Aug 11,2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore muri gakondo ya bakiranutsi,ubukungu buri hasi cyane,kandi abantu baraburaniwe,kuko baremerewe cyane.Nuko mbona amagarage yo mu murwa mukuru yose abura epfo na ruguru,mbona abaturage baburagizwa mbona abantu ko batangiye guhura ningaruka z’ijambo ry’Ubuhanuzi.
Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abantu bahinyuye ijambo ry’Uhoraho,kuko bashukwaga nibibengerana bibwira ko bimeze neza naho ibintu byari ibicika.Nuko rero nibahame hamwe kuko igihe kiraje kandi kirasohoye ngo iby’ijambo ry’Uhoraho ryavuze bibagere ku mwuzuro waryo aho niho bazamenya yuko Umuhanuzi yarabarimo uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa za restora zicuruza amafunguro,zibura abakiriya baza kurya ibyo kurya bateguye,mbona abacuruzi bitotombera ubutegetsi.Maze rya tekinika rya FPR,riburiramo kuko itarifite uburyo yatekinika kuko ijambo ry’Uhoraho ryari rimaze kubaremerera kugirango ibyahanuwe bibasohoreho uko niko Uwiteka avuga.
Kuvaho kwa FPR,niryo herezo ry’Abahutu(Imperuka)
Nerekwa abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu,bacirwaho iteka n’Umwakagara.Mbona babuze aho bihisha,bapfa kujya kwihisha mutuzu twinkoko ariko bananirwa gukwirwamo bagerageza kwitabaza ibishoboka byose birananirana.Mbona Abatutsi bavuye I BURUNDI bo badamaraye cyane basa naho batazi ibirimo kubera muri gakondo ya bakiranutsi.Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibyahanuwe bigiye gusohora mu gihe abatutsi bari kwibere baturutse mu gihugu cy’IBURUNDI bazaba bari kwibere kandi bazaba bibwira yuko nabo bagezweho naho bazaba bageraniwe aho niho bazamenya yuko Uwiteka aca imanza zitabera uko niko Uwiteka avuga.
Mukanya ko guhumbya nerekwa bamburwa imbehe bari bamaze guhabwa n’Umwami-kazi Nyiramongi Jezebel wahawe gutegeka igihugu bitanyuze mu matora ayariyo yose.Kugirango ijambo ryavuzwe na bakuru risohore ngo«Igihugu cyivuze umugore,cyivuga umuhoro»uko niko Uwiteka avuga.
Nubwo Umwami Kigeli akunda Jean Marie Gakwaya,ariko Uwiteka ntamushaka mu nteko y’ubwami bw’uRwanda.Umwami rero abyemera atabyemera,Umwami Mana Uwiteka Nyiringabo (JEHOVA) yafashe umwanzuro wo kwirukana Gakwaya Jean Marie mu bagize inteko y’ubwami bw’uRwanda uko niko Uwiteka yavuze.
Kandi dore biraje ndetse birasohoye kuko Uwiteka mukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka 2016 yavuze yuko agiye gushyira ahagaragara Gakwaya Jean Marie ariko Nyir’uRwanda atazabyemera ko Jean Marie ariwe umugambanira.None Uhoraho agiye gufatira imyanzuro inteko yose y’ubwami bw’uRwanda bukorera u buhungiro kugirango inteko yose hamwe n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa bamenye yuko Uwiteka ari we wikorera imirimo mu bwami Atari ubwenge bwabo cyangwa imbaraga zabo cyangwa amaboko akomeye bafite hirya no hino mu mahanga uko niko Uwiteka avuga.
Kandi ntabwo ari Jean Marie Gakwaya gusa,ahubwo Uhoraho yanagaragaje yuko mu nteko arimo abandi [2] bakorana na Gakwaya kugambanira ubwami bw’uRwanda.Abo nabo Uwiteka yavuze yuko nabo azabakura mu nteko y’ubwami bw’uRwanda.Kugirango abagize inteko batinye bamenye yuko umwanya barimo bawushyizwemo n’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.
Nerekwa umwakagara wigize ingunzu mu ishyamba akurwa ku ngoma hamwe n’intebe ya bukunzi,mbona aranduranywe ni mizi nimiganda!Mbona imbaraga ze zose yashoreye mu mahanga no murwagasabo, zose ziciriweo iteka.Nerekwa umwe mu bakomeye icyegera cy’Umwami w’uRwanda Gakwaya Jean Marie yirukanwa mu nteko y’ubwami bw’uRwanda azize kuba yaragambaniye ubwami bw’uRwanda.
Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira ngo,mwana w’umuntu,dore Umwami Kigeli V Ndahindurwa yimye ingoma asubiranye intebe ya bukunzi.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore uzasimbura Umwami Kigeli V Ndahindurwa niwe umuryanya!!!Kandi ari we uzasigarana ingoma!!? Nerekwa XBUN uzasimbura Umwami Ndahindurwa wanze guhindurwa,mbona abuza abantu gutahana na n’Umwami Kigeli kujya kwimana ingoma n’intebe ya bukunzi.
Iri yerekwa ryambereye amayobera,mbaza Uhoraho,nti,ese ibi birashoboka?Nuko aransubiza ati,yeeeee mwana w’umuntu,ibyo birashoboka cyane kuko XBUN atigeze anezezwa niyima ry’ingoma y’Umwami Ndahindurwa.Ariko nta cyo ashobora kubikoraho kuko byaturutse k’Uhoraho Kigeli azasubizwa ubwami ariko ntabwo azasimburwa nuwo kurukiryi rye,ahubwo azasimburwa nuwo mu nzu y’ubwami bw’uRwanda kugirango ijambo ryavuzwe n’Umuhanuzi rihoze mu maso ya bose no matwi ya bose uko niko Uwiteka avuga.
Uhoraho akomeza kumbwira iby’ubwiru bw’ubwami bw’uRwanda,arambwira ati,aya mabanga wari waratinye kuyashyira ahagaragara kuko igihe cyari kitaragera,none andika kandi utangarize abanyagakondorero ijambo ry’Uhoraho yavugiye mukanwa k’Umuhanuzi kugirango ubwoko bwnajye burusheho kwizera ijambo ry’Uhoraho.Dore Umwami Ndahindurwa nalinze ubugingo bwe,kuko ariwe wimye ingoma,kandi akaba ariwe ufite imbuto y’ubwami.
Nzamusubiza ubwami yahoranye,nubwo mu nteko ye,Atari shyashya,yego ntabyera ngo,de!!!Nanjye niyompamvu nagambiriye kumwereka imbabazi zanjye kugirango azashishikarize ubwoko bwanjye kunyizera ababwire yuko Uhoraho ari we munyembaraga kuko nzamusubiza ubwami yaranye ntambaraga ze akoresheje cyangwa imbaraga za gisirikare(Ingabo) kugirango amenye yuko,jyewe Uwiteka ntajya negamira imbaraga z’abana b’abantu uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira ngo,dore Umwami Kigeli V Ndahindurwa,namara kwima ingoma,uwamurwanyaga azagaruka muri gakondo kuko ar’igikomangoma cyo mu nzu y’ubwami bw’uRwanda.Kandi azaba azanywe nugutegereza gutanga kwa Ndahindurwa kugirango yime ingoma (Intebe) yabukunzi.Icyo gikomangoma kizasimbura Nyir’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,azarwanya Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi,narangiza yigarurire igikari cy’ubwami bw’uRwanda kirimo ibice [2]
Igice cy’Uhoraho mu bwami bw’uRwanda,n’igice cy’ubwami bw’uRwanda.Maze abigire igikari kimwe abyigarurire byose yirukane Imana mu bwami bw’uRwanda izaba imaze kugarura ubwami bwabo ibukuye mu buhungiro aho bwamaze imyaka irenga [56] mu gihugu cy’America uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa ubukwe bwwa Nyir’uRwada mbona imfura zose zabukereye mbona tugiye gusaba no gukwa uzaba Umwami-Kazi,ubwo bukwe bwari bushimishije cyane kandi bwari bwiza cyane rwose abantu bose bari bacyeye cyane basa neza.Bambaye imishanana bakenyeye hasi no hejuru bambaye urugori rwera mbese umuco wo muri gakondo wasubiranye umwambaro wawo.
Mbona Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe,nawe ubukwe yabutashye,yambaye Kositimu (SUIT) ya (Gray) ariko kandi mbona acigatiye akandi kantu mukwaha kari mu gashakoshi gasa nutwungucenge.Nitegereje mbona gafite ibara cyangwa karasa na zahabu(GOLD) mbona aragahisha kugirango hatagira umuntu uwari wese wagaca iryera!!!Kuko ako kantu yarafashe niko karimo imbaraga z’Uhoraho,kandi ninako kimitse ubwami bw’uRwanda uko niko Uwiteka avuze!!!
Nongera kubwirwa ngo«Mwana w’umuntu,dore uwo Mwami uzasimbura Kigeli V Ndahindurwa wananiranyeguindurwa»uwo XBUN niwe uzamusimbura.Kandi uwo niwe Uwiteka azambura ubwami bwe,kubera ko azarwanya Uwiteka Imana ya bakiranutsi,agakura Uhoraho mu bwami bw’uRwanda.
Hanyuma Uhoraho,ubwo bwami akazabukura mu nzu yahoranye ubwami kuva cyera,akazabujyana mu nzu y’urubyaro rw’Umwami David kugirango Uwiteka azongera guhabwa igikari,ahubwo ahabwe igihugu cyose kugirango abone uko yikorera umurimo muri rubanda rwe,ubwoko yatoranije mu ya bazima akabuhindura umwandu we ukomoka kurukiryi rw’Abraham uko niko Uwiteka avuga.
Ndabwirwa ngo,«Mwana w’umuntu,ibyo bigiye kwihuta cyane ubyandike kandi ubishyire ahagaragara kugirango usoma abashe kubimenya»Nuko mfata mudasobwa yanjye ndeguka aho nari nirambitse naheranywe namayerekwa.Ntangira kwandika ijambo ry’Uhoraho mpawe n’Uwiteka kurigeza ku bwoko bwe bwatataniye imahanga ndetse nabasigaye muri gakondo ya bakiranutsi kuko ariwo murimo nahawe n’Uwiteka Imana kugirango mbashe kubera ubwoko bwe umugisha uturuka k’Uhoraho.
Nuko ijambo ry’uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubwo wasabaga umugisha Uhoraho.Yaguhitishijemo kuba yaguha umugisha cyangwa ukaba isoko y’umugisha.Wahisemo kuba isoko y’umugisha uyu murimo ukora uyu munsi wa none,niwo mugisha wawe Uwiteka yakugeneye kuko yaguhinduye umugisha uturuka mu isoko ya mazi amara inyota kandi abanywa kuri ayo mazi bose abamara inyota bakumva banejejwe no kwibanira niryo riba rizana amazi amara inyota kandi afutse uko niko Uwiteka avuga.
Nuko rero komera kandi ube umugabo uhagarare kigabo kuko hasigaye iminsi micye Uwiteka akaguraho umuruho wose warushye watewe nabadayimoni maze agushyire ahagutse akugirire neza nawe utangire kubona ubwiza bw’Uhoraho,aho niho umutima wawe uzatangira gucya ukanezererwa Uhoraho ukamenya yuko gukorera Uhoraho bidatera igihombo,ahubwo bitera kugira ubuzima buzira umuze uko niko Uwiteka avuga.
Mwana w’umuntu,aya mabanga ushyize ahagaragara ndabizi ari butere impair mu bwami bw’uRwanda bavuga ko,utari ukwiye gushyira ahagaragara amabanga nkayo,ariko kuko bidaturutse mu bwami bwabo,aubwo bikaba biturutse k’Uhoraho,ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko ukorera Uwiteka udakorera ubwmai bw’uRwanda uko niko Uwiteka avuga.Erega mwana w’umuntu,abantu bakwiye kumenya yuko Uwiteka ubu ari we urimo kwikorera kandi ko,ariwe urimo gutunganya ibidatunganye byose mu isi ya bazima.
Nuko yahisemo ko gakondo ya bakiranutsi ariho azashyira izina rye,ariko ubundi,ubu isi yose,Uhoraho niwe urimo kuyiyobora ntabwo umwanzi Satani azongera kwigarurira ubwoko bw’Uhoraho nk’uko yarasanzwe abigenza kandi akaba abikoze imyaka myinshi itabarika.Ariko igihe cye,cyarangiye niyompamvu Uhoraho yimanukiye kugirango atabare ubwoko bwe,bitabaye ibyo,bwose Satani yaburimbura ntihagire numwe usigara wo kuzabara inkuru uko niko Uwiteka avuga.Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira ngo,mwana w’umuntu,dore hari abagabo bagize inteko y’ubwami bw’uRwanda baba kumugabane w’UBURAYI, cyane abari mu gihugu cy’UBUBILIGI n’UBUFARANSA babwire babe abagabo nyabagabo bareke kugira ubwoba kuko nta mugabo uba mu nteko y’ubwami bwashyizweho n’Uwiteka Imana ukwiye kugira ubwoba.Babwire ngo,«Jyewe Uhoraho nijye wabashyize muri iyo nteko kugirango baharanire gukiranuka k’Uwiteka Imana ya bakiranutsi»Kandi ubabwire ngo,nimudaharanira ibyiza,umwanzi azaharanira ibibi kandi azabatsinda narangiza abagirire nabi.Ariko nimuharanira ibyiza,jyewe Uwiteka Imana ya bakiranutsi nzabarwanirira intambara zibari imbere kandi mutazashobora ndetse nzibatsindire kugirango buri gihe mujye muharanira ijambo ry’Uhoraho ko rigira uruhare mu mitima yanyu.
Nta muntu uzabakura mu nteko y’ibwami bw’uRwanda.Ariko nimwanga guharanira icyiza,ikibi nikiza ntabwo muzabimenya ahubwo muzatungurwa kandi ntagusidikanya yuko bitazabura kubagiraho ingaruka.
Ndetse jyewe Uhoraho,nzabirukana mu nteko y’ibwami kuko mwabaye ibigwari,imyanya yanyu nzabasimbuza abandi bafite gushirika amanga bagaharanira icyiza,gukiranuka no kwanga ikibi cyose cyakorerwa mu bwami bw’uRwanda Uwiteka agiye gusubiza muri gakondo ya bakiranutsi.
Babwire ngo,dore nabagize kuba amaso ya gakondo ya bakiranutsi,kugirango muzarinde ubwoko bwnajye n’umwandu wanjye kugirango mugihe gikwiriye nziheshe icyubahiro uko niko Uwiteka avuga.Ariko nimwanga kumva iyo ivuga yo mu Ijuru,ntakabuza yuko,ibizagera kubaciye bugufi,bitazabura kuzagera no kubakomeye uko niko Uwiteka avuga.ariko nimwemera mukumvira Uwiteka,muzarya ibyiza byo mu gihugu ndetse imiryango yanyu,izagira ubuzima buzira umuze kandi Uhoraho azabaha amahoro mu gihe cyanyu kugirango mumenye yuko Uwiteka ari we mucamanza utabera uko niko Uwiteka avuganye namwe uyu munsi.