HomeInte'lImyaka y’Umwakagara amaze kubutegetsi idsigiye iki?

Imyaka [23] y’Umwakagara amaze kubutegetsi idsigiye iki?

Ikinyamakuru inyangeNews kimaze igihe gikora ubushakashatsi bujyanye nubutegetsi bw’Umwakagara buca ibintu bigacika buvuga yuko bwazanye iterambere mu Rwanda kuva FPR yafata ubutegetsi itwaje genocide yakorewe abanyarwanda muri 1994.Mu byukuri dusubize amaso inyuma maze turebe aho twavuye naho tugana.

Mbere y’intambara abaturage barahingaga bagasarura kuko bari bafite imirima nibishanga bahingagamo imyaka.FPR imaze gufata ubutegetsi bambuye abaturage ibyo bishanga bihingiragamo imyaka maze inzara babatije “NZARAMBA”isagamba mu gihugu cyose abaturage bakwirwa imishwaro.

FPR yaje isanga Habyarimana yarubatse imihanda,Stade amahoro regional Iremera,stade y’inyamirambo yubatswe na Gerigoire Kayibanda.FPR yasanze za ministeri zubatse zose!Intara arizo zahoze zitwa Prefegitura,na za komine zakoreraga muri za bureau cyangwa office.

Amashanyarazi basanze abaturage bayafite,ndetse na mazi.Icyo barigukora kwari ukongera umubare wabagomba kubona amashanyarazi namazi,ariko nabyo byarabananiye kugeza ubwo  mu mujyi wa Kigali ahitwa Kicukiro na busanza igerekani ya mazi igeze kumafaranga [500]  yamanyarwanda.

Usibye kuba yarateye ibiti mu muhanda na gerdeni nta kindi yigeze akora,kuko amazu azamuka ntabwo abarirwa mubikorwa remezo kuko ntabwo ari rusange.Na bantu kugiti cyabo bari muri FPR bafatanije gusahura umutungo w’igihugu uturuka mu misoro na mahooro byabaturage bikubira bakazamura ibizu byarutura abaturage badafiteho umugabane.

Za ministeri yasanze zubatse na bugingo nubu zirahari usibye gusiga amarangi gusa ntakindi yazikoraho kuko yasanze zarubatswe etage zitari munsi ye [6] wenda twavuga ko bimuye minisiteri yububanyi namahanga bayijyana ku Kimuhurura arino no mu mujyi aho yariri yari yubatse neza.

Kandi no ku kimihurura aho bayubatse ni nkunga ya ba Chine bayubatse ntabwo ari cash z’Umwakagara zaturutse mu mufuka we,cyangwa se mu misoro yabaturage.Bivuze ko na Habyarimana iyo aza kugira amahirwe yo gukomeza kuba kubutegetsi ntagushidikanya yuko atarikuba amaze kubaka igihugu ndetse kurusha uko kimeze ubu.

Kuko Habyarimana azutse ubu,ntabwo yayoberwa uRwanda cyane mu ntara kuko ntampinduka zabayeyo.Ubusanzwe impinduka zijyanwa mu ntara na bahagarariye rubanda mu nteko.Ariko nta jambo bafite kuko bakorera mukwaha k’Umwakagara ubundi bakicecekera kugirango bucye kabiri.

Igihugu cyose kitabamo uburenganzira bwa muntu,ntabwo gishobora gutera imbere,nigute watera imbere kandi wirirwa wica abaturage bikorera badakorera leta(Abacuruzi)iyo umaze kwica abacuruzi abaturage ukabamenesha ubwo se wibwira yuko igihugu kijya mbere cyangwa kijya inyuma?

Noneho ntunyurwe nuko bahunze,ukagerekaho no kubasanga hanze aho baguhungiye,ukabicirayo.Urumva abari mu gihugu imbere bazakora iki?Yasanze idollar rivunja 240 frw,none rimaze kugera kuri 850 frw.

Umuntu wananiwe no kubaka FLY Over ahakunze kubera impanuka nabyo byaramunaniye!Umuntu wimana premi conduire Driving Licensee ngo nibura urubyiruko rwirwaneho!?Bakabanza kureba ko uri muri FPR,uri umwega,ukomoka igitarama,wavuye Burundi,ko utari umuhutu…

Ubwo koko igihugu kizapfa giteye imbere?Ubukungu ntabwo bugira ubwoko,cyangwa akarere cyangwa uruhu!None se nigute wakunga abanyarwanda bamwe bahaze abandi bashonje?Ariko baca umugani ngo ikinyoma ntikirara bushyitse!Bimaze kugaragarira buri wese yuko ikinyoma cya FPR kimaze kujya ahagaragara none babuze intama nibyuma!

Yashatse guca umuco nyarwanda biramunanira,agerageza guteranya abanyarwanda akoresheje amoko nabyo biramunanira,yimakaza umuco wo kuroga biramenyekana.None amaze kubura intama nibyuma agiye kurusiga uko yarusanze!Ariko ikiza aratema ishami ry’igiti yicayeho,kandi yarabyaye kandi ntabwo azajyana nabo.Byanze bikunze azabasiga imusozi akwiye kwibwira yuko bazakorera ibyo yakoreye abanyarwanda kuko bafite ubushobozi bwo kumuvuguruza kubera ejo habo hazaza kugirango nibura nabo bazagirirwe imbabazi.

Ubu arimo kurwana n’umuntuwese ushaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu,iyo amenye yuko uzaza kwiyamamaza ahita akora ibishoboka byose akakubuza kuza mu gihugu.Yakumva utumva agashaka mwene wanyu ahitana kugirango aguhahamure agutere ubwoba.

Impamvu yo kubuza abantu kuza kwiyamamaza ni uko nta matora ahari,bivuze ngo,abakandida baramutse baje kwiyamamaza,Umwakagara kuzahagarika amatora byazamugora,kandi azi yuko ategewe mu matora ubwo azaba ajya kwiyamamaza bakamuca igihanga nkuko nawe yabiciye abandi.

Igitangaje ni ukuntu abahashinzwe guhagararira amatora nabo baruciye bakarumira kuko batazi aho ibintu byerekera.Nta muntu numwe uzi ejo hazaza h’uRwanda usibye Abega binyine n’Umwami wabo Umwakagara.Reka turebe burya iminsi ikona Ingwe!Time will tell.

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments