Tribert Rujugiro Ayabatwa kuri ubu ubarizwa mu buhungiro, amahirwe yahawe yo kwishyura Imisoro ya RRA, Union Trade Centre ibereyemo Leta kuri ubu aragenda ayoyoka kugeza mu mpera za Nyakanga kuko niba azaba atarishyura iyo misoro Union Trade Centre izatezwa cyamunara nk’uko bitangazwa na Richard Tusabe, Komiseri Mukuru w’iki kigo cy’igihugu cy’imisoro.
Kuwa 02 Gicurasi, Rwanda Revenue yaburiye abakodesha muri iyi mitungo ibabwira ko izafatirwa kubera imisoro. Itangazo ry’iki kigo rikaba ryari ryahaye aba bishyuzwa iminsi 15 yo kuba barangije gukemura ibibazo by’imisoro bishyuzwa cyangwa imitungo yabo igatezwa cyamunara.
Yagize ati : “Nihagira umwe mu batanga imisoro uzatwegera akerekana ubushake bwo kwishyura ibirarane tuzamwumva”. Yakomeje agira ati : “Ariko, mu mpera za Nyakanga, icyemezo cyacu cyo guteza cyamunara inyubako ntikizaba kigishoboye gusubikwa.”
Richard Tusabe, Komiseri Mukuru w’iki kigo cy’igihugu cy’imisoro.
Richard Tusabe avuga ko ba nyiri izi business bavuganye bakemeranya uko bazishyura ariko ntibabyubahiriza, ariko ngo kuri iyi nshuro ntibananirwa kuzuza ibyo bemeye hazafatwa ingamba.
Imwe mu mitungo nka UTC iri ku rutonde rw’imitungo yasizwe na bene yo ariko ngo ntibizabuza Rwanda Revenue kuyiteza cyamunara.
Richard Tusabe aragira ati : “Yaba imitungo yasizwe cyangwa itarasizwe, yaba ba nyirayo bahari cyangwa badahari, amafaranga y’umusoreshwa azagaruzwa. Niba inzira isigaye ari uguteza cyamunara imitungo, tuzabikora.”
Umunyemari Rujugiro Tribert
Save
Save
Save
