Home News Igisasu cya RPG gituruka mu Ijuru!!!

Igisasu cya RPG gituruka mu Ijuru!!!

0

Aug 9, 2016 Ijambo r’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,inkozi z’ikibi zo mu bwoko bwa za magigiri zategeye mu mayira abiri,none wirinde kandi witonde cyane kuko usigaje umunota [1] ukaziva mu maso maze ibyo ijambo ry’Uhorao ryavuze bigasohoza ku bugingo bwawe uko niko Uwiteka avuga.

Nuko rero manuka werekeze mu burazira zuba bw’igihugu maze ube ariho ujya gukorera kuko badashobora kugusangayo kugirango urangize imirimo y’Uhoraho hakiri kare kandi usohoze gukiranuka k’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rimaze kuvugana nanjye,ubwo nahise manuka nerekeza mu burasira zuba bw’IBABYLON njya gukora umurimo w’Uwiteka kugirango abakiranutsi bamenye amakuru aturuka mu Ijuru nicyo Umwami wabakiranutsi abavugaho uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa ndwana n’umugabo ufite inzara nkizabadayimoni,ashaka kunyica ariko Uhoraho akinga ukuboko.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uyu munsi uramenye ntugere aho wajyaga ukorera kuko inkozi z’ibibi zamaze kuhakandagiza ibirenge zihiga ubugingo bwabwe uko niko Uwiteka avuga.Ahubwo werekeze uburasira zuba bw’IBABYLON maze ugende wirirweyo nurangiza umurimo wawe ubone kugaruka murutare rwawe Uwiteka yaguhaye uko niko Uwiteka avuga.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rimaze kunzaho ubugira kabiri,menye neza yuko,iby’umwuka w’Uwiteka avuganye nanjye,ar’ukuri,kandi ko,ibihe bigenda birushaho gukomera kubera yuko umwanzi wabakiranutsi yamaze kubona yuko ibihe byarangiye.Ubwo mfungura telephone yanjye mbona za numero za telephone zo mu gihugu cya New Papua Guinea +67570890685.

The Papua New Guinea country code 675 will allow you to call Papua New Guinea from another country.” Papua New Guinea telephone code 675 is dialed after the IDD. Papua New Guinea international dialing 675 is followed by an area code”.

Ubwo maze bongeye guhamgara ku nshuro ya kabiri menya yuko ibintu bitoroshye kandi bigenda birushaho gukomera ngo ni uko nashyize ahagaragara umugambi wabagambanyi bakorera mu nteko y’ubwami bw’uRwanda bashakaga guca igihanga Umwami Nyir’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa bamaze kubona yuko umugambi ushyizwe ahagaragara bafata ingingo yo guhiga bikomeye ubugingo bwanjye kuko mbabangamiye cyane kugirango babone uko basohoza umugambi wabo mubisha uko niko Uwiteka avuga.

Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,humura ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uhoraho ari kuruhande rwawe.Kandi yiteguye gukora ibikomeye cyane kurusheho kuko iyo avuze,biraba,yategeka bigakomera uko niko Uwiteka avuga.Nuko ukomeze kwizera Uwiteka no kumwiringira kuzageza ku iherezo ryawe niko Uwiteka avuga.

Ahagana ku gicamunsi nibwo inteko yo mu Ijuru yateranye kumasaha asanzwe,maze biga dossier nshinjwa byaha irwanya ijambo ry’Uhoraho,N°0016/008/0016 ivuga ku bagabo bajya kongeresha ibitsina byabo uburebure cyangwa ubunini no gukoresha imbaraga z’imiti «Chamical Industrial Products» kugirango babashe gukora imibonano mpuzabitsina umwanya muremure.

Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bwnajye bwirinde uwo muzimu cyangwa uwo mudayimoni kuko unyuranye n’ijambo ry’Uhoraho,nimikoreshereze Uwiteka yaremeyemo abantu.Nuburyo yashyizeho bwo gukoresha cyangwa gukora imibonano mpuzabitsina kugirango abantu baroroke mu cyangwa bagwire mu isi ya bazima.

Nuko rero burira abakora ibisa bityo,yuko batsinzwe n’ijambo ry’Uhoraho,kandi ko niba batihannye baciriweho iteka uko niko Uwiteka avuga.Nuko numva babaza umuvugizi wa bakiranutsi niba har’ijambo yabafite ryo kuba yavuganira ubwoko bwe,avuga ko,asaba yuko bahabwa amahirwe yo kwihana bwa nyuma bakimara gusoma iri jambo ry’Ubuhanuzi bahite bihana.Abatihana ubwo bazahita bacirwaho iteka kuko nta kujurira kwabayeho ngo uru rubanza ruzasubirwemo uko niko Uwiteka avuga.

Nuko mbona inteko yo mu Ijuru,ihereza copy y’umwanzuro w’urukiko (inteko yo mu Ijuru) Umuhanuzi ndetse akaba n’umwanditsi mukuru w’inteko yo mu Ijuru.Majeshi Leon,abwirwa kwihanangiriza abategarugori kuko nabo iyo dossier yabo yari kumwe niy’abagabo bajya guteza amabuno bakayongera kugirango bakurure abagabo nabihindura imibiri yabo bagahindura uruhu bagasa uko bataremwe abagabo ku bagabo «GAY» hamwe na bagore ku bagore «LESSIBIAN’s» ndetse bakambara inzara zikorerwa kandi zigaturuka ikuzimu «NAILS FROM UNDERGROUND» abo bose bagiye gucirirwaho iteka kuko ntabwo urwo rubanza ruzasubirwaho ubisoma wese ahite yihana kandi ahite abireka natabireka «Imediately»nugucirwaho iteka ryo kujyanwa Gihinomu «HELL»uko niko Uhoraho abitegetse!

Aug 10,2016 nerekwa inkota [2] kandi zityaye impande zombi,maze ndabwirwa ngo,nizamaze gutegurwa kugirira nabi Umuhanuzi w’Uhoraho,mbona inkota imwe ari ngufi,iyindi ari ndende.Ndabwirwa ngo «mwana wumuntu,ukwiye kuba maso cyane kuko bikomeye cyane kurusha ibihe bishize» uko niko Uwiteka avuga.

Nongera kwerekwa inkozi zikibi zubikiriye cyane hagati ya mayira abiri,kugirango zize nkigisiga cya kagoma kimanuka gutwara umwana w’umushwi gitwarira mu nzara yayo ntihagire urubukwa.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi arabundikiriye yafashe ibirindiro «diployment» kugirango aze gukubita «ambush» ahite yigendera ntawurabutswe nuko rero uramenye ube maso cyane ntiwibeshye ngo hagire ikikuvangira ngo ugendere muri gahunda itar’Uhoraho kuko hasigaye umunota [1] gusa ijambo ry’Uwiteka rigasohora uko niko Uhoraho avuga.

Nerekwa za magigiri zigabanyamo ibice [2];igice kimwe kijya kwikoranabuhanga kureba aho Umuhanuzi yaba aherereye,ikindi gice kijya gutegera mu mayira [2];kugirango ahari zagira amahirwe yo kubona zamugwa gitumo bityo zikaba zigize amahirwe.Nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu birakomeye cyane ntutinyuke gusohoka murutare kuko bitameze neza ahubwo genza kwakundi uko wajyaga ubigenza hanyuma baraza kurambirwa bahuhwe numuyaga kuko bari gushinga umuhunda ku kirenge uko niko Uwiteka avuga.

Mbona umwuka w’Uwiteka ubamanutsemo batangira kujya impaka z’uburyo bakora icyo gikorwa bakarangiza,ariko bananirwa kumvikana bituma umurimo wabo batabasha kuwurangiza.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ngiye kubateza impaka hagati yabo bananirwe kumvikana kugirango ngucire inzira uzabone aho kunyura ujya kunkorera umurimo uko niko Uhoraho avuga.

Nerekwa mbona urutoki rw’Uhoraho (Gakondo) y’Uhorahombona yinjirwamo n’umudayimoni witwa Imbogo(Buffallo) mbona uwo mudayimoni ubusanzwe uhagarariye umujinya winjira muri gakondo usiribanga intoki zose ushakisha aho wabona Umuhanuzi ariko uraheba ntiwamuca iryera noneho utangira gukubita hasi insina z’Uwiteka Imana maze mbona haje ukuboko k’Uhoraho gufata wa mudayimoni nimbaraga nyinshi cyane kujugunya hirya ya gakondo mbona wa mudayimoni aravunagutitse ndetse ntekereza yuko atazongera kubaho mu isi ya bazima uko niko Uwiteka ajya atabara ubwoko bwe akabugoboka akabukiza amaboko y’umugome kugirango bimenyekane yuko Uhoraho yita ku bwoko bwe niko Uhoraho avuga.

Nerekwa ingabo zabasirikare harimo Col.Bigagara hamwe na bandi benshi baturutse Uganda basubizwa kwiga mu ishuri rya kaminuza (University) kubera yuko badafite impapuro za kaminuza (Credential) zemewe mbonamo nabagore bakoreshaga izimpimbano maze ndabwirwa ngo abo bantu bose batutrutse Uganda bakoraga mu biro bagiye gusubizwa muri kaminuza(Ibigeragezo) bikomeye kandi bya nyuma kuko igihe cyabo cyo gukomera gicyuye igihe uko niko Uwiteka avuga.

Nuko mbona nanjye barashaka kunshyira muri iyo Kaminuza kandi nararangije master’(s) yo mu butayu,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntabwo ushobora kongera gusubira mu ishuri kandi wararangije Master’s ngo hanyuma ujye gukorera degree urumva yuko ibyo bidashoboka.Iyo uza kuba utakoze master’s,byari gukunda!ariko kuva wararangije master’s ntabwo byakunda uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa abantu benshi biyandisha kwiga kaminuza,bamara kwiyandisha bagahita bagura diplome cyangwa degree batararangiza amsomo yabo.Maze ijambo ry’Uhoraho rizaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uko ubonye bagura za degree kandi batararangiza amasomo yabo,uko niko ibyago bikomeye cyangwa ibigeragezo byabo bigiye kubanguka vuba cyane kuko bamaze kunyura iyabugufi bagahita bahabwa igipapuro cy’uko bize kaminuza urumva ibigeragezo byabo bizababangukira vuba cyane batarinze kubitegereza cyane.

Maze nerekwa umwakagara amenya ayo makuru yuko baguze za degree batararangiza,mbona biramushiishije cyane kuko abonye inzira yo kubagirira nabi ku buryo bumworohereye akaba abonye impamvu atarinze gushakisha impamvu zo kubafunga no kubica uko niko Uhoraho abaciriye amarenga kandi nuko avuga.

Nerekwa Ijuru mukirere cy’Africa y’uburasira zuba mukirere ku Ijuru hamanutse igisasu gishushanije mu ibara ry’imyend aya gisirikare ya madoadoa.Mbona icyo gisasu giturutse Ikusi cyerekeza Iburengera zuba bw’Africa y’uburasira zuba!Icyo gisasu cyagaragariraga buri wese utuye ku isi kuko cyari gishushanije hejuru ku Ijuru kimeze nk’umugororombya (Rainbow) maze uko abantu bakomezaga ku cyitegereza ninako cyari gitegereje amasaha yacyo yo kuriduka ko agera.

Mbona abantu bose bagize ubwoba barirutse!Binjira mu mazu yabo.Mbona buri muntu akizwa namaguru,ariko mbona abahoze mu gisirikare bavuye ku Igerero ry’umwakagara babuze imirimo mbona basezeranywa guhabwa akazi ko gutwara ibidoko binini byamakamyo ariko ayo makamyo yose akaba yarapfuye nta nimwe igenda cyangwa ikora.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,genda ujye gutegurira ziriya ngabo zitegereje baringa amafunguro.Ndagenda mpasanga hari ijerekani ya Kanyanga yuzuye hari ni ndobo (Backet) yuzuye za Chapaati.Mbwirwa gusuka ya Kanyanga muri ya Ndobo ya Chapati nkabivanga kugirango bibere imboga zo gusomeza izo Chapati.Ndayifata nyisuka muri ya Ndobo iruzura hamwe na za Chapati.

Mpamagara za ngabo zavuye kurugerero zize kurya kuko zari zikomeje gutegereza umurimo wabaringa utazagira icyo ubarira usibye guhabwa ibisharira.Ndabahamagara baraza batangira nanjye mpita ndigendera

Ngeze imbere gato nibuka yuko nibagiwe agatabo nandikamo ijambo ry’Uhoraho,nsubirayo  nirukanka kugirango cya gisasu kidaturika ntaragera mu icumbi.Nuko ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,ako gatabo wandikamo ijambo ry’Uhoraho karekere banyirako bahawe Kanyanga na Chapati«ibyokurya bagahimanao»maze wigendere kuko banze kumva imiburo y’Uhoraho kugirango ribasohoreho uko niko Uwiteka avuga.

 

 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar