Nyakwigendera Joel Ndikumana waguye muri Israel
Rurashyiditse hagati y’umuryango wa Joel waguye muri Israel na Leta y’u Rwanda Umuryango wa Ndikumana Joel Umusore w’umunyarwanda wari waroherejwe muri Israel mu mujyi wa Tel Aviv aho yakurikiranaga amasomo ye ajyanye no kwimenyereza umwuga mu by’ubumenyi mu buhinzi, urasaba leta y’u Rwanda gutanga ubusobanuro ku rupfu rw’uyu musore ndetse n’impozamarira.
Umwe mu biganye na Nkundimana Joel, kuwa Kabiri tariki 13 Kamena 2017, yari yabwiye abanyamakuru ko uwo mugenzi we bamusanze yapfiriye iwe mu rugo aho yari acumbitse mu mujyi wa Tel Aviv mu gihugu cya Israel, bikaba bigaragara ko yatewe icyuma agakatwa ijosi ariko hakaba hakiri amayobera mu bijyanye no kuba byakwemezwa ko yaba yaratewe icyuma n’abagizi ba nabi cyangwa niba yariyahuye.
Nsanzimfura Théogène, se wa nyakwigendera Joel Nkundimana, yabwiye ijwi ry’Amerika ko ibyo kuba umwana we yariyahuye batabyemera, ndetse akagira n’ibyo asaba Leta y’u Rwanda birimo kwihutisha kuzana umurambo no guha umuryango we impozamarira kuko ngo yari mu maboko ya Leta.
Nsanzimfura Théogène ati: “Icyo twasaba Leta ni uko yakurikirana neza iby’urupfu rwe, kuko nta muntu ushobora kwiyahura ngo yikebeshe icyuma ijosi riveho kandi nta n’impamvu yari kwiyahura kuko yari umwana tuziho ubunyangamugayo, ibyo kwiyahura ntiyari kubirota kuko ntakindi kibazo yari afite mu muryango, iyo aza kuba agifite aba yaratubwiye. Noneho rero Leta nidufashe gukurikirana no kumenya neza iby’urupfu rwe, bakaduha amakuru nyayo y’imvaho. Ikindi nanone twifuza ni uko umurambo watugeraho vuba cyane tukamushyingura, tukamenya ko tumushyinguye.
Gusa nk’umwana wajyanywe na Leta, wari mu maboko yabo, bashaka n’impozamarira y’ababyeyi kuko uwo mwana yaguye iyongiyo ari uwabo bamujyanye,.”
umuyobozi w’ishami rishinzwe gukusanya no gusakaza amakuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ari nayo yohereje Nkundimana Joel kwiga muri Israel Ange Soubirous Tambineza, , yavuze ko kugeza ubu iby’urupfu rw’uwo mwana bikiri amayobera, agira n’icyo avuga ku bijyanye n’ibyo umuryango usaba Leta y’u Rwanda.
Ati: “Iperereza ntabwo twe twakwemeza ahantu rigeze, ariko icyo twemeza ni uko ririmo rirakorwa. Umurambo wajyanywe kwa muganga kugirango hakorwe ibipimo bigaragaza icyo umuntu yazize, nk’uko bisanzwe kwa muganga. Raporo igomba gukorwa hashingiwe kuri ibyo bizami ntiraboneka… Ubu duhangayikishijwe no kumenya ko umuntu yitabye Imana… cyane cyane ko urwo rupfu rwe nyine, birashoboka ko umuntu yarwibazaho byinshi. Yasanzwe mu cyumba aryamye hari n’umuvu w’amaraso, afite icyuma mu ntoki bigaragara ko icyo cyuma gishobora kuba ari cyo cyamwishe, ntawamenya rero ngo ninde wakimwicishije, cyangwa se niwe wakiyicishije… Urumva nta makuru n’amwe dushobora guhamya, ayo duhamya gusa ni ay’urupfu rwe kandi ko yapfuye bitunguranye, atarwaye ngo tumenye iby’indwara ye, ibyo rero kwa muganga bazagaragaza muri raporo nibyo bizemezwa byaherwaho abantu bafata umwanzuro. Ambasade y’u Rwanda muri Israel, iravugana umunsi ku wundi na Minisiteri, bakaba baganira babivuganaho, barabikurikirana, turakurikirana nk’umunyarwanda nyine, cyane cyane umunyeshuri wigaga iby’ubuhinzi kandi wari ukirimo kwimenyereza mu by’ubuhinzi kugirango azagaruke mu Rwanda atange ubwo bumenyi, ntabwo twaterera iyo.”
Ange Soubirous Tambineza yagarutse ku byifuzo by’umuryango bijyanye no kwihutisha kugeza umurambo mu Rwanda no gutanga impozamarira.
Aha yagize ati: “Ibyo kwihutisha kugeza umurambo mu Rwanda, ibyo si ikibazo cyabo bonyine. Ni icyifuzo cy’umuryango ariko ninacyo cyifuzo cya Minisiteri. No mu byo tuganira na Ambasade, tunaganira n’abo muri Israel, icyo twifuza natwe ni uko yagezwa mu Rwanda vuba, erega natwe turi mu kiriyo. Niba abavandimwe be barahagaritse imirimo bakaba bari mu kiriyo cye, bigomba kugira igihe kizarangirira, abantu bamusezeye bamushyinguye, n’umuco urabidutegeka gushyingura no guherekeza abantu bacu. Iby’impozamarira rero, ibijyanye (principe) yo guhoza amarira sinzi ikintu igenderaho, iyo ntacyo nayivugaho, nta mpamvu ndimo kubona n’imwe inyemerera kuvuga ku ndishyi kuko ubundi uriha ikintu wangije, mu gihe rero tutarabona umuntu n’umwe ushobora kuryozwa urwo rupfu rwe cyangwa se uwaruteye, ntabwo iby’impozamarira numva aho byaturuka.”
Joel Nkundimana yari umusore ukiri muto, akaba yakomokaga i Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda. Yari yaragiye muri Israel muri Nzeri umwaka ushize, akaba yagombaga kumara umwaka umwe muri icyo gihugu, bivuga ko yaburaga amezi abarirwa muri atatu ngo arangize amasomo ye agaruke mu Rwanda.
Ndikumana Joel yapfuye urupfu kugeza ubu rukiri amayobera, aho bikekwa ko yaba yarishwe atewe icyuma cyangwa we ubwe akaba yaba yiyahuye akoresheje icyuma.
Yari yararangije kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu cyahoze ari Umutara Polytechnic University, nyuma yoherezwa muri Israel na Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, aho yakoraga nk’uwimenyereza umwuga mu masomo y’ubumenyi mu by’ubuhinzi (Agrostudies internship).
Save