Home Inte'l Inkongi z’umuriro mu rwagasabo zirahamura iki?

Inkongi z’umuriro mu rwagasabo zirahamura iki?

0

Umwakagara iyo abonye hari amakuru yashyizwe hanze ajyanye nikinyoma cy’ubutegetsi bwe uburyo yakoze genocide ya bahutu na batutsi,ahita ashaka icyuntu akora kugirango arangaze abaturage!Umwami YUHI VI amaze kwima ingoma,abona ko imigambi ye yo gusimbuza Umwami Kigeli V Ndahindurwa iburijwemo n’Umwiru mukuru Boniface Benzinge,yahise atwika gereza ya 1930 kugirango abantu bahugire muri byo,babe bibagiwe amakuru ajyanye nubwami bw’uRwanda.Ndetse biravugwa ko ngo byaba byakozwe kugirango kudeta yari yakozwe ikaburizwamo amakuru yayo atajya ahagaragara ahubwo abantu bahugire ku nkongi z’umuriro.

Umuriro wongeye kwaka mu nzu y’ubucuruzi yegeranye na gereza ya Nyarugenge iri Kigali m’u Rwanda izwi nka 1930 ku Muhima.Ibyo byabaye kur’uyu wa kane mu gatondo inyuma y’iminsi mike gereza ya Gasabo yo mu karere ka Gasabo i Kimironko yibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Igipolisi cy’u Rwanda kiratangaza ko iyo nzu yahiye kubera umuriro w’amashanyarazi.Iyi nzu yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu gihe cy’amasaha agera kuri atanu. Yari inzu y’imiryango myinshi ikoreramo abantu batanu n’ibiro by’akagari ka Kabeza, harimo ububiko bw’amapine y’imodoka, ibiribwa, n’ibindi ku buryo bitari byoroshye kuyizimya nk’uko bisobanurwa na ACP Theos Badege umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda.

Ibi bibaye mu gihe igipolisi gikangurira abantu bose kugira ibikoresho bizimya inkongi mu nzu bizwi nka Kizimya moto. Gusa kugeza ubu nta harashya ngo bikoreshwe hatitabajwe Polisi.Ariko bakaba banafitemo ubucuruzi bwo kugurisha ibyo byuma bizima umuriro,amakuru avuga ko,bahaye isoko umuntu wa cyama ajya kuzana za kizimya moto abanyarwanda banga kuzigura maze cyama(FPR) ihitamo kujya itwika amazu ya bantu kugirango bitabire kugura izo za kizimya moto.

Ubuhanuzi igice cya (1-3) buvuga ko,ngo mbere yuko Umwakagara akurwa ku ngoma,ubutegetsi bwe buzarangwa ni nkongi z’umuriro bisobanura ko igihugu kigiye kwaka umuriro.Urumva ko barimo gushyira mu bikorwa ibyo ijambo ry’ubuhanuzi bwavuze!

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar