HomeNewsImbaraga z'umwakagara zoherejwe mu gihugu cy'Ubutayu,naho umweyo ugiye gukubura mu nteko y'ubwami...

Imbaraga z’umwakagara zoherejwe mu gihugu cy’Ubutayu,naho umweyo ugiye gukubura mu nteko y’ubwami bw’uRwanda!!!

May 14, 2016 Iyerekwa ry’umwuzure mu nteko y’ubwami bw’uRwanda.Nuko mbona batatu bagize inteko nkuru y’ubwami bw’uRwanda,mbona bari hakurya yuruzi rwari rwateye inzira nyabagendwa y’ubwami bw’uRwanda maze mbona umwe mu bagize inteko ya Nyir’uRwanda afashe ubwato bwe arigendera anyura muri wa mwuzure kuko ubwato bwe bwari bugari amazi adashobora kuba yagira icyo amutwara ariko [2] basigaye mubagize iyo nteko mbona ubwato bwabo nibutoya cyane.

Ni uko uwo mujyanama wa nyir’uRwanda mbona asize [2] muri wa mwuzure arigendera kuko yarazi neza yuko byanze bikunze uwo mwuzure badashobora kurukoka kubera ubwato bwabo butari bugari nkubwe.Nuko mbona haje Umuhanuzi mukuru araza asanga b’abajyanama bari mu kaga gakomeye maze arambura ikiganza abwira wa muhengeri uratuza mbona yamazi yose atangiye kugenda akama gahoro gahoro.

Ubwo ariko hakurya aho bagombaga gutsukira hari undi mujyanama wa nyir’uRwanda waruhagaze hejuru y’umusozi hagati yaw a mwuzure,mbona wa mujyanama wateje umwuzure agahita yigendera anyuze kuruhande rwe ndetse ntiyakenera no gushaka kumenya niba yatabawe cyangwa atatabawe.

bibleAhubwo avuga ubwato bwe arigendera,ku buryo butunguranye kuko twari tuziko kuri uwo musozi ari nta muntu uharangwa kandi ahari ubwo mbona Umuhanuzi mukuru amaze gukuraho wa mwuzure mbona afata bwa bwato bajya kubushyira kuri uwo musozi ariko abandi nabo bakomeza gusunika bya byondo bivanze nayamazi kugirango wa mushyitsi ugiye wari ugoswe na wa mwuzure abone aho anyura.

Maze yumva turimo kuvuga uburyo umwe mubagize inteko yateje umwuzure maze agahita yigendera kuko yaraziko we yifitiye ubwabo bugari umwuzure udashobora kumugeraho habe na gato!!!

Icyaje kumutangaza rero amaze kugera hakurya yiyo Nyanja yari yatembeye mu nzira nyabagendwa y’ibwami,ni uko yaje kumva yuko wa mwuzure yari yasize ugiye gutwara [2] bagize inteko y’ibwami baje kurokoka kandi bahanganye na mwuzure kugeza bawurangije,ndetse na wa mushyitsi ukomeye warutegerejwe ibwami yari yashyize kumusozi (stranded, stagnant)akabura umutabara nawe yaje gutabarwa.

DuckNuko nongera kwerekwa umudayimoni  wo mu bwoko bw’imbata warushinzwe kuzajya uteza ubwoba mu bwami bw’uRwanda ko nawo ugeze ku iherezo.Mbona uwo mudayimoni uva mu bwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro mu gihugu cy’America ujya guteza iterabwoba Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe kugirango areke gutabara abari mukaga gakomeye bagize inteko ya nyir’uRwanda.

IntebeMbona uwo mudayimoni cyangwa uwo muzimu barahanganye kugeza awunesheje burundu,maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,yewe mwana w’umuntu,tangariza bose ubabwire ngo,umudayimoni cyangwa umuzimu warushinzwe guteza ibyago,amakuba,gusopanya abagize inteko y’Umwami Kigeli V Ndahindurwa uraranduwe!!!Ntuzongera kwibukwa ukundi uko niko Uhoraho avuga.

Nuko mbona Umuhanuzi mukuru yiruhutsa cyane kuko anesheje intambara yari ikomereye cyane ubwami bw’uRwanda umuzi wa matiku na macyakubiri washinzwe n’umwakagara kugirango asenye ubwami bw’uRwanda yibereye muri gakondo yabakiranutsi mbona urarandutse burundu maze mbona Abakagara bifashe ku itama barigunga cyane kuko umudayimoni wabo warushinzwe kugigira Umwami wa banyarwanda ubwoko bw’Uhoraho ahuye nakaga gakomeye kandi bakaba badafite undi muntu uzajya abaha amakuru yibikorerwa ibwami byose ngo babimenye babone uko basopanya gahunda z’Uwiteka mu bwami bw’uRwanda.

Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwami bw’uRwanda ngiye kubucungura kandi abagize ubwami bose na rubanda rw’Umwami wabanyarwanda Kigeli V Ndahindurwa navuze yuko ntawuzamuhindura kandi  ko azongera kwima ingoma kumanywa y’ihangu izuba riva kugirango we ubwe azamenye yuko Uhoraho ajya aca imanza zitabera ndetse na rubanda rwe(abanyarwanda) bamenye yuko ubwami bw’uRwanda bwakomotse mu ijuru butakomotse hasi ku isi batuyeho.

Nuko rero mwana w’umuntu ndabizi ko ujya uhura n’intambara zidasanzwe kubera umulimo wanjye unkorera ariko njya nshimishwa nuko buri jambo ryose nguha utajya uripfusha ubusa kuko wamenye agaciro kijambo ryanjye bityo ushirwa ari uko urishyize ahagaragara kuko nicyo naguhamagariye kandi nicyo wavukiye kugirango ushyire imigambi y’Uhoraho isi imenye yuko mu ijuru har’Imana ikiranuka kandi ica imanza zitabera kuko Uwiteka aburanira abatagira kivurira imfubyi nabapfakazi ndetse nabakene batagira ubitayeho uko niko Uhoraho avuga.

Ijamb ry’Uwiteka rikomeza kunzaho rirambwira riti,ibibazo byari byihishe mu bwami bw’uRwanda ngiye kubishyira ahagaragara kandi wa mwuka witwa GARAGAZA narawumanuye kugirango ibyari byihishe amaso y’Umwami w’uRwanda maze bijye ahagaragara amaso ye ahumuke uko niko Uhoraho avuga.

Dore umwe mu bagize inteko y’ubwami yarakugambaniye kubera ushyira ahagaragara amabanga y’umwakagara kandi akaba akorera umwakagara ariko bikaba bitazwi n’umuntu wese ndetse bakeka ko ariko aremye cyangwa yaba yishakira indamu zogukomera mu bwami ariko sibyo ahubwo bajwemo nuko abana b’Abantu amaso yabo atareba kure kuko badafite umwuka w’Imana ariko ashinzwe kumenya amabanga yose yibwami maze akayoherereza umwakagara bityo umwakagara akabashe kumenya imikorere y’ubwami bw’uRwanda na gahunda zose barimo bategura zo kugarura ubwami bw’uRwanda murwagasabo.

Ariko ibi bihishwe amaso y’ibwami kuko batajya bamenya aho ibintu bigenda bigorana kugirango bishyirwe mu buryo ariko kuko Uhoraho yirahiye ko azasubiza ubwami bw’uRwanda aho bwahoze bajya kubona bakabona ibyari byarapfuye byongeye kuzuka bityo bakabasha kugira ikizere cy’ibyo baharanira ariko bagatangazwa nuko byari byarapfuye bikaba byongeye kuzuka bakayoberwa ibyari byo nyamara burya n’Uwiteka aba yongeye kubizura kuko ajya mubakomeye akabibagiza izo gahunda z’umwakagara ahubwo abashyira kumutima iby’ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro bumaze imyaka [56] bakumva batewe ikimwero nuko bananiwe gushyira mubikorwa ibyo basezeranije ubwami bw’uRwanda ko bazabucyura bakabusubiza ku ngoma!

Nuko rero mwana w’umuntu,dore ibyo Uhoraho yavuze no kubisohoza arabisohoje kugirango yaba Umwami cyangwa inteko ze bose bamenye yuko Uhoraho ari we Mana ikiranuka kandi bamenye yuko Uwiteka yifitiye umugambi we mu bwami bw’uRwanda bityo bakore ibyo bakora ariko batinya Uwiteka Imana yabakiranutsi kandi bamenye yuko Uhoraho ari we wimika akanakuraho abami nibikoma ngoma uko niko Uwiteka avuze.

WildIjambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho nyuma ya masaha agera muri [3] njyanwa mu iyerekwa rikomeye cyane mu gihugu cy’ubutayu bugufiya,nerekwa abaayimoni bakomeye cyane bajujubije ubwoko bw’Uhoraho mbona bajyanywe mu gihugu cy’ubutayu bugufiya ubwo butayu bwahoze burimo ibyatsi byiza byo kurisha ariko ntangazwa nuko mbona umugabo mure mure wamfashe ukuboko ansaba ko namufasha gushorera abadayimoni binkazi cyane kugeza tubagejeje muri ubwo butayu bukomeye cyane

Tugeze muri ubwo butayu mbona wa mugabo mure mure cyane ndamubuze ansiga muri ubwo butayu ngo ndeberere abo bazimu binkozi zikibi batavaho bacika bakava muri ubwo butayu.Mbona ahise azana abagore(Abarozi kazi) abashinga kuragira abo badayimoni bajya bakoresha muguhumanya abantu no kubagirira nabi.

Mbona abo bagore batangiye guhangana nabadayimoni babashakira ubwatsi bwo kurisha kuko ahahoze ubwatsi hahindutse umurima wo guhingamo.Mbona igihugu cyose cyahindutse icyatsi kibisi gusa gusa kubera ibihingwa bahinzemo maze bwa bwatsi bwarishwaga ni nka ntibwaba bugihari.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abo badayimoni ubonye nabadayimoni bumwakagara bajyanywe mu gihugu cy’ubutayu bagiye guhanwa kubera bajujubije ubwoko bw’Uwiteka Imana yabakiranutsi.None ubwo babnye ubaragira isubirire iwawe urekere izo nkozi zibibi zose hamwe naba badayimon babo bose bahanirwe hamwe.

Nuko mbasiga ahangaho ndagenda ngeze imbere gato ntoragura imbaraga zabo bajayaga bakoresha mukurwanya abakiranutsi mbwirwa kuzitora nkazibika kugirango batozongera kuzibona bakongera bagahunduka abanyembaraga mfata za mbaraga ndazitwara nzishyira mu bubiko bwazo maze nsiga izo nkozi zikibi ziri muri icyo gihugu zitegereje guhanwa kubera gukiranirwa kwazigaragayeho uko niko Uhoraho avuga.

IWAWAIjambo ry’Uhoraho rikomeza kumpishurira ibigiye gukorerwa muri gakondo ya bakiranutsi,mbona abasore bimijyend abafatwa n’umwakagara cyane cyane abo mu murwa rwagati wa Kigali barafatwa burizwa amamodoka bajyanwa mukarwa kitwa IWAWA aho bagiye kubigishiriza imyitozo kugirango impuguke za ONU zitazongera kubabona aho bakoreshwa amahugurwa yo gutangiza intambara.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umunutu,dore intambara umwakagara agiye gutangaiza mu gihugu cyabaturanyi cy’ISAMARIYA,nicyo kigiye kuba imbarutso yo kwimika ubwami bw’uRwanda bumaze imyaka [56] mu buhungiro mu gihugu cy’America.Dore umwakagara azatera igihugu cy’ISAMARIYA namara kwica umukuru w’icyo gihugu hazahita haba intambara ako kanya yo kurwanira ubutegetsi kugirango haboneke uzasimbura Pierre Nkurunziza maze hahite hashyirwaho leta y’inzibacyuho izategura amatora ya bose maze abaturage bihitiremo uzaba umukuru w’igihugu uzabayobora.

Iyo nkubiri niringira,hazahita hamanuka inkubiri y’inkuba izakubita umwakagara amarabira ako kanya urwagasabo rutangire kumena amaraso nk’umena amazi akawa mugani wa CECILE Kayirebwa.

kingNuko mbona umwakagara ko bimuyobeye yitabaza abakura mbere nabo baramuhakanira bamubwira yuko ngo RUKARA RW’IGISAGE yimye ingoma byarangiye akaba ntagaruriro ryatuma akurwa ku ngoma ngo cyeretse nakoresha inkota nk’uko yabimenyereye ariko naho yayikoresha ubanza yaratinze bitagishoboka yuko Rukara Rwigisage yicwa ni nkota y’umwakagara kuko agate gateretswe n’Uhoraho ngo ntabwo gahushwa numuyaga uko niko umwuka w’Uhoraho abivuze!!

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments