Home News Imfura z’uducika cumu ry’umwakagara zigiye mu mahugurwa y’itahuka rya Nyir’uRwanda

Imfura z’uducika cumu ry’umwakagara zigiye mu mahugurwa y’itahuka rya Nyir’uRwanda

0

21st Jan,2016 ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uyu munsi wo kuwa (4) cyangwa Thursday impande (4) z’abatuye isi bose bakurikije gahunda wabahaye yo gusenga,none hagarika gahunda zose warufite ukore ayo masengesho kuzageza uyarangije kuko ntashobora ku kubwira ibyabo mutari mu mwuka umwe uko niko Uwiteka ategetse.

Nuko ndibambura ako kanya mfata gahunda njya hamwe na bene data dufatanije umurimo wo kwizera aho batataniye hose ku isi kubera akaga kumwanzi wabatatanije agamburiye kubarimbura ariko Uwiteka ababera ubuhugiro maze ntangira guca bugufi imbere y’Uhoraho mfatanije na bene data kugirango mbashe kumva umugambi wa data agiye kutugezaho mu gihe gisa nk’iki?

Nongera kujyanwa mu isi y’umwuka,nerekwa imigambi y’Uwiteka Imana ku bwoko bwe,nerekwa mbona Imfura ziteraniye ahantu hibanga rikomeye zirimo kwigishwa ibijyanye n’ubwami bugendera ku itegeko nshinga.Muri bo harimo abarimo kwigishwa ibijyanye na PROTOCOL uburyo bazacyura Nyir’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,udashobora kuzahindurwa na bana bab’abantu nk’uko Uwiteka yabigambiriye.

Abari muri ayo mahugurwa bari abakobwa nabahungu bacitse ku icumu ry’Umwakagara maze bamaze gucika ku icumu mbona bajyanywe guhishwa ku Nyanja iri haruguru y’ubutayu bugufiya buherereye mu burengera zuba bwa gakondo y’abakiranutsi.

Nuko nerekwa ko umuhanuzi mukuru ari we warubuze muri ayo mahugurwa,mbona ko mbere yuko ajya muri muri ayo mahugurwa abanje kujya guhura n’umuhanuzi ngo amusengere kandi amubwire ibigiye gukurikiraho.Mu gihe agiye mbona kandi nerekwa ko umuhanuzi usheshe akanguhe nawe ahagaurutse ajyanywe no kujya kureba nimba utwo ducika cumu twabashije gucika icumu ry’Umwakagara nimba koko babashe kumva no gusobanukirwa gahunda neza y’ubwami bugendera ku itegekonshinga.

Yagezeyo asanga gahunda irimbanije imeze neza kandi utwo ducika cumu rwose gahunda ari munange irimbanije ndetse babasha kuyisobanura kurusha na banyirayo.Nuko avuyeyo mbona umuhanuzi mukuru abisikana n’umukambwe usheshe akanguhe maze mbona umwe avuye kuri ya Nyanja iri haruguru y’ubutayu,undi nawe mbona aturutse mu majyaruguru y’uburasira zuba bw’isi yerekeza muri bwa butayu buherereye kur’iyo Nyanja yo haruguru y’ubutayu uko niko Uwiteka ahishuye.

Nuko nkomeza kwitegreza ngo ndebe ishyerezo ry’umuhanuzi mukuru uko agiye kubyifatamo,mbona atwawe numuyaga yerekeza iy’ubutyu abisikana na mukabwa w’umuhanuzi ushaje maze mbona yambutse bwa butayu agera ku nkengero zabwa ahagana mu majaruguru yiyo Nyanja ariko mbona kidobya cy’Abakagara-Kazi bari baturiye ku nkengero ziyo Nyanja mbona ko bamaze kumenya gahunda bahita bafata ibihumanya Amarozi nk’uko biri mu muco wabo batangira gutegatega bananyanyagiza mu muhanda kugirango umuhanuzi mukuru naza agiye kunyura ahongaho kuko babshaga kubona umuntu wese uhanyura yerekeza aho utwo ducika cumu duherereye ariko nubwo byari bimeze gutyo bananiwe kumenya aho baherereye nyamara bari muruhongore haruguru yabo ariko ku buryo batashoboraha kuba bamenya cyangwa ngo batahure uko bimeze nuko biteye.

Ubwo nanjye nkomeza kugira amatsiko yo kureba no kumenya ishyerezo ry’ibyo bintu neretswe kandi bidasanzwe.Ndagenda nihisha inyuma y’igiti kinini kugirango abakagara kazi batansha iryera bakamvunira umuheto wa semuhanuka maze nkomeza kwirebera filime itishyurwa y’ubuntu.

Mbona umuhanuzi mukuru araje ageze hafi ya hahandi za nshinzi zingarisi z’abakagara zategeye ya mabura buryo,mbona impano y’Imana Uhoraho iteka ryose yitwa Might Spirit mbona ivuye mu muhanuzi mukuru iragenda ijya muri babakagara-kazi ibategeka gukuraho ya maburagasani yamarozi ibatera ubwoba bukomeye cyane bahita bafata amazi n’umweyo cyangwa umukubuzo maze bakuraho amarozi yabo nta muntu numwe ubibabwirije ahubwo arukubera umwuka w’imbaraga zo kurema uba mu muhanuzi mukuru uko niko Uhoraho avuga.

Mbona umuhanuzi mukuru araje anyuraho mu cyubahiro gikomeye cyane mbona nyandagazo zishinzwe kuroga abantu zigiyeyo zitanga inzira maze uwo muhanuzi mukuru anyurayo ndetse batinya no kumukuruikira ngo bajye kugigira aho yerekeje kuko batinye imbaraga zari ziturutse muri we.

Aragenda agera aho twa ducika cumu duherereye asanga barimo kwiga mu buryo bw’ibanga rikomeye cyane ababaza ibibazo bimwe na bimwe asanga basobanukiwe ubwami bugendera ku itegekonshinga ari bunabaha Uwiteka Imana wongeye kubwibuka akabusubiza ku ntebe ya bukunzi nk’uko Uwiteka yabirahiriye Umwami Mutara lll Rudahigwa Charles Pierre.

Nuko nyuma y’ikiganiro mbona umuhanuzi mukuru anejejwe niyo gahunda yashyizweho numukambwe asanga atarasaza ahubwo akiri muto cyane ubasha gutegura gahunda nk’iriya mu ibanga rikomeye cyane aban bab’abantu batabasha gutahura cyangwa ngo bayimenye kuzageza irangiye nta numwe uyiciye iryera za nyanga birama zikomeza kubebera aho kuruhande nkengero z’ubutayu kuko hari haje umunyembaraga kurusha izabo uko niko Uwiteka atgetse.

Ubwo mbona umuhanuzi mukuru ko ashoje urugendo rwe rwali rwamujyanye mbona yongeye kuzamurwa n’umuyaga yerekeza mu majyaruguru yo mu burasira zuba bw’isi ajya kunoza gahunda ye na wa mukambwe kugirango ibyavugiwe mukanwa kabahanuzi bibashe gusohora uko niko Uhoraho avuga.

Nerekwa ko muri gakondo yabakiranutsi ibintu biruhaho kugenda bikomera cyane kubabashije kuhasigara mbona kandi nerekwa ko ibijyanye n’umurimo wa maboko abana bab’abantu bakora,ko batarohewe habe nagato,mbona icyene wabo,akarere,ruswa nibindi byinshi ko bikomeje guca ibintu ku ngoma y’umwakagara.Nerekwa ko abanyagandorore batorohewe kandi ko ibintu bikomeye ahasigaye hazaca uwambaye naho ubundi ibintu bitoroshye.

Nerekwa abayobozi batabikwiriye ndetse nabafite amashuli adakwiriye kuba yabahesha umurimo bakora,ariko kubera ko uhagarikiwe ningwe abasha kuvoma,nta kundi byari kugenda kubera yuko nta kundi byagenda.Nerekwa rubanda rw’Umwami rwongera kwifuza imbaga y’inyabutatu ya cyera kuko itakibaho ahubwo yaburijwemo nagatsiko kabanyagitungu babanyembaraga bahawe n’umwanzi kugirango basohoze ibyahanuwe mu gihe cyabo.Ibyo ndabyitegereza numva nshimye abapfuye batakiriho kuko baruhutse imihate nimiroho byo mu isi yabazima!

 

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar