Home Inte'l Ingwe ntiyarizi gufata ku gakanu,yarigishijwe!!!

Ingwe ntiyarizi gufata ku gakanu,yarigishijwe!!!

0

Uyu mugani waciwe na bakurambere bahakaga kwerekana ko umuntu wimfura apfa adahemutse,ariko nyine hahise haboneka ibisambo byabanyaKIBUYE maze bivuga ko,ngo ubupfura buba munda!Nyamara urya inshuro n’inshuti ukabimara udahaze!Yego!Mpumuke ndamuke bayigize intero,ariko inzara irashira ariko igihemu ntabwo gishira!? Umugani wa wundi ngo “INGWE” ntiyarizi gufata ibikanu,ahubwo yarigishijwe!!!Nubwo bemeje yuko ubupfura buba munda,cyangwa imfura ikaba iyariye,ubanza byose byaba bisa no kwiruka inyuma y’umuyaga.”Just its matter of time! And time will tell”.

Amakuru twahawe na bazi neza ERIC NKUSI baduhaye amakuru asobanutse neza babwiye inyangeNews ko,ngo Eric Nkusi atigeze aba muri Canada ahubwo yabaga muri America.Ko yavuye kwiga muri Israel kwiga agahita ajya muri America.Gusa reka dutegereze ifirimbi ya nyuma y’umwanzuro w’urubanza rw’America kumugogo w’Umwami w’uRwanda ibindi tuzabimenya hanyuma.

Nyuma yo gushyira ahagaragara itangazo ryanditswe na za magigiri z’abanyaKIBUYE,zirimo Gakwaya Jean Marie,na “OSEA NIYIBIZI” wahunze mu Rwanda nyuma y’urupfu rwa mukuru we ACIEL KABERA, wari umujyanama muri peresidensi ku bwa “PASTEUR Bizimungu”.Amakuru avuga ko,yahunze yibye inkunga ya banyeshuri ba FARG bacitse ku icumu rya genocide muri 1994 yakorewe abatutsi ingana na miliyoni [50] z’amanyarwanda.

Amakuru duhawe na banyarwanda bazi neza kandi  bakunda ubwami ndetse bakaba banashyigikiye ubwami bw’uRwanda,avuga ko,itangazo twabagejejeho ryanditswe mu izina ry’Umwami w’uRwanda wahitanywe nabo bagabo b’abanyaKIBUYE biyitirira guharanira ubwami bw’uRwanda.

Amakuru avuga ko,Gakwaya ari we wazanye NIYIBIZI OSEA mu nteko y’ubwami bw’uRwanda,akagirwa umujyanama w’Umwami w’uRwanda,kandi akaba itangazo banditse bakaba bararyandikiye muri Canada aho babaga bibereye kuri computer ariko nyamara itangazo rigaragaza ko ryandikiwe I WASHINGTON DC.Mu gihe Osea atuye muri Canada ahitwa EDMONTON ALBERTA hakaba harimo ibilometero bigera kubihumbi 2000 uvuye QUEBEC Montreal aho Gakwaya Jean Marie wahitanye Umwami w’uRwanda ngo arahanira ubwami bwa Bega.Ugiye ni ndege bifata amasaha [3] kugirango ugereyo,Tuributsa yuko Gakwaya afitanye ikibazo na leta y’America kuko ari kurutonde rwabakoze genocide mu Rwanda akaba adashobora gukandagirayo.

Ko biyitaga abajyanama b’Umwami,amaze gutanga bakoze iki? kuki batihutiye kubungabunga imitamenwa y’Umwami yaribitse amabanga ye!? Ahubwo nicyo cyintu bihutiye gukora bajya kurara bamena imitamenwa y’Umwami mbere yuko batangaza itanga rye.Barangije bahita batanga amakuru I Kigali maze inkuru isohoka mu kinyamakuru IGIHE.COM”burya izina niryo muntu,har’igihe nyine nk’uko cyitwa cyazasobanurira abanyarwanda amakuru yose cyanditse kiduhe ibisobanuro bisobanutse!

Ikindi twakwibutsa abanyarwanda ni uko abagambanyi barimo OSEA na Gakwaya byanze bikunze bazatanga ibisobanuro bijyanye n’itanga ry’Umwami wabanyarwanda ntibibwire yuko ibihe bizahora uko biri,ahubwo bizahinduka wa muagani wa padiri wivugira ko,ibihe bihora bihinduka iteka ryose!

Nta numwe wagambaniye ubwami bw’uRwanda wigeze agira amahoro,uhereye kuri Gregory Kayibanda na bagenzi be,wongereho na bandi baje nyuma ye bamusimbuye byanze bikunze bizabagiraho ingaruka zitari kure cyane ahubwo zirabegereye cyane vuba bishoboka waba uri hanze y’igihugu cyangwa urimo imbere byanze bikunze bazabyishyura!

Amakuru avuga ko,NIYIBIZI OSEA, wa mugani nyine irabizi izi uko izabigenza!Ngo ntiyigeze ahura n’Umwami w’uRwanda,usibye GAKWAYA wamuhaye numero za telephone ngo ajye amuhamagara,yarangiza GAKWAYA akamwumvisha yuko akwiye kuba umujyanama we ariko ntaho bigeze bahurira na rimwe.

Nyuma yo gushyira ahagaragara inkuru yavugaga kuri ERIC NKUSI uburyo yagize uruhare mu bugambanyi bwahitanye Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.Dore e-mail iteye itya,Leon,Hari igihe nibazaga ko kweli werekwa umucyo.None nsanze iyo uzakuba ukoreshwa numwuka wera warikujya werekwa UKURI.

None bitewe ninyandiko umaze iminsi wandika kumwami,abavukanyi be bicuramye nagukuyeho ikizere.

NOTE—umenyeko mubyo mfitiye impamyabumenyi harimo:

  • Amategeko na Military Strategic Studies (ubwicanyi) (Law and Military Strategic Studies) and
  • Journalism Ethics muri make ibyo ukora nibyitwa Speculations gusa.

Icyo nemeranya nawe nuko amaherezo niba koko Umwami yaragambaniwe agahumanywa bikaba aribyo bya tumye atabaruka abo ari bo bose babikoze bazakubitwa ntibazakira inkoni y’Imana Nyagasani.Ibyuvuga niba ubifitiye gihamya simusiga uzabigeze kuri Benzinge izo evidences azishyikirize trained investigatory bureau and Professionals bakore forensics triangulation.

Wa mugani wa Mukashema Esperance niwe wivugiye ko ngo za magigiri zifite cover na mahirwe yo kuba bidashoboka yuko hakorwa OTOPS maze ngo hamenyekane icyahitanye Umwami w’uRwanda.None ndabona NKUSI ERIC aryunzemo abyemeza anatwishongoraho yuko bidashoboka ariko Uwiteka forensics triangulation kandi azayikora neza,ubwo muzaba murwanira mu butayu nibwo muzamenya yuko Uwiteka akiranuka muri byose kandi ko aca imanza zitabera icyo gihe uzabyibuka!!! Gusa mumenye yuko muzakubitwa nitagira amazi n’umuyaga nk’uko mu bikorera abandi,namwe niko muzabikorerwa.

Muri make ujye uvuga ibyo uzi kandi wasigura imbere yasentare yahano mwisi nimbere y’Imana.Bitaribyo shaka akazi nkabandi bagabo bitaribyo uzisanga IN A LEGAL QUAGMIRE.Ngaho niba urumugabo shyira mu bikorwa ibyo wifuza turebe yuko wabishobora kuko kubaho kw’inkoko simbabazi za Gaca.Iyabankijije muri Uganda ntizabura no kubankiza niki gihe.Ubundi se musigaranye igihe kingana gite?Usibye Umwami Ndahindurwa mwihererenya kubera gukunda amaturo mwagirango nanjye muzanyihererana?Uwiteka niwe byiringiro byanjye,kandi ambereye maso igihe cyose mwagambiriye kungirira nabi ariko yarinze ubugingo bwanjye muhora mukubita agatoki ku kandi nyamara ntabwo muzabona mubiganza byanyu kuko nibiba ngombwa mushobora kuzabizira.

Ibi nibimwe mu bimenyetso bigaragaza yuko inkuru yamwanditsweho ar’ukuri,kuko indakuzi ituma umugabo ativuga.Gutera ubwoba nta cyo bintwaye kuko nizibika zaramajyi.Namubwira iki azajye kurega mu mategeko,aho kugirango tubarege ahubwo nibo bakagombye kuregwa kubera ubugome bakomeje gukora kandi kunyemera kwe nta cyo bimariye habe namba!Na Gakwaya ntako atagize ngo azarega  muzajye kurega Uhoraho nkorera azamburanira.

Ikintu gitangaje ni ukuntu za magigiri zihaye kugirira imbabazi zo gushinyagurira umuryango w’Umwami ngo bagaragaze yuko babagiriye imbabazi.None se niki cyatumye bataramucyuye nk’Umwami ahubwo bagashaka gucyura umugogo?None se mur’america nta mva zihaba?Izo mpuhwe la!?Muzajye mubeshya abashinwa batabazi.Hanyuma aho kugirango ERIC NKUSI ahakane ko atari we washinze radio yitwa ubumanzi,anahakane ko atari we wafataga ibiganiro abayobozi bumutwe wa za magigiri zibumbiye mu mutaka wa RPRK,ahubwo aravuga amangambure.

Ngaho nahakane ko atari we wafataga ibiganiro bya za magigiri,kandi bari abasirikare bagenzi be baziranye neza.Ibyo biganiro byafatwaga ku cyumweru yarangiza kubifata akabishyira kuri radio ye maze amaze kubona ko agahuru kimbwa kahiye ahitamo gukwepa hakiri kare asigara akorera munsi ya mazi!

Eric NKUSI ko nta bufasha ngusabye kandi umurimo wanjye nkora nkaba  nkora ibyo mfitiye ubushobozi kandi uyu murimo ukaba ufitiye abanyarwanda umumaro abanyarwanda,kuko bidashoboka yuko ibihumbi bitanu [5000,6000] bya buri munsi byakurikirana inkuru nandika nta cyo zibamariye.

Ndemera ntigeze niga amahuri yubugome nubwicanyi nkayawe ariko nawe nta mu maro azakumarira kuko ashingiye kurufatiro rwo kurenganya abantu b’Imana mwirirwa mwica umunsi ukira mu baziza ibitekerezo byabo no gukunda ubwami bw’uRwanda kubera impungege mufite zo gukurwa ku ngoma mukohora imahanga kubera ibyaha byibasiye inyoko  umuntu! Yewe ubwenge buturuka ku Mana,kandi niyo ica imanza zitabera, naho ibyo wize byose nawe wa byivugiye nubugambanyi ni Strategy zo guca ibihanga by’abanyarwanda ariko bitinde bishyire cyera uzabibazwa kayice ituruka mukanwa ka nyirayo.

Usibye kwica gusa haba hari ikindi mwaba muzi kuri iyisi ya rurema!Yewe Uwiteka niwe uzahora kuko twebwe mwatubonye amatwi,ngo turi abanyantegenke da!Ariko utubaraga dusigaranye turi kudukoresha neza ndabona twababijije ibyuya mwabuze aho mukwirwa.Nyamara akamasa kazaca inka kazivukamo!!!Uko niko abakuru  bavuze!

Hari igihe za magigiri zibwiye yuko zifite ubwenge bwo kugigira abo zishaka guca ibihanga,nababwiye yuko jyewe sindi Ndahindurwa  cyangwa Karegeya.Mfite umwuka w’Imana zera uba muri jye witwa might spirit unshoboza kumenya buri cyintu cyose kigiye kubaho(umwuka) “w’imbaraga”uwo mwuka iyo ugiye kungigira,ugukoresha kwandika e-mail amakuru mba nkeneye kumenya,cyangwa ukagutegeka kumbwira ibyaramabanga kugeza ubuze amahoro ukabimbwira ibyari ukungigira,bigahindukamo amakuru nari nkeneye kumena.Ng’uko uko menya yuko umuntu ari magigiri akenshi bakirigitwa n’umuvumo bashaka yuko mbaciraho iteka bagashirwa ar’uko bavumwe bakumva bagize amahoro muri bo.Ubwo abo mbwira ngirango baranyumva kuki mudatekereza impamvu mwananiwe kunyica ubwo mwamfungiraga Uganda?Niba ntarigeze nizera uwari madame wanjye,wowe wumva wa GAINING My TRUST in which way!? SHAM ON YOU!!!

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar