Home News Imvange mu bahanuzi biyita ko arabahanuzi b’Imana.

Imvange mu bahanuzi biyita ko arabahanuzi b’Imana.

0

Mbere yuko ntangira umurimo wo guhanura,mbikora nta bifatanya niyindi mirimo,nabaga nikorera, nagiye mpura n’abahanuzi benshi bavuga ko bahanura mu izina ry’Uwiteka Imana.Kenshi nasenganye nabo ngirango bamfashe gukemura ibibazo narimfite byabadayimoni bari bamereye nabi.

Nta cyintu nakoraga na kimwe ngo gitungane,nahuye n’umupastor witwa Pascal yahoze ar’umusirikare wa FPR,yaturutse Congo mu bice bya za masisi iyongiyo.Uyu mugabo twahuriye kwa muramu we nawe ukorera Imana witwa Pastor Gilbert akorera za byumba mugasanteri kaho.

Uyu pascal muramu we,akorera Kigali ahitwa za mageregere cyangwa se za rwampara niba ntibeshya kuko mpaheruka cyera,twahuriye kumusozi tugiye gusenga,pastor Pascal arahanura ibintu biracika,ariko kugirango abanze guhanura ya banzaga kwizengurukaho azunguruka nk’akamari mari na kantu twacongaga mu giti cyumuko cyera, gatoya gafite umunwa usongoye noneho tukagakaraga hasi tugakibita akagozi gafashe ku gati.

Umugabo yaranyihase cyane arasenga arahanura avuga ko Imana izankoresha ibikomeye mbese ntacyo yasigaje,ariko mu igenzura ryanjye igihe cyose nahuraga n’abantu basenga cyangwa bahanura,nabagayaga ikintu kimwe gusa! Cyatumaga mbahinyura ,nta rukundo bagiraga ndetse ugasanga inshuro nyinshi bashaka kwigereranya na bandi bafarisayo bivugwa ko bageze kurwego rwo hejuru aho baba bashaka kuvuga amafaranga ko Imana yabazamuye yabahaye umugisha.

uyu mu pastor Pascal aza ku ntumira iyo za Rwampala ubanza ari muri kingali ngari cyangwa se Mageregere hamwe na muramu we Pastor Gilbert wabonaga ari umupastor utuje yego nta mashuri bombi bari bafite,ariko itandukaniro ry’umuntu w’umwuka n’uwu mu biri, n’umwuka wo gutuza ,umwuka w’ubugwaneza.

Twagezeyo aho yari yatangiye akadini ke gatoya kari kamaze kwitabirwa n’abantu barenga 50,abenshi bari abamama,ni uko aho twasanze yahamagaye abahanuzi n’abahanuzi-kazi,maze turasenga bakajya bakurura umuntu bakamushyira hagati bakamusengera ariko bakakuzengurutsa ukagushwa na mzunga bikarangira bagusengera bavuga ko imyuka mibi yakuvuyemo.

Ubwo igihe cyaje kugera bankura inyuma aho nari nicaye,kuko nubwo bari bampamagaye kuza kubwiriza,sinumvaga ko ngomba kwicara ahagaragara kubera ko ndibuze kubwiriza kuko nashakaga nanjye kwirebera ibikorerwa aho ngaho kuko Gilbert yari yambwiye ko muramu we arigitangaza yuzura umwuka uteye ubwoba.

Uwo murimo yawukoranaga nabashiki be bose nta wundi murimo bagiraga,usibye gusengera abantu, dore ko nta na babyeyi bagiraga,ubwo harimo umudamu muto muto wundi muhanuzi witwa MAPAMBANO,nawe ni pastor ubu baba mu gihugu cya Uganda niho batekera umutwe.

Baramfashe bankura inyuma maze baranzengurutsa karahava,na kwitekerezaho ngasanga ibyo barimo kunkorera ar’iby’ubusazi,ndatuza nshaka kureba amaherezo yabyo,umugore wa MAPAMBANO,witwaga ko ariwe muhanuzi kazi,ati uyu mugabo n’umukozi w’Imana,ndetse agiye kuzenguruka amahanga,Imana izamukoresha ibikomeye aravuga ibintu byinshi baza kugeraho bararuha barandeka.

Umwanya wo kubwiriza uragera bampa kuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo,mbuvuga nk’uko nshobojwe na Kristo,ndarangiza Pascal wa ntumiye ati,uyu mukozi w’Imana tumuheshe umugisha abakiristu bose bati kabisa nibyo yatubereye umugisha bazanye akebo gatubutseho abantu bashyizemo amafaranga karuzura ubwo nanjye aho nari ndi nicinyaga icyara nti yewe ukuntu nasize murugo mudam nta cyintu namusigiye noneho Imana ikoze igitangaza.

Aho kugirango bampereze uwo mugisha,mbona ayo mafaranga baratambikanye inyuma ngo abitwa abadiyakoni bagiye kuyabara,bayabaraga se yarayabo cyangwa yarayanjye,abantu baragwira!Ubwo nategereje ko uwo mugisha ko baza kuwumpa ndaheba!Amateraniro ararangira mpamagaye P.Pascal ngo mubwire ko ntashye ati ndaje.

Ngeraho ndarambirwa ndibwira nti nshobora kurangara nkabura na lift intahana kuko aho hantu nta modoka zahabaga,hari abadamu bari bazanye amamodoka yabo baje gusengerwa maze mbasaba lift turataha,bati pastor twaguhesheje umugisha ufatika uruta uwa pascal !?

Ndabasubiz a nti jyewe? Uwuhe mugisha bati uzi ibifaranga twashyize muri kariya kebo,nti reka da!!Pascal ya nyihishe ndamutegereza ndamubura niyompamvu mbasabye lift ahubwo niba har’icyo mwasigaranye munyihere kuko nta cyo mfite nibura ntunguke imbere ya madamu nta fite amara masa.

Ntarondogoye ubwo urumva yaba umuhanuzi muzima?Ubwo se ayo mafaranga yanganaga iki?Kuburyo wahitamo guhemuka kubera akamanyu kumutsima?Abahanuzi benshi ng’uko bameze,udafite urukundo ntiwibwire yuko uzanyura muri biriya bicu ngo ugiye kwakira Mesaya reka da!

Pastor Pascal twaje guhurira Uganda kumusozi wa prayer mountain,uherereye ahitwa Ssegukkku,maze abura aho akwirwa kuko kuva icyo gihe navaga iwe,nti twongeye kubonana,burya guhemuka sibyiza,wabona bigutungura ariko ntiwabigambirira,kuko urya inshuro n’inshuti,ukabimara udahaze,maze akorwa nisoni,igitangaje usibye ko ar’ibisanzwe ku bantu batagira urukundo yandamukije nku’muntu tutaziranye.

Najye ndikomereza kuko Uwiteka yari yarampaye umugisha nawe abireba narimfite inzu nini iri mugipangu kuburyo abakozi b’Imana twahuriraga kumusoni iyo nabatwaraga murugo tugasangira umugisha batahaga bagenda bavuga ngo shaa!Uyu muntu ni maneko pe!! urareba iriya nzu abamo.

Igihe cyose ugendana ishyari ntabwo Uwiteka yaguha umugisha,abo nibo bahindukaga bakangambanira niyompamvu kwizera umwana w’umuntu bikomeye,tekereza umuntu mwasangiye uvuga ko muhuje ibibazo,mwese muri impunzi yarangiza ati shaa kiriya kintu ni cya maneko,nyamara wabagenzura ugasanga ahubwo aribo baje kuneka bagatangira bityo  kwangiza amazina yawe kugirango abantu bagucikeho.ariko nubwo bimeze bityo ntabwo Uwiteka Imana yagucikaho ahubwo arushaho ku kugirira neza kugirango urusheho kumwizera.

Ariko burya uko iminsi igenda niko ukuri kugenda kujya ahagaragara igihe cyaje kugera wa mudam wa PASTOR MAPAMBANO,nawe aza kumusozi turahahurira bambe yararwaye indwara z’abadam ahantu hibanga,araza aranyegera arambwira ati mukozi w’Imana nsengera ndapfuye ubungubu undeba naraboze.

Ndamusengera umudam bwarakeye ambwira ko yakize!Hanyuma ndamubaza nti,ufite umwana w’umhungu ati yeee!!,Ndamubwira nti mbonye umwana wawe akurwa mu mubiri kandi azatangwaho igitambo  urasabwa gusenga cyane kugirango Imana igukirize umwana.

Igihe cyaje kugera turimo dusenga kumusoni Uwiteka Imana aravuga ngo umuntu witwa Mapambano akorera satani ndetse dore atanzeho umwana we igitambo kugirango abone imbaraga a’abadayimoni azajye akoreshwa ibitangaza,kubwamahirwe nirimfite n°ze za telephone mwoherereza ubutumwa buvuga iby’Imana yavuze,ariko still umwana yaramutambikanye.

Bene data bakundwa nibyigikundiro kumenya amakuru ajyanye n’ubuzima bwo mu mwuka,kugirango ejo hazaza uzabashe kumenya uko ubyifatamo,umuntu wese ukunda icyubahiro ntakwiriye ubwami bw’Imana,ndashima Imana ko yashimye ko mba umwe mu bantu babonye umwana wayo Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo.

Namubonye inshuro nkeya nibuka ubanza ari (7);numugabo wimfura cyane nkimara kumubona nasanze nibeshya ntari mfura,kuko nibwiraga ko ndiyo,ariko yarambwiye ati Leon imfura yumukiristu ntikora icyaha,kandi ihorana gukiranuka ngaho aho natandukaniye n’ubututsi n’ubuhutu.

N’umugabo mure mure ufite metero ebyiri nigice 2½,avuga indimi zose,amaso ye asa nay’Intare,aratukura cyane kandi yuzuye igikundiro cyinshi,iyo akwitegereje wumva ukururwa n’urukundo,iyo wabonye Umwami wabakiranutsi,ugira imvugo nk’iye,niho bamwe bahera bakugirira ishyari kuko har’ubwiza uba ufite bukuriho budasanzwe!

Hagati ya 2000-2001 nakoreraga Congo aho twari twaroherejwe gusahura igihugu cya Congo na leta y’umwakagara,nubwo nta mumaro byatugiriye kubera gutegekwa n’Umwami wumunyamwaga,naje guhura n’umukobwa witwa Berth tuba ishuti ndetse nifuza kumushaka ngo ambere umudamu.

Ariko nti nawe yari yarbyakunze kuko atambereye umwizerwa,haje kuza umudam nawe yari yarabonye Umwami Yesu,uyu mudam yanteye agahinda yasengeraga muri ADEPR ku Gisenyi nanjye nasengeraga muri Restauration Church urusengero rw’Abatutsi gusa,uwo mudam yari yararwaje umutware we imyaka igera kuri (20);kubera yari yarabaye paralyze kubera impanuka y’imodoka yakoze muri za 1991.Uyu mudam yarakijijwe pe,araza arambwira ati mukozi w’Imana Uwiteka yambwiye ngo  umukobwa ushaka gushaka atari mubushake bwayo!

Uwo mukobwa nahise mureka tuza gutandukana,ariko nawe aho yigaga kaminuza murubirizi I Kigali ahura nundi mudam waturutse IBURUNDI aramubwira ati,uyu muntu mukundana ntabwo muzashakana kuko utamubereye umwizerwa ndetse nutamusaba imbabazi Uwiteka azaguhana kuko uyu muntu arasa nutagira iherezo.Aya magambo na nubu njya nyatekerezaho akambera inshobera mahanga.

Umukobwa yaje kunsaba imbabazi ndamubabrira rwose,maze ubuzima burakomeza usibye ko nyine ingaruka zicyaha zitabura amashuri ye yahise ahagaragara,icyo nshaka kuvuga ahangaha ni uyu mudam warurwaje umugabo uburyo twahuye nuburyo twamenyanye.

Naje kwimuka nsubira iwacu I Kigali dore ko ariho nari ntuye maze Uwiteka ansubiza mu ishuri nk’uko yabisenzeranije ku wa 27th Feb 2002-27th Feb 2003 nari nicaye ku ntebe yishuri muri KIST.Ndiga nza kurangiza muri 2005 nta telephone z’uyu mudam nari mfite,kuko umugabo nubwo yari yarabaye paralyze ntibyamubuzaga gufuha nyamara ntacyo yaragishoboye! Naje kurangiza nsubira Igisenyi kumureba kuko nari narasize Imana igiye kubaha umugisha kubwiyo mpanuka SONARWA yari yaratsinzwe urubanza yemera kubishyira miliyoni zirenga (20);nasubiye Igisenyi nsanga uyu mudam nta nubwo nibuka amazina ye kuko bamwitiriraga abana be nsanga yitabye Imana nyuma yuko umugabo we ahawe amafaranga umuryango w’umugabo bivugwa ko bahise bamuha ubutaraza akitahira kugirango babone uko barya amafaranga y’umugabo ntawubahagaze hejuru.

Uyu mudam yarakijijwe rwose ku buryo kumwibagirwa byarananiye,nubu ndimo mwandikaho byanteye agahinda mu mutima ndarira pee!Ngezeyo kuko hari hashize igihe kire kire kingana n’imyaka (3);nasanze abantu baramwibagiwe har’umugabo twari inshuti wasenegraga muri restauration witwa Hodari namusabye kumfasha gushakisha uyu mudam yaje kumumenya ambwira ko yitabye Imana.

Nashakishije abana be yaba yarasize kuko bari bamaze kuba bakuru umukobwa n’umuhungu ndababura,kuko bari barimutse aho bari batuye,ninjoro ndryamye araza arambwira ati Leon erega data wo mwijuru yarampamagaye nabonye Malaika w’Imana aje arambwira ati ngwino baragushaka ngwino nkwereke aho nanyuze aranjyana anyereka mu makaburi aho bahambaga abantu Igisenyi  ati rero ntundirire kuko ariko data yabishatse.

Nagirango mbabwire ko imyaka yose maze mugakiza irenga (20) nabashije kubona abakiranutsi batarenze  (5); uwa mbere nuwitwa Harinditwari Jean Paul akorera muri ULK akaba umugabo w’umukiranutsi yambereye umugisha ubaririje muri ULK ushobora kumubona mperuka akora muri accountability undi nuwo mudamu witabye Imana wo kugisenyi undi nuwitwa Ngoga Bucyana Olivier wa mbereye umugisha nawe ubanza ari muri gakondo yabakiranutsi undi n’umubyeyi w’umunyaKenya witwa mama WAMBUI ntabwo nzi amazina ye.Atuye ahitwa KISIRIYANI mu ntara yitwa KAJIADO.

Bene data gukiranuka birahenze kandi biragoye impamvu biheze ni uko usabwa gukunda mugenzi wawe kuruta uko wikunda,nk’uko Uwami wacu Yesu Kristo yadukunze.Ngaho tekereza nawe umuntu ubona udashobora kwigereranya nawe waba yarakubereye umugisha akagukunda nk’uko yikunda nibangahe?

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar