Home News Ijisho ry’Uhoraho rihora kubakiranutsi

Ijisho ry’Uhoraho rihora kubakiranutsi

0

22nd Jan,2016 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho Uwiteka Imana yawe agiye gukora ikintu gishya!Kuko abanzi bubugingi bwawe baguhagurukiye uko niko Uhoraho avuga.Injira mu masengesho maze urebe ko ntakora ibikomeye mu isi yabazima dore ngiye gushyira hejuru umwana w’umuntu uko umwanzi arushaho kurwanya ijambo ryanjye nanjye niko ndushaho kuzamura ijambo ryanjye mu bwoko bwanjye uko niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu itegereze urebe kure yawe maze umbwire icyo uhabonye,nditegereza maze mbona inkozi zibibi zishaka kwambika umuhanuzi mukuru imyenda ya gisirikare,maze ndamubaza nti,ko mbona umuhanuzi mukuru bamambitse imyenda ya gisirikare kandi atarumusirikare bigenze gute?Nuko aransubiza ati,iriya myenda ubona yagisirikare cyangwa ya gipolice bisobanura kubohwa kuko abasirikare na ba police nta bwisanzure bagira biriya nicyo bisobanura

Nuko jyenda uburire umuhanuzi mukuru kugirango abe maso kuko inkozi zibibi zongeye guhaguruka zishaka kumugirira nabi kugirango baburizemo ibyasezeranijwe uko niko Uwiteka avuga.

Igihe ngiye kumuburira mbona abadayimoni baraje bafata inkota yanjye njya ngendana ndwana nabo ndabanesha maze ijambo ry’Uhoraho riramanuka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ukomere kurugamba kuko abadayimoni bamaze kubona umugisha wawe Uwiteka agiye kumanura none basheze bahagaze imihanda yose ngo bategereje kuburizamo umugisha wawe nyamara bariyimbire kuko batazabishobora kuko Uhoraho Uwiteka Imana yawe ari kuruhande rwawe uko niko Uwiteka ategetse.

Nongera kwerekwa umwe mubasigaye muri gakondo yabakiranutsi ukomoka mu muryango wabalewi watakaye ubwo abalewi bahungaga inkozi zikibi mbona uwo mutambyi ko agoswe nabadayimoni bamugose kugirango atazasohoza umurimo wa data yamahagariwe maze ndabwirwa ngo mwana w’umuntu sengera uriya mutambyi watakaye akaba agoswe nabadayimoni kugirango Uwiteka amukorere ibikomeye alinde ubugingo bwe maze azabashe kubaho mu gihe cy’abakiranutsi uko niko Uwiteka ategetse.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore Uwiteka Imana ibyo yagambiriye no kubikora ntazabura kubikora?Uko niko Uwiteka abaza!Dore amaso ye ahora kubakiranutsi kandi nta bwo azemera yuko abakomoka mu bwoko bwa Lewi bacirwaho iteka nuko rero muri aya masengesho sengera intabwa y’umutambyi kugirango alindwe n’Uhoraho maze amugirire Ubuntu uko niko Uwiteka avuga.

Mu gihe nkiraho mbona haje umwuka w’Inzika y’Inzigo mbona wongeye kuzamuka ushaka guhangana nanjye maze ndwana nawo kugeza nkunesheje maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore wa mudamu magigiri wabakiranutsi NYIRAMIHANDA MAQNIFIC yaguhagurukiye yamaze kubona yuko nta mbabazi uzamugirira kubera ko abujije amahwemo ubwoko bw’Uhoraho none yatabaje ibukuru ngo bakure ibishoboka byose baguce igihanga mbere yuko umuhyira ahagaragara none haguruka wandike uburire abakiranutsi kuko yakerensheje Ubuntu bw’Uhoraho akaba yaranze kwihana imirimo ye mibi maze abakiranutsi bamumenye hatazagira umwibeshyaho uko niko Uhoraho avuga.

Nuko mbona abagambanyi bakora ibishoboka byose ngo bamenye aho mperereye maze barampiga karahava ariko Uwiteka Imana yabakiranutsi arandinda bikomeye kuburyo batashoboraga kumenya aho mperereye cyangwa ngo bahungabanye ubugingo bwanjye uko niko Uhoraho amburiye.

Nerekwa wa muwka w’Inzika y’Inzigo wongera kungarukaho maze mfata inkota yanjye mpangana nawo maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubugamanyi ubugambanyi dore wa mugore wo mu majyepfo y’Uburayi muri FINLANDE aragambanye kandi yahoze anagambana kuburyo bukomeye cyane none dore agiye kwikuza umuhanuzi ngo azamurwe mu ntera ni ngoma y’umwakagara musaza we none menya ubwenge ugenze kwa kundi ujy’ugenza maze urebe ko imbaraga zabo zidashwiragira uwiteka akihesha icyubahiro uko niko Uwiteka avuga.

Nongera kwereka uwahoze ari umukuru w’igihugu Peter Buyoya arimo gushuka NKURUNZIZA ngo yanjye imishyikirano nuko ijambo ry;Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore NKurunziza arimo gushukwa na BUYOYA nyamara inama amuha nizimuroha mu rwabayanga akazarimbuka ariko nta cyo byenda kuzamumarira uko niko Uwiteka avuga.

terrorrpfAhagana mu masaha ya nimunsi maze ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore wa mwuka w’Inzika y’Inzigo uraneshejwe kuko washyize ahagaragara imikorere y’inkozi zikibi maze dore zakozwe nisoni kandi zizahora zikorwa nisoni kuko batazataha muri gakondo yabakiranutsi kubera kwishinja mu mitima yabo dore bagiye kuzagwa ishyanga bahera mu mahanga kubera gukunda gukiranirwa uko niko Uhoraho avuga.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar