Mar 14, 2017 njyanwa mu iyerekwa rikomeye cyane,ndetse rigoye cyane gusobanurira ababihanurirwa,mbona muli gakondo ya bakiranutsi hanyura umukobwa ufite m ² ½ z’uburebure uwo mugore mbona anyuze hagati mu nzira nyabagendwa abantu basanzwe banyuramo.Mbona abagore bose bo muri uwo muhana bamuhanze amaso cyane bavuga yuko ngo ari muremure cyane.
Akimara kuhanyura haza undi mukobwa umukubyemo inshuro ebyeri, kuko amaguru ye niyo yareshyaga na mukobwa wa mbere undi wabonaga agera kuri za etage ebyeri zigerekeranye. Kandi bose bahanyuraga bafite za telefone nziza (Communication)bagenda bareba muri za telefone zabo.Nta muntu bavugishije cyangwa ngo bagire uwo bakoma!
Bamaze kugenda mbona abagabo [2] bafite abana benshi batuye muli uwo murenge ubarizwa muri uwo murwa.Mbona bahatira abana babo kuryama hakiri kare butari bwira.Abo bagabo bombi bari barapfakaye nta bafasha babo bagiraga”mbona udufunguro bari bagiye gufungura haje umuntu araduterura aradutwara kandi ari two bari bagiye gufungura(inzara ikomeye igiye gukaza umurego muri gakondo ya bakiranutsi.
Nerekwa barutuku baje muli gakondo kwisanzura no kwirira utwabo ntawubahagaze hejuru(bamukerarugendo) bajya muri za hotel zituriye ikiyaga.Ariko izo za hotel zari zifitemo inzuzi zo kogeramo(Swimming pool)hepfo yayo ma hotel inyanja zifiteumuyaga mwinshi uvanzemo nishuheri ndetse n’umuhengeri rugeretse.
Bari barashyizeho uruhavu aho uwo muhengeri uzagarukira,ariko ishuheri ribaye ryinshi,none umuhengeri uraza utangira kurenga rwa ruhavu cyangwa urugabano bashyiriyeho umuhengeri.Ariko nubwo byari bimeze gutyo,ntabwo barutuku bigeze babona yuko wa umuhengeri uribugere kuri ya ma hotel yabo bibereyemo binezeza bumva uburyohe bwisi.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibyabaye 1994,byari imirabyo itagira inkuba,ariko noneho,ibije ubu ngubu,ntabwo ari mirabyo gusa,ahubwo nimirabyo ivanzemo inkuba,guhinda kumushyitsi gukomeye cyane,kandi harimo imvura yamahindu uzairokoka azakorera Imana nadakorera Imana azarimbuka!!!
Dore bimeze nabi cyane kandi bikomeye cyane,Umwakagara bamaze kumugambanira uko yagenje abandi nawe niko agiye kugenzwa.Icyemezo bongeye ku kinoza bangera kukigaho neza ngo barebe yuko uwo mugambi watunganijwe neza ari nta macyemwa.None basanzwe byose biteguye neza kandi bitunganye.Nuko rero burira beneso ubabwire ngo imvura yahanuwe nabahanuzi yaraguye kandi yongeye kugwa kandi igiye kugwa dore ko yamaze kugera hasi,izaza irusha ubukana iya mbere niyo umukobwa wa mbere yari mugufiya ku mukobwa wa kabili.Ubwo abafite amatwi bumve icyo umwuka abwira amatorero.Kandi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.





