Home News Abanyamategeko bo mu gihugu cya Kenya,bahugurirwa amategeko agenga itora ry’umukuru w’igihugu

Abanyamategeko bo mu gihugu cya Kenya,bahugurirwa amategeko agenga itora ry’umukuru w’igihugu

0

Amakuru agera ku kinyamakuru inyangeNews aturuka mu gihugu cya Kenya-Nairobi,aravuga ko,abanyamategeko (LAWYERS) batumiwe mu mahugurwa yo kwigishwa uburyo amatora akorwa akorwa hakurikijwe demokarasi,bateraniye muri hotel yitwwa PANARI iherereye kumuhanda wa MOMBASA road kandi akaba mu mucyo kandi asesuye kugirang hatabaho intambara zishobora guterwa no kwiba amatora hitwajwe kuba ishyaka riri kuutegetsi.

Batangiye batanga ingero zitandukanye bavuga ko ibihugu bituranye n’igihugu cya Kenya,byagaragayemo ubujura mu gihe cya amatora.Urugero rwatanzwe,ni gihugu cya Uganda aho byavuzwe yuko,umwe mu banyamatgeko,yagiye gukora ubushakashatsi kumatora yabaye muri icyo gihugu.Yabwiye imbwirwa ruhame,yuko amakuru yabonye byagaragaye yuko abasirikare ba UPDF,bagize uruhare mu matora igisirikare cyose gitora M7 kandi bitemewe na mategeko.

Mu bimenyetso yagaragaje,byagaragaye yuko,abasirikare ba UPDF,bagize uruhare rukomeye mukwiba amatora kugirango M7,atsinde amatora y’umukuru w’igihugu.Inama yabanyamategeko,yakomeje igaragaza mu gihugu cya Kenya,mu mategeko yabo,harimo amategeko bakuye mu bindi bihugu bagenderaho,kandi bidahuje demokarasi na politike y’igihugu ikaba itandukanye niyibyo bihugu.

Bagaragaje ko,haba mu butunzi bw’igihugu,umutungo kamere bidahuje,bivuze yuko,badashobora gukoresha amwe mu mategeko,yibyo bihugu kandi bidahuje politike ngenderwaho hamwe na demokarasi.

Ndetse bagarutse ku kibazo cy’abacamanza bafite inshingano zabo mu gucyemura ibibazo bishobora guterwa na matora y’umukuru w’igihugu.Batanze ingero zitandukanye ariko birinda gutunga urutoki umucamanza uwari we wese,ko yaba yaragize uruhare mu kwakira inyoroshya cyaha kuburyo bashobora guca imanza bahengamiye uruhande rumwe kubera babahaye bituga ukwaha.

Ikinyamakuru inyangeNews cyari cyatumiwe mur’iyo nama,kivuga ko,abari mu nama,bageraga ku banyamategeko bagera kubihumbi [2000] bari bitabiriye ayo mahugurwa.Banenze cyane abacamanza bashobora guca urubanza rwa matora kubera yuko bahawe bituga ukwaha.Babajwe ni uko leta yahinduye itegekonshinga rigena amatora muri icyo gihugu kuko itegeko rivuga ko,amatora azajya akorwa hakorehejwe Electronics cyangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nk’uko ibindi bihugu by’Africa nka GHANA cyangwa se muri ASIA INDIA,America,etc babigenza muri iki gihe cyane igihugu kitabuze ubushobozi bwo gukora amatora hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Itegeko bongeyeho rivuga ko,igihe habura amashanyarazi ngo batahagarika amatora,ahubwo abantu bakomeza amatora nk’uko bari basanzwe bakora (Analog) abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa JUBILEE Coalition,bayobowe na RAILA Odinga bibumbiye mu mutaka cyangwa se ihuriro ryitwa Cord,bahakanye ubwo buryo JUBIEE ishaka gukoresha bavuga ko bashaka kwiba amatora nk’uko basanzwe babigenza.

Bahise batanga ikirego nyuma yuko abasenatori cyangwa abakenguza amateka,bigaga kumushinga witegeko waruvuye mu bashinga mateka(Parliament of Kenya) umusenator witwa WETANGURA uhagarariye ishyaka rya FORD KENYA,yabwiye imbwirwa ruhame ubwo bari BOMAS taliki 05 Mutarama 2017 aho bari bateraniye bashakisha umuti watuma batsinda JUBILEE iri kubutegetsi yavuze ko yakiriye telephone y’umukuru w’igihugu aho yasabwaga kwemeza itegeko ryemera gukoresha ANALOG BACK UP igihe amashanyarazi yaba agiye.

Bamusabye kuvuga amashilingi yumubare wose ashaka ariko ashyigikire uwo mushinga witegeko uzabafasha kwiba amatora.Yavuze ko yabyanze,maze abanyapolitike baribateraniye aho,barimo WETANGURA Moses ,MUSALIA Mudavadi,KALONZO STEVEN,uhagarariye ishyaka rya KNU,RAILA Odinga,HASSEIN JOHO,AMASONI KING,nabandi benshi cyane tutasobanura amazina yabo,bemeje yuko bakwiye gukorera hamwe,ndetse barahira mu izina ry’Uwiteka Imana yuko batazahemukirana kugeza birukanye leta ya JUBILEE ikomeje kwijandika mu bikorwa bya ruswa no gusahura igihugu.

 

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar