April 4, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ndikumwe nuwigeze kuba inshuti y’Umuhanuzi AINESHA,maze mbona bagenda bagera ahatu hatewe igiti cyinini kandi cyagutse,icyo giti kikaba cyari gitewe vuba cyane hanyuma gikura vuba ku buryo budasanzwe!Uyu wahoze ar’inshuti y’Umuhanuzi,yabonye icyo giti aracyifuza ashakisha uko yabona ko cyaba gifite amasubyo ngo acyurire ajye hejuru mu bushorishori kureba amashami yacyo kuko yaratangaje cyane kuko yarasobekeranye nigiti nyirizina ku buryo wagirango niyamatiyo ya mazi basobekeranya bayobora amazi kugirango bayageze kubaturage.
Ubwo nerekwa mbona umuhanuzi AINESHA we ahagaze kuruhande rwo yicyo giti,ahari amasubyo yo kuriraho ukaba wagera mu bushorishori bwicyo giti,ariko mucuti we,yari muruhande rwa ruguru yicyo giti,abura aho yuririra bituma azamuka ajya kugonda ishami ryali ryaragaye kugirango arizamukireho.
Agiye kurira haza abalinzi b’Abagore bari bamurindiriye ahongaho ngo atagerageza kurira ishami ryicyo giti.Atangiye kuzamura amaguru baramumanura(Abagore basobanura abarozi Kazi)mbona ako kanya ahise amanuka maze aravuga ngo”azi aho imodoka ya nyiricyo giti iparika ngo arajya kumureba hagati mu murwa”imodoka isobanura ubuyobozi.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,waba wasobanukiwe ibyakiliya giti,ndasubiza nti,ntabwo mbisobanukiwe neza.Ndabwirwa ngo”dore ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro,buyobowe n’Umwami YUHI VI,bumaze igihe gito cyane bwimye ingoma”ariko bumaze gukomera mu buryo budasanzwe,kandi bumaze gukora imilimo itangaje kuko uku ari ukwezi kwa gatatu bumaze bwimye ingoma uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Naho uriya mukire wabonye wahoze ari inshuti y’Umuhanuzi,ntawundi utari RENOVAT mwahoranye mu byumba byamasengesho aho Uwiteka yabahishuriye amabanga y’ubwami bw’uRwanda mu mwaka w’2001 utangira kuri bonnane wibuke yuko mwavuye gusenga saa cyenda zijoro mukaryama mukabyuka saa kumi nebyeri z’umugoroba mwajyanye mu iyerekwa ritandukanye mugakurwamo nuko amayerekwa arangiye.
Renovat rero yakunze ibyiki gihe,yabaye nka DEMA wavuzwe na Paul wabasigiriye ubwo bari mu mulimo w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,maze ahitamo kwishakira ibyisi uko niko na NOVAT byamugendekeye dore yiringiye ingoma ya Bega.Ariko ubwo izaba imaze kuvaho ubwami bukima ingoma,azibuka ibyo Uwiteka yajyaga abaganiriza igihe mwabaga imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore NYAMPINGA muzabana afite ikibazo gikomeye cyane,azengurutswe na musaza we,kandi musaza we akorana na zamagigiri z’abakagara zihora zigenza ubugingo bwawe uko niko Uwiteka avuga.
None uzabigenza ute,kugirango uzahure nawe?Ndasubiza nti,nzaba nitonze kuzageza igihe cyategetswe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,ingoma y’Umwakagara ibanze iveho kuko bitashoboka yuko twahura kandi musaza we akorana ni nkora maraso.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,umenye yuko iyo yose ari imitego y’umwanzi uhoraho agenza ubugingo bwawe kandi agahora shaka kubirizamo umugambi w’Uhoraho.Nuko rero ushubije neza,kandi izina niryo muntu witwa AINESHA uzabigenze uko nyine uvuze kugirango umwanzi azabure urwitwazo kandi umugambi w’Uhoraho uzasohoze mu mahora.
Dore nyampinga yashakaga kuzagusanga mu butayu bugufiya aho umaze imyaka [8] ariko nawe aragoswe,nyamara arashaka guhatiriza,none mu burire umubwire uti,mwali mwiza nkunda ube wihanganye ndabizi yuko ufite ubwuzu bwo guhura na AINESHA umugaragu w’Uwiteka Nyiringabo,ariko kandi ugoswe numwanzi wabugufi bwawe udashobora kwishitura,none genza akariro gacye na feri kugirango uzabone kurama kandi uzakorere Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uwo mwega uhoraho ukwandikira kandi waramushyize ahagaragara wiyita Bondi Teganya,umwihorere kuko nta sano afitanye nibyasezeranijwe.Azi ibisabwa byose ariko ahora yigiza nkana kuko umutima we wuzuyemo uburiganya uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Mwana w’umuntu,nta mishyikirano hagati yawe na Bega kuko bamennye amaraso yabatariho urubanza,kandi barwanije Uhoraho Uwiteka Imana yawe ukorera.Nta mpamvu nimwe rero yo gushyikirana nabo,bazashake mu maso h’Uwiteka kuko niwe wabavumye naho wowe bakureke urwane intambaza usigaje kurangiza kuko ibyabo utabishobora uko niko Uwiteka avuga.
https://www.youtube.com/watch?v=KIKqGjEJxSk
njyanwa mbona abatavuga rumwe na leta ya jubilee bibumbiye mu ihuriro ryitwa NASA,mbona bahanganye na leta iyobowe na Uhuru Muigai Kenyatta afatanije nicyegera cye William RUTO.Mbona ko bananiwe kumvikana birangira ihuriro rya NASA basa naho batsinze leta kubera kugaragaza impungege zabo zo kutizera komisiyo ya matora ya IEBC yakagombye kuba komisiyo yigenga idafite aho ibogamiye.
Nerekwa Senateri Mike SONKO MBUVI wo mu gihugu cya Kenya-Nairobi,akurwa muri politike asigarana idini rya Satani afite ahitwa KIBERA asa nukuwe muri politike asigara ashakisha ibitambo bishya agomba gutanga cyangwa kuzana kwa shebuja Satani.Abo yabonaga bose yabanzaga kubakorera ibintu bya maji bimeze nkibitangaza ariko ijambo ry’ubuhanuzi rigahita ribisenya.
Maze mbona ko gahunda ze zidatunganye nkuko zakabaye zitungana,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntabwo bizongera gukunda yuko inkozi z’ibibi zizagira icyo zikora cyangwa zigeraho,kuko ijambo ry’Uhoraho(ubutabera)bwamanutse mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Kuko nta mpfizi ebyeri murugo rumwe!?





