Home News Bwenge hamwe nabamenya baragira inama inkozi zibibi kwihana inkwangu zitaracika inkombe!

Bwenge hamwe nabamenya baragira inama inkozi zibibi kwihana inkwangu zitaracika inkombe!

0

20th Jan,2016 nerekwa ko hamanutse ubutumwa bw’umugisha nyuma yo gushyira ahagaragara intambara nari narwanye zikoeye cyane kubera inkozi zibibi zashakagara kuburizam uwo mugisha wabakiranutsi.Mbona bwa butumwa bugenewe abanyabugingo bumanutse neza kand bubasha kugera kubo bugenewe maze mbona abanyabugingo basubijwemo imbaraga.

Nuko nerekwa banyampinga bitwa dot com bahawe ikiraka cyo guhiga kwica no kuroga abanyabugingo ndetse bababwira yuko uzabasha gufata umuhanuzi azahabwa ibihembo bikomeye babategera ibikomeye cyane ariko bagira ibyago bikomeye mbere yuko bashyira mubikorwa uwo mugambi mba nabateye ijisho cyera.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,witonde cyane kuko za nyampinga zikunze kwiyita nziza kwishusho kandi ar’inkozi zibibi dore zihawe ubutumwa bwo gusohoza burimo kumena amaraso yabakiranutsi.None ugenze kwa kundi ujya ubigenza kugirango bahere mu gihira hiro uko niko Uwiteka avuga.

Mbona ko babuze uko babyifatamo nyuma yo gushyira ahagaragara ubu butumwa baba bamaze kubona yuko teevisiyo yo mu ijuru yamaze kubatangaho amakuru yose ashoboka,ako kanya bahindura imigambi bategura iby’umunsi mukuru batumira abashoboka bose bo murubyaro rwabakiranutsi kugirango babakureho amakuru y’uburyo babasha kubona umuhanuzi hamwe n’umuhanuzi mukuru kuko bageramiwe nubutumwa Uwiteka amaze igihe amanura kandi bugahita bumanuka bugasohoza umurimo wabwo.

Nuko mbona babashije kumenya umwe mubategarugori bashobora gukuraho amakuru yose bifuza hanyuma mbona wa mutegarugori amanukiweho ibaraga z’Uhoraho abuzwa kujya muri bya birori yari yatumiwemo kuko bari bamaze kumutega umutego ukomeye kugirango barimbure ubugingo bwe nyuma yuko bazaba bamukuyeho amakuru bamwifuzagaho uko niko Uhoraho ategetse.

Mbona za magigiri zigigira zijya guhagarara mu mayira abiri,ngo bategereze bamenya kuko bamenye yuko ariho ajya anyura kugirango barusheho kumumenya bihagije ariko bananirwa kumenya yuko nta muntu ujya amenya umwuka wera ahubwo we ubwe abasha ku kume nyasha ibyo ashaka akurikije ubushake bwa data wo mu ijuru.

Nuko ijambo ry’Uhiraho rinzaho rirambwira riti,ntunure mu nzira nyabagendwa warusanzwe unyuramo,ahubwo winyurire mu nzira ngufi zamaze abana babatwa hanyuma utunguke mu gikari cy’inkoizi zikibi maze wamuke ufate hakurya ujyende ukore umurimo wategetse n’Uhoraho nuwungiza usubire mur’iyo nzira yakuzanye maze ubareke bakumeze barindagirire mu murwa mukuru w’ISHUSHAN uko niko Uwiteka avuze.

Nerekwa uburyo bategeye mu mifatangwe kugirango nimpanyura mfatwe niyo mifatangwe,nuko ndaza mpageze nsanga harumuntu wihutaga yaje acacagagura iyo mifatangwe maze ahasiga harangaye nanjye ndaza nyuraho mu mahro asesuye nshima Uwiteka Imana kuko narumunyembaraga kandi abamwiringira nta bwo ajya abakoza isoni uko niko Uwiteka ahushuye ibyabo.

Nuko rero munyarwanda emera nkurangire aho wakura imbaraga zo gukiranuka kuko izo zose ukoresha zitabasha kugufasha mu binyabugingo ahubwo bizagufasha kurimbuka kuko utazabigiramo umumaro mbese ibyo wirirwa ukorera abandi bagenda gute ari wowe ubikorewe?Niko Umwuka w’Uhoraho akubaza.

Ngwino nkurangire ubwenge busumba ubundi,nkurangire impano isumba izindi aho kurwanya umunyembaraga kandi udashobora kumushyigura kuko uwo urwaya niwe waguhaye imbaraga zo gukora ibyo byose ukora kuko kumunsi wa mateka uzabibazwa.

Ngwino nkurangire aho wakura ubuhanga bwo mubihanga kuko aribwo mwemera kandi ababufite bahorana icyubahiro nigitinyiro.Erega kurimbura ubugingo utaremye ntabwo bishobora kuguhira ngo uzabashe kubibonamo umusaruro ahubwo urarushaho kwirimbuza no kwerekera ikuzimu kwa nyamutezi.

Aho hantu hahora umwijima kandi ugiyeyo nta bwo aba agifite ibyiringiro byo kuzaragwa ubugingo ahubwo uba usigarijwe kuzacirwaho iteka ryose.Mbaza ndagusubiza kuko ntararenza umunsi mvuyeyo kwekrekwa ibyaho ngo mbwire abanyamakeknga babashe gukiza ubugingo bwabo uko niko Uhoraho avuga.

Dore bwenge abategeye amaboko y’urukundo ategereje yuko muza mu musangakugirango abasanganize impuhwe n’impundu z’umuremyi wawe kugirango ukurwe mu mwijima ushyurwe mu mucyo wabakiranutsi.Nyamara dore iminsi yawe irabarirwa ku ntuki kuko ugiye gutungurwa nibikomeye dore umuturanyi wawe wari wizeye nawe yibereye mu marira mbese uzatabarwa nande ?Uko niko Uhiraho abaza.

Ariko niwanga kumva imiburo yanjye ahubwo ugashyeshwa no kugira nabi ugambiriye gukomeza kumena amaraso utaguze ndetse ataba mu iguriro ntakabuza ibyo ukorera abandi ninabyo nawe uzakorera nyamara dore urumunyabwoba cyane utinya gukorerwa ibyo ukorera abandi none se bizagenda gute ko ukomeje gukiranirwa kandi umuremyi wawe ukaba waramwise umunyatengenke ko adashoboye byose ubwo ruzaba rusakiranye munsi y’urugo uzatabarwa nandi?Uko niko Uhoraho abaza

Dore ibyiringiro byawe byose birarangiye kandi abafatanyabugozi mwakubiranije mugahinduka akagozi kamwe gahambuwe n’Uwiteka Imana yabakiranutsi.Bizagenda gute rero ko usigaye wenyine kandi ukaba usigariwe uru musaka ndetse ukaba wamaze guhinduka amatongo mbere yuko ukurwa munitongo uko niko Uwiteka akubaza?

Reka ndangize nkurarikira kuza kunguraho umuti wa matwi cyane numuti wa maso kuko nzi yuko utagira amatwi kuko atumva ndetse namaso yawe akaba atabona bityo uze ungureho byose kugirango ubashe guhumuka ndetse ubashe kumva kuko ikibazo cyawe gishingiye ku kutumva uko niko Uwiteka akugira inama.Ariko udakozwa inama zanjye reka nkuburire yuko ikuzima kwa nyamutezi nta mucyo ubayo kuko hahora ari mu mwijima kandi abahatuye bakaba bategrerejwe kuzacirwaho iteka baciriweho hagaye kuzashyirwa mu muriro utazima mwatangiye kuwinjiram mukiri ku isi yabazima uko niko bwenge abagiriye inama.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar