Amakuru dukesha ikinyamakuru rushyashya gikorera DMI urwego rw’ubutasi rw’uRwanda imbere mu gihugu,avuga yuko hashize iminsi micye itari myinshi Chancellor w’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa witwa Boniface Benzinge.Yizihije umunsi mukuru wisabukuru ya mavuko ye,aho yari yujuje imyaka [82] akaba aruta Umwami w’uRwanda ho imyaka [2];akaba ari nawe mujyanama we mukuru mu nteko y’ubwami bukorera mu buhungiro mu gihugu cy’America.
Umwami w’uRwanda amaze kwirukanwa mu gihugu na bazungu b’Ababiligi,Boniface Benzinge hamwe na bagenzi be,bahise batabwa muri yombi bajya gufungirwa muri gereza ya Ruhengeri bita “SPECIAL”.Akaba yaraje gufungurwa nyuma y’imyaka [2] hamwe na bagenzi be,babifashijwemo n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu “Amnesty International”.”Bahungira Uganda aho basanze Umwami nyir’urwanda Kigeli V Ndahindurwa maze bakomezanya urugendo rw’ubuhunzi”.
Amakuru avuga ko,abasaza basheshe akanguhe, baturanye na Chancellor Boniface Benzinge aho batuye muri America,bifuje kumukorera “SURPRISE” yo kwizihiza umunsi mukuru w’amavuko ye,nibwo rero yaje gutumira na Nyir’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa wari umushyitsi mukuru mubatumirwa.Ngo aze mu isabukuru y’umwiru we mukuru Benzinge, yizihiranwe na rubanda rwe murugo kwa Chancellor Boniface Benzinge.
Byaje guhurirana ni uko KIBUKAYIRE Marie Claire yari yaje gusura Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,ari kumwe n’umugabo we,babana muri iyi minsi,ndetse aherekejwe n’umuhungu we witwa CYUSA.Nibwo Umwami w’uRwanda yahise yerekeza mu isabukuru ya Chancellor we Benzinge agenda atwawe mu modoka na CYUSA umhungu wa KIBUKAYIRE Marie Claire ari kumwe na nyina numugabo wa nyina,bageze kwa Benzinge nk’uko amakuru abivuga,ntabwo KIBUKAYIRE yinjiye murugo rw’umuyobozi we Benzinge ahubwo yamamye hanze yanga kwinjira ahubwo Umwami bari baherekeje yinjira wenyine ibintu ubundi bitahabo no mukinyabupfura gisanzwe maze asiga imfura zateranye undi yifatira inzira we numugabo we bisubirira muri Calfonia aho batuye.
Nigute Marie Claire yaba akomoka ibwami yitwa princes hanyuma akaba nta kinyabupfura agira?Ko ubusanzwe tuzi yuko abantu bibwami (Royal Familly) ari bo bantu bintangarugero mu mico no mu myifatire? Inkuru yanditswe na rushyashya iharabika aba batumirwa, ari bo Maj.Robert Higiro,na Dr.David Himbara, ivuga ko bari baje bitwaje ubutumire bwa Chancellor ariko ngo ubundi bari baje gusaba ubufasha Umwami w’uRwanda ko yafabasha kubashakira abaterankunga.Tuributsa ko, abari batumiwe bombi bakaba babarizwa mu Ihuriro nyarwanda ry’abatavuga rumwe na leta y’Umwakagara,Rwanda National Congress RNC.Dr.Himbara akaba atuye muri Canada,naho Maj.ROBERT HIGIRO akaba atuye muri America.
Rushyashya yabaharabitse ivuga yuko ngo bari baje gusaba Umwami Kigeli V Ndahindurwa yuko yabafashakira abaterankunga.Ariko amakuru aturuka ikambere kwa nyakubahwa (Umwakagara) aravuga yuko har’ubwoba bwinshi cyane bikekwa yuko RNC ishobora kwifatanya n’ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro nyuma yo kubona yuko ubwami bwaba bufite imbaraga nyinshi ziruta iza RNC zo gukuraho umwakagara.Amakuru akomeza avuga ko,habayeho impagarara zikomeye cyane (PANIC) kumva RNC igeze aho ijya kwitabaza Umwami w’uRwanda zicyo gikorwa cy’ISABUKURU ya mavuko ya Chancellor kuba yaratumiye abanyamuryango ba RNC kandi bisanzwe bizwi ko itavuga rumwe n’ubwami bw’uRwanda.
Ubusanzwe umwakagara amenyereye system ya bitwa mu ndimi za mahanga “DEVID AND RULE”ubwo nibwo buryo asanzwe akoresha kumva rero ko abanyarwanda bashobora gukuraho ibibatanya bagahitamo kwishyira hamwe,byamuteye impagarara zikomeye cyane kandi aya makuru nyine KIBUKAYIRE yananiwe kubyihanganira ahitamo kuyatanga ikambere none tumufashe tutarinze kwiruka burya erega umutego mutindi ushibuka nyirawo agihagaze aho.
Aya makuru yerekeranye n’umunsi mukuru wa mavuko ya Chancellor ninde wayashyize ahagaragara,ko bidashoboka yuko,Dr.David Himbara na Maj.Robert Higiro bayahyira ahagaragara kuko nta nyungu zaba zirimo zerekeranye na politike baba babifitemo,kandi naho zaba zihari sibo bayatanga ngo bayahe rushyashya ahubwo byatangazwa kuri radio itahuka mu buryo bwa politike baba bashaka kugeza kubanyarwanda.Bivugwa yuko KIBUKAYIRE akimara kumva yuko Maj.Higiro Robert yatumiwe muri iyo sabukuru yiwe ngo yagize ubwoba bituma ahana Umwami w’urwanda amusiga wenyine ntibinjirana kuko yarasanzwe azi neza yuko Maj.Robert Higiro amuziho byinshi gihagije bijyanye nimyitwarire mibi yakoreye Kumulindi wa BYUMBA.Nibyabindi nyine abanyarwanda bavuga ngo INDAKUZI YATUMYE UMUGABO ATIVUGA!!!
Mu iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru inyangeNewss.com,twahawe na za magigiri zikorana bya hafi n’Umwakagara,zatubwiye yuko ayo makuru yatanzwe na KIBUKAYIRE Marie Claire tumaze igihe twandika mu itangaza makuru nk’uko dusanzwe tubivuga ko, akorera Umwakagara mukuru wa Kigali.
KIBUKAYIRE akaba akorana na National Security Servise NSS ikora kurwego mpuzamahanga binyujijwe muri ambasade y’uRwanda dore za ambasade zitagikora umurimo wazo zishinzwe,ahubwo zisigaye zirirwa zineka abo zica ibihanga aho gukora diplomasi.Amaze gutanga amakuru DMI yahise iyashyira mukinyamakuru cyayo benshi bahamya ko gikora nka Radio RTLM,cyitwa Rushyashya nicyo kinyamakuru kinyuzwamo amakuru ya leta ajyanye nubutasi bakanyuzamo inkuru irwanya abavuga rumwe na leta kuko ibindi binyamakuru bikora itangaza makuru nk’ababigize umwuga,bidashobora kwemera gupfa kwandika inkuru ziba zidafite ireme cyangwa zidafite icyo zimariye abanyarwanda.Ariko kubinyuza muri rushyarushya baba bashaka kwerekana yuko bamenye ibirimo gukorwa nabatavuga rumwe nubutegetsi,kandi ko babikurikiranira hafi cyane.
Kibukayire amaze kubona yuko yamenyekanye,yemeye gukorera kumugaragaro bishatse kuvuga ngo,ikizaba kibe nihahandi hanjye.Kuko yaba hagati ya abanyamuryango ba RNC,cyangwa Umwami w’uRwanda,ninde waba afite inyungu mu gutanga amakuru ajyanye nisabukuru ya mavuko ya Chancellor w’Umwami?
Ese niki cyatumye KIBUKAYIRE (MBUMBUZA) atinjira mu isabukuru ya Chancellor mukuru ndetse akaba numuyobozi we,kuko KIBUKAYIRE abarizwa mu nteko y’Umwami bw’uRwanda kandi Chancellor akaba ari we muyobozi wabo mukuru.Ese gusura Umwami byamuha uurenganzira bwo gusuzugura umwiru we mukuru?
Ndetse akanasuzugura Umwami w’uRwanda ku buryo yakwinjira wenyine kandi bavanye murugo rw’Umwami? Ibi bintu mu bitekerezeho harimo uruntu runtu!!! Mu mwaka wa 2008 ubwo nari mpagaze imbere y’isoko ryahoze ryitwa Nyarugenge market,numvise abantu babwira umugore w’umusazi wakundaga gukora isuku hafi umujyi wose cyane ku isoko rya Nyarugenge baramubwiye bati wakugama izuba ko ari ryinshi?Nawe arabasubiza ati,ikibazo cyanjye s’izuba,ahubwo ikibazo cyanjye n’amaguru yanjye ataruhuka?!!
Abakurambere baravuze ngo,igisiga cy’urwara rulerule cyimena inda!Barongera baravuga bati,urutugu rurakura ariko ntirusumba ijosi.Kuvugana n’Umwami nta cyaha kirimo rwose,ariko ntibyaguha kwizamura ngo wumve yuko wasimbura umujyanama mukuru w’Umwami kandi baba barashyizeho mu buryo bwa mategeko y’ubwami bugendera ku itegekonshinga.Izi nkozi z’ibibi zibwira yuko Umwami w’uRwanda atarimunyabwenge?Arabareba akabihorera abakatega iminsi nayo ikabashyira ahagaragara atarinze yiyanduriza ubusa! Ngaho namwe nimutubwire abahanga muzi gukora isesengura ufashe abantu bari batumiwe mu isabukuru ya mavuko ya Benzinge nigute bahinduramo iyo sabukuru politike?
Higiro na David nibo bakwishyira hanze kandi baje gusaba ubufasha? Reka tube ari ko tubyemerera za magigiri kugirango bitworohereze kumva icyo dushaka kumva.Umwami se na Chancellor we,nibo batanze amakuru muri rushyarushya? Nizihe nyungu baba bafite zo gutanga amakuru muri rushyashya kandi ikorera umwakagara?
KIBUKAYIRE iyo aza kuba avuka ibwami yari kuba azi amategeko agenga ibikomangoma!!!
Amakuru yakwirakwijwe ku mbuga za internet nka twiter,viber,WhatUpp,na nyirubwite KIBUKAYIRE Marie Claire aho yagaragaje ibisekuruza bye ko akomoka ibwami mu nzu munda y’ingoma paa!.Izo nyandiko cyangwa ubutumwa bugufiya yandikiye abajyanama bagize inteko y’ibwami,ashaka kuberaka ko akomoka munda y’ingoma ariko mu byukuri baramuzi neza n’ukwitsindira imiryango badafite icyo bapfana.
Kandi icyo sicyo kibazo!Ahubwo ikibazo ni myitwarire ye mibi yamuranze mu bihe byashize ntabwo ikibazo ari uko ar’umuhutu –kazi,cyangwa ar’umututsi-Kazi,ahubwo ikbazo niryo turufu akomeje kwitwaza ngo yerekane yuko afitanye isano ni nzu y’ibwami bw’uRwanda.Ubusanzwe ubwami bugenera ku itegekonshinga bugira amategeko abugenaga.Ariko noneho nimba inteko y’ibwami izaba igizwe nabakomoka ibwami,icyo gihe bizaba ar’ubwami bw’umuryango ntabwo buzaba ar’ubwami bwa rubanda.bishatse kuvuga ko,ubwo bwamo bwaba budakwiriye kwitirirwa abanyarwanda.
Ubusanzwe ubwami bugendera ku itegekonshinga bugena abagize umurango w’Umwami uko babaho,ndetse bashobora gushyirwa mu nteko yibwami bashingiye kumategeko agenga ubwami bugera ku itegekonshinga.Ariko imyitwarire nk’iya KIBUKAYIRE ntabwo wiyitirira kuba princes ntabwo byamewe namategeko agenga ubwami bugendera ku itegekonshinga.
Nta gikomangoma kitarinda umuco nicyubahiro cy’ubwami bw’uRwanda.Uwo aba yitwa igihararumbo niko babita mukinyarwanda.Niba yarazi yuko akomoka ibwami kuki yagize imyitwarire mibi?Ubwo abakomoka munda y’ingoma niba bagize imyitwarire nk’iya Jezebel Niramongi nuruhe rugero bazaha banyampinga buRwanda?Ubanza akibeshya yuko ubwami bw’uRwanda bukigendera kuri system ya Absolute Monarchy kandi ibyo byarangiranye nigihe cyashize.
Umwami w’urwanda twumvise yuko afite abagabo babahanga barimo MPATSWENUMUGABO, BONIFACE BENZINGE,nabagabo beza cyane kandi bimfura bazi amategeko agenga ubwami bugendera ku itegekonshinga.Kuba rero abanya KIBUYE b’abakagara biha kuyobya nyir’uRwanda bamwereka yuko ari we ufite ijambo,ntabwo ari byo!Kuko inteko iba yaremejwe n’Umwami abyumvikanyeho n’umwiru mukuru ariwe BENZINGE bashyiraho inteko ishingiye ku bwami bugendera ku itegekonshinga bitanyuranije na mategeko abugenga.Iyo nteko niyo ikora imirimo yose y’ubwami hanyuma inteko igatanga report kuri Chancellor umwiru mukuru nawe agatanga report k’Umwami uko niko imirimo ikorwa mu bwami bugendera ku itekonshinga.
Iyo nteko Umwami ayigirira ikizere,ikaba ariyo ikora gahunda zose ariko nabwo bakabijyamo inama.Igitangaje rero n’uburyo abakagara b’abanyaKIBUYE bashatse kumvisha Umwami ko ashobora gutegeka nk’uko umwakagara mukuru ategeko gakondo ya bakiranutsi.Kandi ibyo ntibyashoboka habe nagato!!! Ahubwo twakwemera tugasubira muri republika kuko nta cyo byaba bitumariye byaba ari hahandi hacu!!!
Ubusanzwe mu bwami bugendera ku itegekonshinga,amategeko ateganya uburyo ki,abagize imiryango y’ubwami bugendera ku itegekonshinga,uburyo babaho,kuko bagenerwa ibibakwiriye nka “Rayol Familly”ntabwo abagize imiryango y’ibwami bajya mu nteko y’ubwami,ahubwo bajya murwego ruri hagati ya government n’ubwami nyirizina urwo rwego rwitwa urwego ngishwanama.
Rushyirwamo bantu ki?Hashyirwamo abantu babaye abayobozi cyane mu ntekonshingamategeko cyangwa abacyuye igihe muri SENATE no mu ntekonshinga mategeko.Ndetse nababaye abanyamabanga bamashyaka atandukanye.Ariko ntibashyirwa mu nteko y’ibwami kuko nurwego rwihariye rushyirwamo abantu baba nyangamugayo.Babanyabwenge,kandi bashishoza kurusha uko leta ishishoza, kandi bubahiriza amategeko y’ubwami bugendera ku itegekonshinga.Rero abameze nka Gakwaya Jean Marie,ARCENE,KIBUKAYIRE, badashobora kuyobora imiryango yabo barangwa nubusinzi kandi badafite icyitwa “good conduct” mu mico no mu myitwarire ntabwo bemerewe kuba bajya mu nteko y’ibwami cyakora bemerewe gukora politike.
Abagize imiryango y’Umwami bashobora gushinga ibigo bifasha imfubyi n’abapfakazi,ndetse banashinga na mashuri yitirirwa ubwami cyangwa se imiryango iharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu.Ariko ntibemerewe kujya muri politike.Ndetse no gushaka cyangwa gushakwa kubaka urugo hatabayeho kurebwa umuryango bagiye gushakamo niba waba ufite imitwarire myiza mu mico no mu myifatire “Good conduct”.Ntabwo bapfa gushaka cyangwa gushakwa ngo ni uko bakomoka ibwami mbese muri macye ntabwo bagomba gukora ibikoza isoni ubwami bugendera ku itegekonshinga.
KIBUKAYIRE niba akomoka munda y’ingoma,ntabwo ari icyaha cyangwa ngo bibe ikosa,ahubwo ikosa nimyitwarire ya kahise.Kuva yaraziko afitanye isano ni bwami,yagombaga kurinda ishema ni cyubahiro by’ubwami bw’uRwanda.Kugeza igihe buzasubiriraho agahabwa icyo cyubahiro.None yananiwe kulinda ishema ry’ubwami atangiye kurata inkovu z’imirnga.Kabone naho yaba ar’umwana wa Nyir’uRwanda,ntabwo abanyarwanda bamwemerera kwitwara uko ashaka ngo ni uko ise ar’Umwami!!!Igihe cyose atubahiriza amategeko y’ubwami bugendera ku itegekonshinga ntabwo amategeko amwemerera kwitwa igikomangoma kandi ubuzima abayeho bunyuranye n’amategeko y’ubwami bwemera bukanagendera ku itegekonshinga.
Uko niko mu isi hose amategeko y’ubwami bugendera ku itegekonshinga bukora.Kuba rero Gakwaya,KIBUKAIRE,ARCENE batarigeze bubahiriza imibereho yabo muri kahise kabo ntabwo bemerewe kwitwa ibyegera by’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa. Kuko amategeko agenga ubwami bugendera ku itegekonshinga atabibemerera na gato.None se kuki Umwami kugeza ubu atarashaka umugore? Ibyo ntimwakabaye mwibyibaza!?Ni uko ubwami bufite amategeko abugenga bukora!!! Ikinyamakuru inyangeNews kimaze kubona inyandiko ya KIBUKAYIRE yoherereje abajyanama bagize inteko y’ibwami bw’uRwanda birababaje cyane kuko huzuyemo ubujiji bukomeye cyane uwo mutegarugori yagaragaje yandikira abantu abihenuraho ko akomoka munda yi ngoma.