Ku wa july 01, 2015: Nerekwa ntwarwa mu gikombe cyo kwerekerwamo,maze uwaruntwaye arambwira ati,mwana w’umuntu tega amatwi maze umbwire icyo wumvise,nuko ntega matwi cyane ntuje ndi mu mwuka wo gutuza.
Numva abera baririmba indirimbo yo mu gitabo cyo gushimisha ya 396 ivuga ngo ni hehe abizera bazajya kuba ? Muri iyi si ntaho tuzakirira.
Ntaho ntaho mu isi,muri iyi isi ntaho tuzakirira..Ntaho ntaho mu isi ntaho;Mu ijuru nih’ iwabo w’abizera…..
Nuko ndayumva maze kuyumva numva ngize umunezero muri jye mwinshi cyane maze uwanyerekaga arambwira ati,mwana w’umuntu bwira ubwoko bwanjye bureke kwita ku byisi bitagira umumaro ahubwo bashake mu maso h’Uwiteka kuko ibiri mbere birakomeye kandi bizasimbuka umugabo bisibe undi.
Bamaze kugerayo baricara,mu gihe kagame agiye gufata ijambo ngo avuge disikuru ayigeza kuri babandi baje kumutega amatwi,maze Uwiteka Imana ahita yohereza umwuka wo kuzinukwa umukuru w’igihugu cy’uRwanda Paul Kagame.
Abaraho bose ako kanya bahita bavugira icyerimwe ngo:Twamaganye kagame,twamaganye kagame,nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu icyo nicyo kimenyetso cya nyuma kizagaragaza ko igihe cya kagame cyo kuba umukuru w’igihugu cyarangiye uko niko Uwiteka avuga.
Nuko bose bakajya bavugira icyarimwe ngo:Umwicanyi,umurozi,umugambanyi,ntitumushaka ntitumushaka maze kagame abonye ko bikomeye cyane kandi ko batamukeneye maze nawe arababwira ati,ubwo munshubije ijwi reka nigendere. nuko yibwira ko abamucungera umutekano baza bakabafata bakabacecekesha agakomeza,abona ntibibaye,mbona asohotse ajya gusangira n’imfungwa hanze uko niko Uwiteka avuga.
Gen.Charles Kayonga atandukana na Kagaame.
Nerekwa Gen Kayonga 
Kagame ashana n’Intekonshingamategeko.
Mbona uwo birukanye arasohotse baramwirukana ngo asohoke nuko mu ukugenda kwe agenda aca iruhande rwa buri umwe wese wari aho aririmba indirimbo muri aya magambo “Abatazi gusenga barambabaje,iyeee barambabaje,abatazi gusenga bararimbutse”.
Abo basore nabonaga bakiri batoya,basambaniraga no ku misozi ,nuko mbona ucuruza udukingirizo two gukoresha mu mibonano mpuzabitsina asa n’umurokore.Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,dore uriya ubonye yitwa ko akijiijwe ariko agatera inkunga ubwami bw’Abadayimoni kubera gukunda impiya.
Yaraburiwe kenshi ngo areke gufasha urwo rubyiruko kwinjira mu ubusambanyi ariko yanze kubireka kubera inda nini yo gukunda impiya none kubera iyo mpamvu kuko yanze kumvira umwuka w’Imana akaba adashaka gukiranuka dore aciriweho iteka uko niko Uwiteka avuga.
Umudayimoni wingore.
bisobanura guhinduka
Ikibaya cyo kwerekerwamo.
Nerekwa abanyarwanda bifite bahaha basahuranwa ngo barebe ko bakora stock mu ngo zabo,nuko mbona amaduka yo guhahiramo asigariyeho aho utabonamo icyo guhaha.
Ahagana 6:30 a.m zigitondo undi munsi utangiye,nerekwa mbona abantu bimuwe mu mujyi wa Kigali bakajya gutuzwa ahandi babayeho nabi,mbona bijujutira ubuzima babayemo.
Aho hantu bimuriwe nabonaga abahatuye bafite ubwoba ko naho batuye bashobora gusenyerwa isaha n’isaha kuko nta bushobozi bari bafite bwo kubaka uko bategekwa nuko numva ijwi ry’Uwiteka rimbwira ngo,ngiyo imigambi y’umwanzi yo kunaniza abakiranutsi,nabanyagakondorero kugirango bareke kwiringira Uwiteka Imana yabakiranutsi.
Nuko nerekwa ayo mazu bari batuyemo, bayubatse huti huti ariko nabwo ntibayubaka neza kubera igihugu no kutagirira ikizere ubuyobozi bw’igihugu bakeka ko naho bashobora kuzaza bakahabimura umwanya uwari wo wose.
aho bari bimuriwe wabonaga inyuma zisa neza nabyo babikoze gihutihuti ngo hato batahava babasenyera,batanguranwa na ruswa ikabije yakwaga n’abayobozi b’inzego z’ibanze,wagera ahagana mu gikari ugasanga bibereye mu mwanda,zitubatse ngo zirangire wagirango n’ibiraro by’inka.
Ndetse n’abari bamuteye ntibumvaga uko bigenze,ntibabashaga no kubisobanukirwa kubera harimo Ukuboko k’Uwiteka.Mbona urugamba rurangiye,mbona abasilikare bakuru bari bayoboye urwo rugamba bitwaje bose inkoni bahura n’ababo barahoberana kuko baherukanga kera, ariko wabonaga igihugu cyarabaye amatongo kubera isibaniro ry’intambara ,nuko bashima Imana yababaye hafi,ikaba ibashoboje gutsinda urugamba ,ikaba yongeye kubakandagiza mu Rwanda nyuma y’igihe kirekire.
Nuko Umwuka w’Imana aza k’umugaragu w’Uwiteka wagendanaga nabo nuko ati :”Dore igihugu ndakibahaye ,kandi nkibahaye ibihe n’ibihe ariko nimugumya guca bugufi,mugashaka mu maso hanjye,mukagira umwete wo gusenga nk’uko mubikora ubu,mukirinda ivangura iryariryo ryose,mugaca imanza zitabera kandi mukirinda kuvusha amaraso atariho urubanza igihugu muzakibamo amahoro kandi muzaramba igihe kinini uko niko Uwiteka avuga.”Ariko nimutagenza gutyo dore ibyaha byitugatugiye kurugi kandi ni mwebwe bishaka uko niko Uwiteka avuga.