Kugirango witwa intumwa ,umuhanuzi,umushumba,umwalimu,umuvuga butumwa,biba byagenze gute?
Iyo usomye bibiliya igitabo cy’ABEFFESO 4:11 uhasanga izi mpano bamwe bahinduye kuba za title aho kugirango zibe impano zitangwa na Yesu Kristo.Kuko har’impano z’Imana,hakaba impano za Yesu Kristo,hakaba n’impano z’umwuka wera.
Nk’uko twabibonye impano z’Imana zigaragara mu gitabo cya Isaya ibice 9:6,impano z’Umwami Yesu Kristo ziboneka mu gitabo cy’Abeffeso 4:11 nk’uko twabivuze hejuru,naho impano z’umwuka zikagaragara mu gitabo cy’Abakrionto ba mbere 12:1-31 aho usahasanga impano zigera kuri (9);
Ntabwo kuba intumwa bisaba kuba ufite amatorero menshi uyoboye,kuko ushobora no kuyagira utarigeze uhamagarwa ahubwo ukorera sekibi.Ibi rero bitandukanye nibisobanuro bwatanzwe n’Intumwa Rene Masasu hamwe n’Intumwa ya satani Paul Gitwaza aho bavuze yuko ngo kugirango ube intumwa ugomba kuba ufite amatorero uyoboye aho usigara uyoboye abashumba aho kugirango uyobore abakiristu.
Iki nikinyoma cyambaye ubusa kuko ntaho byanditswe,nyamara usomye ibyanditswe bibasha kuguha igisubizo cyiza kidafite aho gihuriye nubuyobe bwo muri iki gihe aho aba bateka mutwe biyita ibyo batari byo usanga bayobya abantu b’Imana.
Bene data igihe kirageze ngo mu menye ukuri kuko nimumenye ukuri kuzababatura,ndebera nawe abantu bitwa ko bakomeye mu by’umwuka bafatwagwa nk’abantu b’Imana none bakaba bamaze koreka imbaga z’abakiristu zitagira uko ingana. Ese kuba Apotre bitangwa nande? Rwanda Gospel Magazine No 06
Kimwe mu bintu benshi bibazaho cyane ni izina Apotre risobanuye Intumwa. Uhereye mu myaka 10 ishize benshi bari baziko aba Apotre mu Rwanda ari babiri gusa,Paul Gitwaza na Masasu Joshuwa ariko ubu harabarwa abarenga 30.
Ese ubundi kuzamuka mu ntera y’ubushumba ukava kuri Pastor cyangwa Bishop ukitwa Apotre byaba bitangwa na nde ? Ese ubundi kugirango uhabwe iyo nyito biba byagenze gute ?
Mu kiganiro umunyamakuru wacu(wa Rwanda Gospel Magazine) yagiranye na Apotre Paul Gitwaza ndetse na Masasu Joshuwa bose bahurije ku gisubizo kimwe cy’uko kugirango witwe Apotre ugomba kuba ufite amatorero menshi hirya no hino ku Isi ndetse ko ugomba kuba utakiri umushumba mu itorero ahubwo ko uba ureberera abashumba bayoboye ayo matorero.
Ibi bibereke ko abakozi b’Imana ntabariho ku isi,kuko igihe cyose ukunda amafaranga,ugakunda icyubahiro byanze bikunze uzareka kimwe ukunde ikindi kuko ntawabasha gucyeza abami babiri.
Aba banyakaubahwa biyita ibyo batari byo,nta numuntu numwe nibura twaba tuzi warwaye byibuze nigicurane ngo bamusengere abashe gukira!Impano igendana n’ibitangaza kuko uko ariko ibyanditswe bivuga dore abazamwizera bazakoreshwa ibimenyetso nibitangaza ari nabyo tubona mu itangira ry’itorero rya mbere ryitwa «Universal Church cyangwa se The early church cyangwa itorero ry’Intumwa muri cye »ariko ubu bene data aho ibintu bigeze biteye ubwoba,agahinda no kwibaza cyane kubirimo gukorerwa mu isi yabazima.Tekereza umuntu nka Gitwaza ushobora kujya murugendo ndetse akabasha no gusigara murugo mucyumba kitageramo umugore bashakanye ubwo ibyo bihamura iki?
Tekereza umuntu nka Masasu wafashe amamiliyari muri Bank ngo yubake urusengero rw’Imana,nyamara mu bikorinto ba mbere ibice 3:16-18 havuga ko twebwe ari twe rusengero rw’Imana ko utsemba urusengero rw’Imana nayo izamutsemba urumva ibyo bihuriye hehe nibyo bavuga?
Ubundi se Imana irakennye kugirango ufate amadeni mu izina ryayo?Nyamara dore aho nibereye njya mbabwira ngo nayumuhanuzi wasaze kuko bamwe ntibatinya kunyita umusazi ariko biranezeza kwitwa umusazi wa kristo aho kuba umufarisayo reka dutegereze turebe byanze bikunze iherezo ryabo ryegereje tuzamenya ukuri ubwo ubuhanuzi buzasohora.
