HomeInte'lIkuzimu zahinduye imirishyo!

Ikuzimu zahinduye imirishyo!

Muri FPR zikomeje guhindura imirishyo ubutitsa,inkoma mashyi z’Umwakagara akomeje kuzigarika.Kuri uyu wa kabiri taliki ya 04 Ukwakira,16 Umwakagara yahinduye abagize government abubikira imbehe.

Mubo yubikiye imbehe,harimo MUSA FAZIRI wabaye minisitiri w’umutekano,aza kugirwa ambasaderi muri EGYPT.Akaba aregwa kuba yarishe abatutsi muri genocide yakorewe abatutsi bene wabo, mu murwa wa Kigali mugace kitwa BIRYOGO.

Ariko kubera za nyungu za FPR zogukingira ikibaba abicanyi nkawe,bituma abamushinja baburizwamo ibirego byabo bihindurwa imfabusa.Musa Faziri yumvikanye mbere yihindurwa ry’itegeko nshinga aho yifuzaga yuko umwakagara yaguma kubutegetsi ubuzira herezo.Yanavuze yuko,ngo akwiye kwitwa “BABA WA TAIFA” kugirango atazafungwa azira ubwicanyi yakoreye abatutsi bo mu mujyi wa Kigali.

EvodeWe na wa muhutu usumba abandi witwa BOSENIBAMWE bubikiwe imbehe na FPR,buriya abacurabwenge ba FPR,bagiye kureba hari cyo bazabamaze mu minsi iri mbere,nibasanga ntagihari bahite babata muri yombi bajyanwe muri gereza aho bashyize abandi muri 1930.Naho Uwimana EVODE we,bamugize umunyamabanga nshingabikorwa byo kuzajya azambaguza itegekonshinga.

bosenibamweIkibazo gikomeye murwagasabo,umunyabyaha niwe wamamara ninawe ukoreshwe imirimo y’icyubahiro,hagambiriwe kumukoresha amakosa kugirango azakurweho acibwa igihanga ku buryo bugaragara.Ubutabera bwa FPR,bukaba burangwa no kubera kuko barengera inyungu zabo,aho kurengera inyungu za rubanda rw’Umwami w’uRwanda,n’ubwami bw’uRwanda.

Umugambi w’umwakagara wo kurangiza ibisigisigi byabanyabwenge na banyapolitike bemeye kugurisha ukuri kwabo,bakagura ikinyoma.Irimo kugenda iwushyira mubikorwa,aho Umwakagara arimo gutegurira umuhungu we,LT.IVAN Cyomoro kugirango azahabwe ubutegetsi nta mananiza.Ntawamenya nimba wa mugambi wo kwikoresha kudeta (coup de tat) waba ugiye gushyirwa mu bikorwa,ariko IVAN aracyari umwana gusa ngo Umwakagara yashakaga kumuha ubutegetsi afite imyaka [27] akaba ari bwo ajya kubutegetsi arashaka kwigana KOREA ya ruguru aho umukuru w’igihugu yahaye umwana ubutegetsi afite [27] Jong Un

Abahutu bajya bibwira yuko,gupfukamira umwakagara bishobora kubakiza,ariko bari bakwiye kongera guterekeza,niba igiti kibisi kigenjwe gutyo,bizagendekera icyumye gute?That’s questions they must ask themselves.Amakuru avuga hamaze kuboneka abakagara bamaze kurangiza amashuri mu bihugu byo hanze.Bakaba barimo gushakirwa umwanya mubutegetsi abo bakagara bagera kuri [300] bakaba bazategekana na IVAN ubu rero barimo gushyirwa mu myanya kugirango batangire kumenyera iby’ubutegetsi, maze igihe cyo guha ubutegetsi umwakagara muto,azabe afite ikipe izamufasha gutegekesha igitugu nk’uko se yabigenje.

Amakuru aturuka I Kigali,aravuga yuko,byashoboka yuko Musa Faziri yarangiriza urugendo muri gereza,ngo kuko amaze iminsi har’ibigambo yaba yaravuze,bikaba ari byo bimwubikiye imbehe ngo yaba nawe yaranenze inkomoko y’umuagiti we,yibagirwa ko,umuhutu uhaze arenza nyina akaguru!Na Mwalimu Nyerere wabaye Baba wa Taifa yavuyeho nkaswe Umwakagara.

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments