Amakuru agera ku inyangeNews aturuka mu nzego zo murwego rwo hejuru mu nzego z’ubutasi zikorana n’ikinyamakuru nyangeNews murwego rwitangaza makuru,amakuru avuga yuko,ibihugu bikomeye birimo UBWONGEREZA,leta zunz’ubuwe z’AMERICA,n’UBUDAGE,yuko ibi bihugu byongeye kwiherera bigakora inama y’umwiherero ishyigikira ibyemezo by’inama bakoze umwaka ushize wa 2016.
Umwaka usihize igihugu cy’UBUDAGE cyaje muri iyo nama nkindorerezi,amakuru avuga ko,iyo nama yarigizwe na baseseguzi ibya politike yo mukarere kibiyaga bigari,uburyo hagaruzwa amahoro,barangije inama yabo bemeje yuko amahoro adashobora kuboneka igihe cyose perezida w’uRwanda adashobora kubana nibihugu by’abaturanyi amahoro.
Inama yarebeye hamwe ikibazo cya leta y’UBURUNDI na leta y’uRwanda,basanga kugez’ubu,ntakigaragaza yuko hari amahoro yakwizerwa kuko ibihugu byombi birahanganye!Nubwo bikiri mu ntambara bise intamabara yamagambo yubukonje!Bigaragara yuko hashobora kuba intambara y’umuriro mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016.
Ariko bavuze yuko bamaze kubona amakuru avuga yuko,Umwakagara ngo yaba ategereje kureba amatora y’America azaba mukwezi kugushyingo,kureba uko azagenda ngo kugirango amenye icyerekezo cy’intambara yafata niba HILLARY Clinton aramutse atowe.Uko niko abahanga bakaba na basesenguzi muri politike bavuze!Ibyo bakaba babivuze bashingiye yuko amakuru agaragaza yuko hari ubucuti bwihariye hagati y’umwakagara numuryango wa Clinton.
Abari mu nama bashatse kumenya imbaraga zabatavuga rumwe na leta y’umwakagara,maze babwirwa yuko,abatavuga rumwe n’Umwakagara bakomeje kugenda bicamo ibice hagati yabo ku buryo imbaraga zabo aho kwiyongera ahubwo zigenda zigabanuka.Babajije impamvu Ihuriro nyarwanda rya politike RNC ridashobora gushyigikira Umwami w’uRwanda!Abari mu nama babuze igisubizo ariko ngo hari uwavuze yuko umuyobozi wa RNC Gen.Nyamwasa Kayumba yatumweho intumwa kugirango yemere ace bugufi ashyigikire ubwami bw’uRwanda ariko kugeza magingo aya,akaba ataratanga igisubizo!
Inama yarangiye ifashe umwanzuro wo kuzongera guhura inshuro ya nyuma mbere yuko hafatwa icyemezo cyo kurangiza umwiryane mukarere kibiyaga bigari,ndetse banavuze yuko ngo intambara y’UBURUNDI ishobora gukurura genocide hagati y’ibihugu byombi,kuko Uburundi buyobowe n’Abahutu,naho uRwanda rukaba ruyobowe n’Abatutsi.Bikaba bikekwa yuko haba hagiye kuba intambara igiye guhindura amateka y’ibihugu byombi ariko abaturage bakaba bashobora kuzahagwa ku buryo bukomeye niba amahanga atagize icyo akoze!
Igihugu cy’UBWONGEREZA na AMERICA,abasesenguzi babo basabye yuko hakubahirizwa umwanzuro wa ONU (1580),(1579),(1605) yemeje yuko Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa ko ari we muyobozi w’uRwanda ariko ababiligi bakitambika bakanga yuko yasubira mu gihugu cye.Inama yanzuye isabye yuko ONU ikwiye kubahiriza imyanzuro yasinywe kandi igakora ibishoboka byose igasubiza Umwami w’uRwanda mu gihugu cye.
Abasesenguzi ba politike bagaragaje yuko,akarere kibiyaga bigari cyane uRwanda n’Uburundi bishobora gushiramo abantu nimba haramutse habaye iyindi ntambara ya moko ku buryo kuzubaka icyo ibyo bihugu bizagorana.Ariko banagaragaje yuko nubwo ibyo bihugu bikiri inyuma mu majyembere kandi cyane uRwanda rukaba ruyoborwa mu buryo bwigitugu,bavuze yuko abaturage bibyo bihugu bafatanije na banyapolitke bakwiye kwanga igitugu bagahaguruka bagakuraho ubutegetsi bw’igitugu.
Kurundi ruhande basanze abaturage baraciwemo ibice kuko bose batavuga rumwe cyane yuko ibyo bihugu bigezwe na moko [2] gusa,ku buryo rero abanyapolitike kubatandukanya biborohera bakoresheje iturufu ya moko.
Abasesenguzi babaye nkababikomozaho,maze bavuga ko batazi ikizakorwa ngo hubahirizwe umwanzuro wa ONU kugirango Umwami w’uRwanda asubizwe mu gihugu cye,ndetse banavuga yuko ngo bafite ubwoba yuko ubwami bw’uRwanda bushobora kuzakoresha imyanzuro ya ONU bakarega murukiko ONU ko umwe mu banyamuryango bayo (Belgium) ko yashenye ubwami bw’uRwanda kandi ibigabiriye,ONU ikaba nta cyo yakoze kugeza magingo kugirango Umwami w’uRwanda wemewe na mategeko ngo asubizwe mu gihugu cye.
Save
