Home News Ikinyoma cya Dr.Gasana Anastazi gikubitiwe ahareba inzega!!!

Ikinyoma cya Dr.Gasana Anastazi gikubitiwe ahareba inzega!!!

0

Rwanda : la mort du Mwami Mutara III

Ababiligi bafite ubwoba ko Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa agiye kwima ingoma.

Mur’iki cyumweru umunyarwanda w’umunyapolitike wo mu bwoko bw’Abahutu uvuka Kigali ngari,witwa Gasana Anastazi wigeze kwandika igitabo ubwo yigaga muri kaminuza y’uRwanda ahitwa IRUHANDE ubwo nukuvuga icyahoze cyitwa Butare.Yanditse igitabo cyasabaga leta ya Habyarimana ko ikwiye gukora ibishoboka byose bagasubiza abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi iwabo muri Ethiopia cyera yitwaga Businia kandi akabagira inama ko yabanyuza mu nzira yubusamo nk’uko Dr.Leon Mugesera nawe yunze mu rye ari nabyo byaje gusohozwa muri 1994 ubwo barimburaga abatutsi bafatanije na FPR umutwe winyeshyamba zafashe ubutegetsi zikoresheje imbaraga za gisirikare.

Dr.Gasana igisambo cya politike guhindura amateka nyarwanda

Iki gitabo cyanditswe na Gasana Anasitazi cyaje kumenyekana ubwo yari minisitiri w’ububanyi namahanga ku ngoma ya FPR 1997 ubwo yahitaga akurwa kumbehe agahita ayoboka iy’ubuhungiro kuva ahunze yakomeje kuba igikoresho cya FPR na magingo aya akomeje kuba igikoresho cya FPR ndetse na leta y’Ababiligi bafite ubwoba ko ubugome bakoreye ubwami bw’uRwanda bushobora kuzaburyozwa.

Nimur’urwo rwego GAsana Anasutazi umurepubulike extremist w’umuhutu yasohoye inyandiko yo kuyobya amateka ivuga ko Umwami Mutara lll Rudahigwa ngo yiyahuye,mu byukuri birababaje nimba abanyarwanda bize bitwa ba Dr.Bashobora gukoresha ubuswa bwabo bita ubumenyi bagashakankuyobya amateka y’imikorere y’Ababiligi kandi bazi neza ko leta y’Ababiligi ariyo yashenye ubwami bw’uRwanda ikirukana abatutsi ndetse nubwami mu gihugu ikimika abahutu batari bazi icyatsi nururo mu byo kuyobora rubanda ari nabyo byaje kuvamo ubwacanyi nabwo bwaje kubyara genocide.

Dr.Gasana anastazi akomeje kwerekana ubuswa bukomeye cyane bwo guharabika ubwami bw’uRwanda budafite icyasha kugeza magingo aya,ibi ntabandi babirinyuma batari Ababiligi bakomeje guhagarika umutima cyane kubigiye kubabaho kuko nk’uko ijambo rya mukuru ritinda ariko rigasohora ijambo ry’Umwami yasohoye uyu mwaka utangira yifuriza abanyarwanda ryahagaritse umutima kagame hamwe na leta y’Ababiligi.

Kuba rero Dr.Gasana Anastazi agerageza kwemera kuba igikoresho cy’impande zombi,bigaragaza ko nta cyizere yifitiye cyejo hazaza muri politike nyarwanda none yahisemo gukomeza gukoresha ikinyoma cya repubulika icyuye igihe nyuma yo kuyobora abanyarwanda imyaka irenga (56) ikoresha ikinyoma none bamaze kubona yuko ibyabo bibaragiriye kuko ntagahora gahanze niko guhitamo gusebya Umwami Mutara Rudahigwa utigeze abonekwaho numugayo ndetse no mu bami bose bayoboye uRwanda niwe Mwami wenyine wabaye intwari ikomeye cyane aho yahanganye nabazungu bakarinda bamwivugana mushobora kureba ku inyangeNewss.com/old murahasanga video y’iburyo bamwishe filme iragaragara kuko yaragiye gusaba passport na visa byo kujya muri America bamaze kumenya ko agiye gusaba umubano hagati y’America n’Urwanda bahita baramwivugana atanga gutyo nkitwari y’uRwanda.

Umugambanyi Gasana Anastazi utarahwemye kugambanira abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi,amaze kwiheba kuko amaze kubona ko nta mwanya azagira mu mateka nyarwanda kubera kwitegurira umwandu mubi aho yagiye yisibira amayira none asigaye yirirwa acuruza doctorante ye akoresheje ibinyoma ahemberwa na leta y’Ababiligi kugirango ajye ayobya abanyarwanda avangire mu mateka yabo,ariko yiyobagiza yuko Imana ihora ihoze.

Nta bwo abahutu bari bazi yuko bashobora guhunga nk’uko abatutsi bahunze kuko bumvaga ko bashigikiwe ningwe bavoma ariko igitondo kimwe abahutu bisanze bari mubuhunzi ndetse nibyo bari biringiye bibacika babibona kugeza magingo aya.Turasaba rubanda rw’Umwami kudatega amatwi igisambo Dr.Gasana cyirirwa kubunza inda yacyo yananiwe guhaga itarahaze ku bwa Habyarimana ntihage ku bwa FPR+Kagame izahaga ryari?Inda nini muyime amayira!

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar