Home News Inama ya bami ku isi yo gucyura ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro

Inama ya bami ku isi yo gucyura ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro

0
????????????????????????????????????

Mar 1, 2017 njyanwa mu iyerekwwa mbona abasiganwa na maguru ubwo nanjye narindimo nitegura gusiganwa nabo.Ariko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana nkorera rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,nta mpamvu yo kujya mu masiganwa kuko bariya barimo gusiganwa igihe cyabo cyarangiye,ariko weho ho igihe cyawe gihoraho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo rirambaza riti,mbese abasiganwa ntibaharanira ikamba ry’umubiri?Ndasubiza nti cyane,ati rero ikamba ry’umubiri bharanira rirangirika ariko wowe iryo waharaniye kandi utegerejwe kwambikwa n’ikamba ritangirika  rizahoraho iteka ryose uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nkomeza kwerekwa imigambi ya za magigiri uburyo zari zateze imitego nudutego mu nta kebwa,maze ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,nta bwo indakebwa zashyira mu maboko yazo umugaragu w’Uwiteka Imana Nyiringabo ushinzwe guca imanza mu batuye isi ngo bizabahire ahubwo nibo bagiye gutabwa muri yombi kuko igihe cyabo cyarangiye kandi imigambi yabo yose yamaze kuburizwamo n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Bibwira yuko arabanyabwenge nabahanga,ariko igihe kiraje ubwo bagiye kwisanga bagoswe nisi yose kuko bakubaganiye Umwami Ndahindurwa bibwira yuko babaye abahanga na banyabwenge nyamara niho ubwenge bwabo bwahise buhinduka ubuswa.Mu migambi yabo yose Uhoraho yabimye ubwenge bwo gutekereza neza ngo bamenye igikwiye niyompamvu ahora aburizamo imigambi yabo bita myiza kandi yuzuye gukiranirwa kugirango abakoze isoni mu marembo ya mahanga uko niko Uwiteka avuze!

Ubwo ndi muri iryo yerekwa ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,genda werekeze mu butayu bugufiya maze witegereze uriya muyaga uvanywe Iburasira zuba werekeza muburengera zuba bwa gakondo ya bakiranutsi.Ubwo ndazamuka nerekeza mu butayu ngezeyo mbona igicu giturutse ku Ijuru hejuru cyambaye umwenda w’umuhondo ujya gusa n’umutuka ho gacye!

Mbona wa muyaga uzamutse mu bihugu byose byo ku isi bigendera ku mahame y’ubwami bugendera ku itegekonshinga(Constitutional Monarchy) maze mbona uwo muyaga ubinjiye bose uko bangana maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambaza riti,mbese wabonye ibibaye imbere ya maso yawe?

Ndasubiza nti ndabibonye,ati se wamenye ibyari byo,ndasubiza nti Oya!Ntabwo nabimenye cyeretse nimunsobanurira.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,uriya muyaga utumwe ku bami bose bo ku isi babajwe nitanga ry’Umwami Ndahindurwa kubera ubukubaganyi yakorewe ni nkozi z’ibibi z’Abakagara bamuca igihanga none dore mukanya baraterana bakore inama yo gushyigikira ubwami bw’uRwanda kugirango babucyure buve mu mahanga kuko bahamaze igihe kire kire kandi gihagije none igihe niki ngo ubwami butahuke muri gakondo ya bakiranutsi bahaweho umugabane kuzababera umwandu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nuko rero burira abanyagakondorero bakure ibintu banure ibyo banitse kuko ya mvura yahanuwe nabahanuzi iraguye kugirango ibyo banitse bitanyagirwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga,

Ariko bantibemera na bantibideba ibyo ntabwo bibareba kuko burya ibyo umuntu yizera ninabyo abona.Utizera Imana yawe ntazabura gucirwa ho iteka,kandi ntazabuzwa kurimbuka kugirango azamenye yuko burya wakoreraga Imana yo mu Ijuru ikiranuka kandi ica imanza zitabera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar