Amakuru ageze ku inyangeNewss.com aturutse I Brussels mu gihugu cy’Ububirigi,aravuga yuko inama yariteranije abanyarwanda bashyigikiye itahuka ry’Umwami w’uRwanda imaze iminsi (2);ko irangiye mukanya.Rubanda rw’Umwami barebeye hamwe itahuka ry’Umwami w’uRwanda KIGELI V.Ndahindurwa basanga adakwiye gutahuka aka kanya nk’uko leta y’umwakagara ibyifuza.
Basanze hakiri umutekano mucye cyane kubaturage,ndetse no mu gihugu cyose,kuburyo Umwami w’uRwanda aramutse atahutse atabasha kubona umutekano usesuye nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’Umwami w’uRwanda zikorera mubuhungiro zivuga.
Barebeye hamwe icyari cyihishe inyuma y’imishyikirano hagati ya leta y’umwakagara n’Umwami w’uRwanda basanga impamvu nyamakuru ari uko leta y’umwakagara itemewe n’amategeko.
Bityo bahitamo gusaba imishyikirano Umwami w’uRwanda kugirango yemere atahe mu gihugu maze habeho kamarampaka yamatora yo kubaza baturage ko bashaka ubwami cyangwa bashak repubulika.
Ariko basanga nubundi byasaba ko ubutegetsi buriho bukwiye kuvaho Umwami akima ingoma maze akaba ariwe uhagararira kamarampaka nk’uko byari bimeze mbere yuko ahunga akuwe kubutegetsi nabazungu bo mu bwoko bw’Ababirigi.
Ibyo nabyo basanze umwakagara adashobora kubyemera ahubwo batahura ko hari umugambi mubisha bashakaga ko Umwami w’uRwanda ataha mugihugu yamara kuhagera bagatoresha amatora ko badashaka ubwami bw’uRwanda bityo repubulika itari yemewe n’amategeko igahita yemerwa n’amategeko.
Bakimara gusanga uwo mugambi wa leta y’umwakagara ko aruko umeze abagize iyo nama yateraniye mu Bubirigi bemeje bidasubirwaho ko Nyir’uRwanda akwiye gutegereza amasezerano y’Imana nk’uko Imana yabivuze kugeza igihe ubutegetsi buzaviraho agasubira muri gakondo akima ingoma.
Aya makuru nayagateganyo tubonye mukanya aturutse I Brussels ariko ntitwabashije kuvugana na Chancery w’Umwami nyakubahwa BENZINGE gusa amakuru akaba avuga yuko afashe indege mukanya yerekeza muri leta zunze ubumwe z’America ubwo turakomeza kugerageza kuvugana nawe aduhe amakuru y’imvaho.
Gusa abari muriyo nama bagaye cyane leta y’uRwanda kubona umukuru w’iperereza afatwa kubera ibyaha aregwa leta aho kwishyura ayo mafaranga y’ingurane basabwe,ahubwo bagahitamo kuyaka abaturage barimo nabo biciye imiryango yabo,babinyujije mu rwego rw’abikorera kugiti cyabo Private Sector bita PSF .Uyu muco wa repubulika wogucuza abaturage bikorera utwabo uragayitse kuburyo bukabije ibi byose bizacika ubwami bw’Urwanda nibusubira ku ngoma.