuru ku cyicaro cya NATO i Buruseli mu Bubirigi.
Urunani rw’ibihugu bikomeye ku isi, byishyize hamwe mu kurwanya umwanzi,NATO yamaze kwemeza ko bagiye kohereza inteko za batayo ennye [4] z’abasirikare mu bihugu bya Polonye, Estoniya, Latviya na Lituwaniya.
Umunyamabanga mukuru w’izo nteko, Jens Stoltenberg niwe wabitangaje wa mbere. Yavuze ko ibyo bihugu bihora kurutoto rw’igihugu cy’Uburusiya kibatera ubwoba bw’intambara ibyo bikaba bifatwa nkibikorwa byobushotoranyi.
Kur’uyu wa kabiri I Buruseli mu Bubiligi hatagekanijwe inama y’abashikiranganji bashinzwe umutekano b’urwo runani igamije kwemeza burundu uwo mugambi ntavuguruzwa.
Kuva hafatwa icyo cyemezo kugeza ubu nta cyo Uburusiya burabivugaho haba kunenga icyo cyemezo cyangwa cyangwa kugishyigikira.Kur’iyo ngingo y’urwo runani rwa NATO, rwamye rutunga agatoke Uburusiya ko bwashyize abasirikare babwo hafi y’imbibe z’ibyo bihugu buvuga ko buriho bucungera umutekano wabwo.
Imigenderanire hagati y’Uburusiya n’ibihugu rutura bigize urunani rwa NATO, yajemo agatotsi nyuma yaho Uburusiya bwigaruriye intara ya Crimea ya hoze ku gihugu cya Ukrane.
Ibyo biakaba byaragaragaye nyuma yaho butanguye gushigikira imitwe yiyonkoye kuri Ukraine hamwe n’uruhare bagara mu gushyigikira intambara yo muri Siriya igiye kumara igihe kitari gito.