03rd Aug,2015 ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,hanura kandi uvuge uti,Pastor Antoine Rutayisire,dore umwakagara akoherejeho imbaraga z’umwijima,dore ugiye kuvangirwa kuburyo utazongera kumenya ikiza n’ikibi,kuko amasengesho yawe,yabaye amahwa ahanda imbere y’umwakagara niko Uwiteka avuga.
Nuko nerekwa uburyo inkozi zikibi uburyo zihagurukiye umushumba w’Uwiteka Imana,Antoine Rutayisire kubera amasengesho ye yabaye amahwa ahanda imbere y’umwakagara,nuko mbona bakoze inama kandi barayujuje ko,bagiye kumwoherereza imbaraga z’umwijima ziswe imbaraga z’uruvange!
Mwana w’umuntu,dore umwakagara agiye kugusha urubuga rw’inyangeNews,kubera ubutumwa bahanyuzwa,kuko bumaze kumushegesha,dore ejo bazaba bakubise urubuga hasi,ariko umenye ko,Uwiteka Imana yawe,ko,ari we munyembaraga za Yakobo,na Israel niko UWiteka avuga.
Nerekwa havugwa anagambo menshi kubera abiringiye ijambo ry’Uwiteka rya nyuze mukanwa kumuhanuzi,maze Uwiteka arambwira atimwana w’umuntu,dore ngiye gukora ibikomeye kubiringiye ijambo ryanjye nkize ubugingo bwabo kuko ndambiwe amagambo yigisuzuguriro ku bwoko bwanjye niko UWiteka avuga.
Mwana w’umuntu,dore uwahoze arumufasha wawe,arigukubita agatoki ku kandi,kugirango akugirire nabi,ibyo bije nyuma y’iminsi (40) yaguhaye zikaba zirangiye nta cyo agezeho,dore ari kubabazwa nuko ibyo wagiye umubwira mukiri mu butayu ko UWiteka azakugirira neza none ari kubona ugenda ubigeraho bikamubabaza umutima,dore yuzuye inzika,ishyari,urwango,urugomo ariko kuko atiringiye ijambo ry’Uwiteka Imana wamubwiye,ntakabuza yuko atazabura kubirebesha amaso ariko akaba atazabikozaho urutoki niko Uwiteka avuga.Niyompamvu abiringiye Uwiteka batazabura kugororerwa n’Uwiteka Imana,bakiri mu isi yabazima niko UWiteka avuga.
Ibitero kubakiranutsi biringiye ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi.
06th Aug,2015 ijwi ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore harabantu biringiye ijambo wanyujijwemo mukanwa kawe n’Uwiteka Imana yabakiranutsi,abo bantu bagabweho ibitero na satani iyo niyo nama yaaye ikozwe yaraye irangiye,bavuze ko,bahagurukiye abo bose biringiye ijambo ry’Ubuhanuzi wahaweho gakondo n’UWiteka Imana.None mwana w’umutu,bwira abanyagakondorero bose muhuje gusangira ijambo ryo kwizera,uti mukore amasengesho y’iminsi (3) yo kwiyiriza no gusenga Imana kugirango abadayimoni babahagurukiye mubashe kubatsinda.
Dore abizeye ijambo ry’ubuhanuzi bose barahagurukiwe,bagiye kwinnjizwa mu ishuli,none hanura uvuge uti,satani waraneshejwe namaraso y’Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo,nta bubasha abadayimoni bafite kubugingo bwa bene data.Dore bazize kwizera ijambo ry’Uwiteka Imana ryahanuwe n’umugaragiu w’Uwiteka Imana yabakiranutsi.
None uwo mwuka wigisuzuguriro no guterwa agahinda ko,mu mutima,bikuweho n’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.Nerekwa abizeye ijambo ry’UWiteka bategurirwa ishuli baiye kwinjizwamo bazira kwiringira ijambo ry’Ubuhanuzi,nerekwa nanjye njyana nabo nambaye imyenda y’ishuli ndongera nyikuramo mpinduka umwalimu maze mbona ngiye kubigisha.
Ndabwirwa ngo,harahuye n’ingaruka zo kwiringira ijambo ry’ubuhanuzi,numva inkozi zikibi zivuga ngo,uwo ubagezaho ijambo ry’ubuhanuzi mu mwihorere kuko afite kwizera gukomeye nta bwo twamushobora,ahubwo mushake cyane cyane babandi badafite urukundo muri bo.
Maze abo mubateze ibyago,akaga n’amakuba kugirango tubace integer zo gukomeza kwizera ubuhanuzi kuko murabona yuko,nibakomeza kwizera buriya butumwa,nta cyo tuzakiuramo,mwinjire no muri bariya bamufasha bakamutera inkunga mubateze kwingira umutima ntibongere gutanga ubufasha kugirango ananirwe gukomeza kubagezaho ubuhanuzi.
Kandi mugire vuba,ibyo yahanuye bitarasohora muri gakondo yabo,kuko nibisohora nta bwo tuzaba tukibashoboye.Dore ibyo mu gihugu cy’UBurundi byo bimaze gusohora,ariko nk’uko mubizi neza ko burya ABarundi twabateje umudayimoni witwa bunebwe(Lazy) nta bwo bajya bitaho cyane iby’Uwiteka Imana yabo.
Ariko bariya bitwa ngo n’abanyarwanda,sinzi uwabaroze gukunda ubuhanuzi,kandi mrabizi ko,twari tumaze igihe kinini twarabarindagije baheze mu madini yabo tubabeshya,ariko uyu muzanyagwa aho yaturutse haratuyobeye.None mukore ibishoboka byose turebe ko twakongera kumusubiza mu butayu dore yirirwa yigamba ko yavuye mubutayu ibyo bigatuma barushaho kwizera ijambo ry’Uwiteka Imana ye nuko rero mugire vuba bishoboka kandi mubigire ibanga kugirango ntibamenye imigambi yacu badahita bayica bakatuvangira gahunda zacu zigapfa nta cyon turageraho niko UWiteka avuga.
Nuko Uwiteka arambwira ati,mwana w’umuntu,tangira amasengesho uhagararane,n’ubwoko bwanjye kugirango butajya mu moshya,dore nimurangiza amasengesho nk’uko wabibwiwe nzahita nkuraho izo mbaraga z’umwijima kugirango mu menye ko nd’Uwiteka Imana yanyu niko UWiteka avuga kuko nta wanyiringiye uzakorwa nisoni uko niko Uwiteka nyiringabo avuga.
Nukombona abadayimoni bahagurutse baragenda binjira muri bene data batagira urukundo,urukundo rwabo rukaba ruba kumunwa gusa,binjira no mubanyamasengesho n’abavugabutumwa kugirango badakomeza gusenga no kuvuga ubutumwa bwiza bw’Uwiteka Imana yabakiranutsi ibyahishuwe 15:1..
Maze abo bene data batagira urukundo bashyirwa mukaga gakomeye cyane ndetse amasengesho y’umuhanuzi ntiyagira icyo abamarira,ndetse nayabo ubwabo nayo nta cyo yabamariye kubera ko nta mizi yurukundo bari bafite,ahubwo bahora bashaka guhabwa ariko bo ntibashobora gutanga.
Niyo bagize impanuka bagatanga,baba bashaka ko,bagaragara cyangwa bamenyekana ko,har’icyo bakoze,niyompamvu abameze batyo batazinjira mu bwami bwa data wo mu ijuru UWiteka Imana yabakiranutsi niko Uwiteka nyiringabo avuga.Bwira bene so bose biyeze iminsi (3) kuko ngiye gutega amatwi gusenga kwanyu kandi nzababera igisubizo uko niko UWiteka avuga.





