Jan 13, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ndi murusisiro rw’inkozi z’ibibi zateranye zakoze inama zirimo kwibaza ibigiye kuzibaho.Mbona yuko hamanutse abamalaika [2] abo bamalaika bari boherejwe kuza kwangiza no kurimbura imigambi y’inkozi z’ibibi zikorera mu isi ya bazima zishinzwe kwangiza amasezerano y’ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Izo nkozi z’ibibi nerekwa ko zishaka kujyana mu ishuri zari zimaze kwishingira rya KAMINUZA (University) mu mago yabo aho batuye.
Nerekwa ko,bamaze gutegurirwa ikizamini hamwe nimiryango yabo,bakaba binjijwe mu ishuli bo,ubwabo bishingiye bashaka kwinjizamo ubwoko bw’Uwiteka,kugirango batamburwa ya migisha babambuye bamaze igihe bayikoresha kandi atari iyabo.Kuko bayimaranye igihe bayitunze nyamara banyirayo bakaba barashyizweho umuvumo mu cyimbo cy’umugisha bari bakwiye kuba bafite cyangwa batunze!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka aguhishuriye ibikomeye cyane bigiye kuba kuri bariya bagore (abarozi Kazi) ubonye bateranijwe no kwinjiza abanyamasezerano muri Kaminuza (University) y’ibigeragezo none Uwiteka amanuye Malaika w’intambara kujya gufata iriya Kaminuza-University bashinze bayitegurira ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,ngo abe aribo bayijyamo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,Umwakagara umwanzi wabakiranutsi.Araremerewe cyane kuruta uko mu bitekereza kubera ikibazo cy’ubwami bw’uRwanda cyamubereye umurunga wamwizingiyeho cyane ku buryo adashobora kubyikuramo niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Nkomeza kwereka irindi yerekwa,mbona hakurikiyeho umwuka w’Inzika y’Inzigo,utegereje Umuhanuzi,maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore abanzi baguhagarukiye cyane ukwiye kugira ubwenge kuko za magigiri zahawe umulimo wo kuguhitana mbere yuko uzicika ukava mur’Africa kuko zifite ubwo bwinshi kandi bukomeye cyane ko wabacika ukajyanwa hanze kandi ari wowe ufite amabanga yabo.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,umenye ubwenge kandi ugenze kwa kundi ujya ugenza kuko umwanzi yategateze hirya no hino kugirango aguce igihanga kuko ijambo ry’Uhoraho ryavugiwe muri wowe rimaze gukora umulimo waryo,kandi akaba abona ibimenyetso byose wahawe n’umwuka w’Uhoraho byose ko byasohoye igisigaye akaba ar’ugutembagaza ingoma Umwami mushya akima ingoma niko Uhoraho Uwiteka Nyirinagabo avuga.Dore umwanzi wa bakiraanutsi aciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kugirango bimenyekane yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari we Mana ya bakiranutsi niko Uwiteka avuga.
Save
Save
