20th Jan,2016 njyanwa mu isi y’umwka nerekwa ibiteye amatsiko abantu bajya bamenya impamvu zabyo,mbona kandi nerekwa ko,inkozi zikibi zagiye mu kirere guhagarika umigisha yabakiranutsi Uhoraho amanuye ku bwoko bwe.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,ambara imbaraga n’amababa maze ujye mukirere guhangana ninkozi zikibi zigiye guhagarika imigisha ya bakiranutsi kugirango iyo migisha zitayihagarika.

Nongera kujyanwa mulindi yerekwa mbona ibigo by’Imari ziciriritse byitwa za Microfinance uburyo ibyo bigo byazanye umudayimoni wo guhobya abakiliya babigannye bashaka gukira vuba vuba ariko aho gukira ahubwo bahise bahinduka abakene kurusha uko bari bameze kuko bafashe inguzanyo barangiza bakananirwa kwishyura inguzanyo bahawe kuko uwo icyari kigambliwe kwar’ukwamburwa imigisha yabo bakayamburwa binyuze mu madeni kuko umuntu wizera Uwiteka adafata amadeni ahubwo abeshwaho no kwizera ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi.
Nuko mbona uburyo abafashe inguzanyo muri za microfinance, maze kiliziya gatolika igahita ibura abakiliya maze nayo yohereza umwuka wabadayimoni wo guteza igihombo muri za microfinance kuko abantu bakimara gufata inguzanyo nta bwo bongeye kuboneka muri kiliziya kubera gushaka ubwishyu bw’inguzanyo bafashe.
Mbona uwo mudayimoni winjiye mubikorwa byose byabacuruzi bakoraga maze bihuhwa numuyaga maze abafashe amadeni cyangwa inguzanyo basubira kwa padiri gusengerwa no gusigwa amavuta yumugisha kugirango babashe kwishyura amadeni cyangwa inguzanyo bafashe maze agatima kabo kajya hamwe kuko bari baraburiwe irengero amaturo yabo yabuze yongera kugaruka muri kiliziya.
Nuko hagati aho intambara yo kurwanira abantu hagati ya kiliziya gatolika hamwe nandi madini mbona irakomeje kuburyo ntawamenya iherezo ry’intambara kuko ikomeye cyane kandi bose abahanganye bakaba bakoresha imbaraga z’umwijima zitar’iz’Uwiteka Imana kubera kurwanira ubwoko bw’Uhoraho ngo babwambure umugisha bwagenewe na data wo mu ijuru.
Mbona iyo ntambara ko itazagira iherezo usibye kuzarimbura abayitangije,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,uko ubibonye ninako bimeze kuko kiliziya gatolika ikomeje guhura ni byago bikomeye cyane aho ayandi madini yaduka aza akigarurira abanyamuryango bayo maze igahita ihahombera bityo umutungo yinjizaga buri kwezi ugahita ugabanuka ku buryo bugaragara.
Ibyo byatumye ikura imitahe yayo kwisoko mpuzamigabane kugirango isi yose yinjire mugihombo gikomeye maze ibigo byadutse byitwa microfinance bihite bihomba hanyuma na twa tudini dutoya twadutse mur’iyi minsi natwo dufunge imiryango kuko badafite ibibanza byo gusengeramo icyo gihe nta bwo bazabasha kwishyura inzu yo gukodeshwa yo gusengeramo nibamara gufunga imiryango abari baravuye muri kiliziya bazagaruka kuko bazajya gushakayo imfashanyo kubera inzara ikomeye ikomeje gutera abari mu isi yabazima.
Hanyuma na byabigo byimari ziciriritse na byo byafunze imiryango kubera yuko za Bank zose zikomeye ku isi ari izakiliziya gatolika kuvaho za microfinance zaziye banki zabo zarahombye cyangwa inyungu babonaga zahise zigabanuka 60% ibyo ni byo byateje kugabanuka k’Ubungu bw’Isi na nubu bukomeje kugwa hasi cyane kandi bukaba nta herezo ryabo bafite rigaragara uko niko Uwiteka avuga.
Dore za microfinance zimwe zarahombye izindi nazo zihinduka amabanki bivuga ngo zarakomeye cyane niyompamvu kiliziya gatolika yafashe icyemezo cyo guhantanura ubukungu kugirango ipiganwa ry’ubutunzi riri kugaragara ku isi ribashe kugabanuka.Ariko kuko byaturutse k’Uwiteka Imana yabakiranutsi nta bwo uwo mugambi wo kuzahura ubukungu bw’Isi uzakunda ahubwo buzarushaho kugwa kuko Uwiteka yabategeye mu buriganya bwabo kugirango ijambo ryahanuwe nabagaragu b’Uhoraho ribashe gusohoza mu mahoro uko niko Uwiteka avuga.
Mwana w’umuntu,dore ku isi yabazima hagiye kubaho ibikomeye cyane ku buryo ikiremwa muntu kizicuza impamvu cyaremwe ariko abari mu Mwami wabakiranutsi Kristo Yesu,abo ni ndakoreka kuko bazarindwa n’imbaraga z’Uhoraho kugirango babone yuko Uwiteka ashobora kubarindira mu isi y’Akaga abandi bakarimbuka ariko bagahabwa ubugingo buhoraho uko niko Uhoraho ategetse.