Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda muri za magigiri za RPRK,avuga yuko ngo izo nyangabirama zikomeje kubeshya abantu yuko ngo zirimo gushing umutwe w’ingabo zishaka gukuraho Umwakagara.
Kandi birazwi neza yuko igihugu cya Uganda gifitanye umubani mwiza n’Umwakagara,ntabwo bishoboka yuko ibyo bikorwa bahakorerwa kuko nikenshi bagiye babeshya abanyarwanda cyane urubyiruko yuko barimo gutegura intambara nyamara bikarangira abantu bisanze muri gereza.
Muribuka yuko 2006 habayeho umutwe witwaga RPR INKERAGUTABARA wiyitiriraga gucyura Umwami w’uRwanda.Byarangiye Rukeba Francis nabagenzi be bashiriye muri gereza,nubwo ubu yafunguwe akaba ari hanze ntibitangaje ko yaba anatangiye gukorera abakagara.
Hanyuma y’imyaka [4] hakurikiyeho undi mutwe witwa RPRK,ari nawo nabayeno nkifatanya nabo nibwira yuko koko ibyo bavuga ari ukuri.Imana yakoze ibikomeye idukiza imigambi yizo nkozi z’ikibi zikomeje kumpinga na bungingo nubu ariko Uwiteka wabandize kirya gihe,ntaho yagiye!
Nyuma y’imyaka [4] na none ubanza bazi yuko abanyarwanda babyibagiwe,bakomeje gukwirakwiza ikinyoma bavuga ko,ngo barimo gutegura umutwe watera Umwakagara nyamara ibyo ntibishoboka kubutaka bwa Uganda kuko kuva Gen.Nyamwasa Kayumba yahunga,umwakagara yemeye guca bugufi agiriwe inama n’umwiru mukuru Tito Rutaremara wakoze amahano yo kurongora mwishwa we!
Impunzi zose aho ziherereye mwirinde icyintu cyose cyababeshya ko haba hari umutwe watera Umwakagara.usibye RNC yonyine dutegereje kureba ibyayo kuko nibura bo umuntu yapfa kubagirira ikizere yuko batangiza intambara,ariko ntawundi mutwe ushobora gutera umwakagara.
Amakuru avuga ko,RPRK ikorera muri Uganda yahashyizwe kugirango ubwo RNC izatera Umwakagara,bazace ruhinga nyuma babakome mu nkora.Icyo nicyo kibabesheje Uganda bategereje yuko intambara itangira noneho bagahita nabo batera.Kuko muri gahunda ya RPRK nabaye umuhuza bikorwa wayo,ntabwo basobanura neza impamvu batatera RNC idateye!
Ibi nabitangira abagabo uwabaza Kwitonda Thedeyo uba mu gihugu cy’UBUBILIGI,SERUHINJA uba muri Uganda,MUNYANEZA Emmanuel wahoze arumushinga mateka muri PSD abo bose twari muri biro politike ya RPRK nza kubasigamo nyuma yo kubamenera ibanga bakanga kwizera ibyo nababwiye usibye ko nyuma byabagize ho ingaruka na bugingo nubu.
Mwirinde ibihuha amakuru tuzajya tuyamenya tuyabagezeho,kuko nta nakimwe gishobora kuba itangaza makuru ritabizi.Kandi dufiteabantu benshi batugezaho amakuru ku buryo bwose bushoboka.Agapfa kaburiwe n’IMPONGO uzagwa mu mutego ntazavuge ngo ntitwamubwiye.Muri macye gahunda yose yaturuka Uganda ntihakagire umunyarwanda w’impunzi uyinjiramo kuko bidashoboka ko habaho gahunda yaturuka Uganda ngo izagirire abanyarwanda umumaro.
Ubu UMUSITA n’UMWAKAGARA bari muri gahunda yo gushakira abahungu babo uburyo babasigira ubutegetsi.Urumva rero yuko ubu nta cyo bashobora gupfa!Niba RNC idashobora gukorera Uganda,utekereza yuko ari nde wundi wahakorera?Abahakuriye banashyize UMUSITA kubutegetsi ntibashobora kuhakorera, hanyuma se ninde wundi washobora kubarusha kuhamenyekana!?
Nimutegereze amasezerano y’Uwiteka bitari cyera turataha kandi tuzamanuka tumanukanye n’Umwami w’uRwanda.Nuko rero mwirinde umuntu wese ushobora kubashukisha ubuhenda bana,kuko ibyo badukoreye byari bihagije kugirango tubashe kumenya ikibi nikiza.
Utazumvira izi mpanuro ruzamwogana kumanywa yihangu bose babireba,ntimuzavuge ngo ntimwaburiwe kuko umwanzi ahora ahimbahimba amayeri menshi yabo yahitana.Nuko rero mube maso kuko iminsi ari mibi kandi ari injyana muntu kugirango niba bishoboka muzabashe kuzataha gakondo ya bakiranutsi nk’uko Uhoraho yabidusezeranije kuko ari we utuyobora kuzageza kuwi wa munsi wa nyuma wavuzwe n’ijambo ry’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.
Imwe mu mpamvu zituma bahimba imitwe yirwanya leta ni ukugirango bashobore kubona abantu bagifite iyo mitekerereze irwanya leta bityo,bikabafasha guhita babaca ibihanga bikavugwa yuko barwanyaga leta y’umwakagara.Mukwiye kumenya ibintu uko biba byifashe kugirango mutazagwa mu mutego w’umwanzi cyane urubyiruko rukomeje gukenera mu mahanga kandi rufite igihugu.Ariko ndababwiz’ukuri yuko hirya ya Gen.Nyamwasa ntawundi munyarwanda watangiza urugamba rurwanya umwakagara na FDLR yarananiwe kandi yarifite intwaro zihagije muri buka bateye bakagera NDIZA muri Gitarama,ariko se ntibasubijwe inyuma?
Byose rero mu menye yuko biyoborwa n’ubuhanuzi kuko bitazashoboka yuko umuntu yabyuka mu gitondo ngo avuge ngo agiye gukuraho Umwakagara niba abari bashigikiwe na Bafaransa barananiwe wowe uvuga ko ugiye gutera ushygikiwe nande?Mwirinde ikinyoma cyabashaka kurimbura ubugingo bwanyu.Ariko nubwo bimeze gutyo,ntibivuze yuko umwakagara azahama kubutegetsi iteka,Oya!Ahubwo we ubwe azikuraho kubera kutabana nibindi bihugu neza no guhora yumva ko yakagombye kuba hejuru yibindi bihugu.Kandi erega byararangiye mwebwe nimwicecekere mwihagararire maze mwirebere icyo Uwiteka agiye kwikorera kandi mwese muzatangara musigare muvuga muti Uwiteka niwe Mana.





