Home News Ibisubizo byamasengesho y’iminsi itatu

Ibisubizo byamasengesho y’iminsi itatu

0

Bakundwa reka mbashimire mwebwe mwese mwemeye kwizera ijambo ry’Umwami wacu Yesu Kristo,ndetse mukemera nubutumwa Uwiteka Imana yanyujije mu mugaragu wayo akaba n’intumwa y’Uwiteka Imana hamwe n’umwana we wikinege wahindutse imfura muri bene se benshi.

Dore ingaruka za masengesho twakoze y’iminsi (3) uhereye ku wa (4) Thursday –Saturday Uwiteka yahishuye imbaraga z’umuriro muza gusanga mu butumwa bw’uyu munsi ku wa (6) bivuze ngo muzabubona ejo kucyumweru kuko numvaga mfite integenke z’umuburi nubwo twari mu masengesho nta bwo umurimo w’Umwami wari guhagarara ngo ni uko turi mumasengesho.

Niyompamvu ntabashije kububagezaho uyu munsi nk’uko biteganijwe muri gahunda y’umurimo yo gutanga ubutumwa bwa buri munsi,ariko nyuma yo gufungura maze kuruhuka ho gato nasomye ishimwe rya mwene data wasuhuje abakiranutsi bose cyane cyane abo twahujwe n’umwuka wa masengesho maze numva nongeye kugira akabaraga ko kongera kwandika mbamenyesha uko amasengesho yarangiye ningaruka zayo.

Muncamake nabonye inzu (2) izo nzu zari ziteganye maze ndabwirwa ngo ningende nkore installation ya mashanyarazi ndagenda ndayikora izo nzu zombi nzishyiramo amashanyarazi umwijima warurimo wose uhita urangira.Maze ndabwirwa ngo amasengesho twakoze yagize ingaruka nziza cyane kandi uyakoze wese yubahirije gahunda nk’uko twayihawe n’Umwami Mana buri wese yabashije kwakira ibisubizo bye.

Muzirikane yuko iby’umwuka nabyo ubwabyo ari process biva mu mwuka bigafata ishusho y’umubiri bikabona ku kugeraho.Nk’uko umwana aturuka mu mazi aturuka mu mibiri y’abantu yamara kugera munda y’uwasamye agahinduka umuntu.Uko niko nibisubizo biva mu mwuka bigafata umwanya kugirango bihindurwe mu buryo bwumubiri maze bikabona ku kugeraho.

Maze igihe ndwana n’inkozi zibibi nk’uko mwabibonye kandi sukurwana gusa ahubwo banakoresha imbaraga z’umwijima mu buryo bwose ariko ibyo byose Umwami akabidukiza byose nk’uko byanditswe ngo amakuba y’umukiranutsi nimenshi ariko Uwiteka ayamukiza yose.

Ahandi hakavuga ngo imfatiro z’umukiranutsi zisenyutse umukiranutsi yakora iki?Aho ndibwira ko wakwiha igisubizo nta kindi wakora kitari ugukiranuka gusa kuzageza kwiherezo.

Mufashe mwene data Innocent mu musengere kuko umwanzi yaramuhagurukiye bikomeye cyane za magigiri zaramuhize ziramubura zihitamo gufata mwishwa we ziramuhondagura zimujumbagura ibishinge bituma atumva maze zimujugunya mwishyamba zimukubitagura ni nkoni ziramunoza, aza gutora gurwa na ba Police, bamujyana kwa muganga ibi byose bimubaho ngo nuko yanze kurya intorano z’umwakagara uwo mwana bamuvunaguye amaguru bityo rero mu musengere kugirango Uwiteka yiheshe icyubahiro bitari cyera tuzakira amashimwe hanyuma dushime Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Nongeye kubashimira Uwiteka Imana kuko twiringiye Imana ikomeye cyane kuko ntizabura kudukiza nk’uko yabidusezeranije nyamara abayiringira nta bwo muzakorwa nisoni kuko uko niko yadusezeranije nubwo urupfu rudukoreramo naho mwebwe ubugingo bukaba ari bwo bubakorera ntitwabura gushima Imana usibyeko iki gihe cy’umwakagara wadukanye guca amashu ubanza namwe byashoboka yuko urupfu rwaba rusigaye rubakorera gusa hamwe n’Umwami wacu twaranesheje kandi mu gihe kitari cyera ibyahanuwe ntimuzabura kurebesha amaso yanyu.Naho abarwanije ibyahanuwe hamwe nibyasezeranijwe bazabirebesha amaso gusa ariko nta bwo bazabisohozamo.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar