Amakuru agera kuri inyangeNews aturuka I Kigali muri za magigiri z’Umwakagara,aravuga yuko NAHIMANA Thomas wahoze akora umurimo w’igipadiri nyuma akaza kubishingukamo amaze kubona yuko umurimo yakoraga ntaho utandukaniye na politike y’ikinyoma ahitamo kwijandika muri politike Nyarwanda aho yumva yuko ashobora guharanira umwanya w’umukuru w’igihugu.
Amakuru akomeza avuga ko,Padiri Nahimana Thomas akimara gutangaza ko azajya mu Rwanda gukora politike,ngo Umwakagara yahise agira ubwoba bwo kuzahangana nawe,nibwo yaciragaho iteka Ingabire Victoire Umuhoza kugirango ahahamure abahutu baharanira demokarasi ishingiye ku kinyoma cya repubulika itemewe n’amategeko.
Umwakagara amaze gufunga Ntaganda Bernard na Ingabire Umuhoza,amahanga yabibonyemo ikibazo gikomeye cyane,kuko aho yajayaga hose ngo bamubazaga ikibazo cya Ingabire na Ntaganda warangije igihano cy’imyaka [4] muri gereza,none bakaba barimo guhimba ibindi binyoma kugirango bongere bamusubizemo.
Nibwo umwiru mukuru ushinzwe ibinyoma Dr.TITO Rutaremara wakoze amahano murwgasabo,yagiriye umwakagara inama yuko,FPR bakumvikana na Padiri Nahimana Thomas bakazamugira igikoresho mu matora ateganijwe kuzaba mu mwaka utaha wa 2017,kugirano azafunge abazungu icyamaso yuko mu Rwanda hari demakarasi idateze kuzaharangwa.
Amakuru avuga ko,amabsade y’urwanda mu gihugu cy’Ubuhollande yakoresheje zimwe muri za magigiri zikorera muri icyo gihugu,kujya kuvugana na Padiri kugirango yemeze yuko azataha mu rwagasabo kuzaharanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu rwego rwo gufasha FPR ishyaka rigizwe nagatsiko kamabandi kuzakomeza gutegekesha abanyarwanda igitugu kuzageza Umwami Yesu agarutse!
Amakuru avuga ko,mu mpera z’ukwezi gushize,Mukashema Esperance aherutse muri France aho yari yagiye kubaza Thomas nimba koko azataha kujya gufatanya na FPR, mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu mwaka wa 2017.Nibwo Thomas yabyemeje ko azataha maze Mukashema agaruka mu gihugu cy’Ubuhollande atahanye igisubizo gifatika ko Thomas yemeje ko azataha kugirwa ikiraro FPR izambukiraho mu matora ya 2017.
Amakuru yashyizwe ahagaragara nishyaka ISHEMA ahagarariye,hamwe na IKIPE ayoboye,avuga ko,azamanuka ku wa gatatu taliki ya 23 Ugushyingo 2016,akazagera I Kigali ahagana saa 16:30 z’umugoroba mu masaha ya nimunsi.Uyu niwe muhutu warusigaye utarakoreshwa na FPR,kuko abandi bose yamaze kubagira ibikatsi bashizemo uburyo ku buryo badashobora gutuma abanyarwanda babajya inyuma ngo nibura bigaragare ko,habonetse ishyaka rya politike ryitirirwa kutavuga rumwe na FPR,iri kubutegetsi abaturage bashobora kujya inyuma byibuze bigaragare ko abaturage bafite uburenganzira bwo kugira amahitamo badahatirwa kuba muri FPR,nk’uko bikunze kuvugwa!
Amakuru akomeza avuga ko,umwaka wa 2010 hakoreshejwe Green Party,ya Dr.Frank Habineza,iryo shyaka ryiyitirira kutavuga rumwe na FPR,rikaba rimaze kugaragara yuko,rishyigikiye FPR,rikaba rikorera mukwaha kwa FPR,riyifasha kugaragaza ko,mu Rwanda hariho amashaka atavuga rumwe na leta ariko akaba adashobora kugira impinduka nimwe yazana mu gihugu.
Ariko ijambo ry’ubuhanuzi rivuga ko,nta matora azaba ya bashingamateka azaba mu gihugu,ndetse na matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe,nayo akaba aashobora kuzaba uko niko ubuhanuzi bwavuze.Icyo abanyarwanda batgreje ni ukureba yuko koko ubuhanuzi ibyo bwavuze bizaba ari ukuri,cyangwa atar’ukuri kugirango bemere yuko ijambo ry’ubuhanuzi ryavugiwe mukanwa k’Umuhanuzi Majeshi Leon,ryavuze ukuri.
Birumvikana yuko,byanze bikunze umukuru w’igihugu adashobora kugenda ntawumuherekeje,niyompamvu abanyamuvumo bamaze igihe bakirigitwa n’umuvumo wo gucirwaho iteka kugirango bagere mu irimbukiro vuba bitabagoye!Kuko ntiwavuga ko Padiri Thomas ari we muhanga cyane washobora guhangana na FPR,kandi ibyabaye kubamubanjirije yarabibonye.Anamanutse mu gihe cyiza cyane aho kiliziya Gatolika yari maze gusaba imbabazi uruhare rwayo muri genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 yatewe n’umwakagara icyo cyasha kikazababaho ubuziraherezo kuko ntawabategetse gusaba imbabazi kungufu bivuze ngo mu minsi iri mbere bizagorana cyane kuzabona abantu bazajya basengera muri iryo dini ryiyemerera ko ryakoze genocide.
Tukiri kuri iyo nkuru ya kiliziya gatolika,amakuru avuga ko,PaPa francis ngo yatanze imbabazi zigiye kuzamara umwaka mu cyumweru gitaha,zo kubabarira abagore bakuyemo amada,bivuze ngo nuwaba akiyifite ashobora kuyikuramo mbere yo kucyumweru kugirango izo birangirane nizo mbabazi zizarangira kuwa 27 ugushyingo,2016.Ikigaragara ni uko kiliziya yaba irimo gusenyuka gahoro gahoro nk’inzu igenda ivaho akatsi kamwe kamwe kuzageza igihe izashiriraho ubwatsi buyisakaye igasenyuka irimbuwe numuyaga.