Home News Iherezo rya FPR,niko gushira kw’Abahutu!?

Iherezo rya FPR,niko gushira kw’Abahutu!?

0

May 26, 2016 njyanwa mu iyerekwa maze nerekwa ibikomeye bigiye kugwira abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bakorera igisirikare muri Rwanda defense Force RDF.Mbona umwakagara mukuru n’umwiru mukuru bahamagaje inama y’ikuba gahu,mbona na bakuru ba za magigiri nabo batumiwe mur’iyo nama ikomeye kandi isa niyanyuma .

Ibyari kumurongo wibyigwa kwari ukwigira hamwe no kurebera hamwe uburyo hagiye kubaho intambara ikomeye igiye gukura umwakagara na FPR ku ntebe ya bukunzi,uburyo bagiye kurwana intambara [2] icyarimwe iya mbere niyo mugihugu imbere yo kwica abahutu bari muri RDF bashobora gufasha bene wabo bari hanze y’igihugu bashobora gufata ubutegetsi.

Iya [2] nukurebera hamwe uburyo abatutsi batangije APR bakanashinga RDF bari mu gihugu imbere nabo bashobora kwicwa kugirango badafasha benewabo babarizwa mu ihuriro nyarwanda rya “Rwanda National Congress” (RNC) maze nabo bagafata ubutegetsi.

Ikindi kitibagiranye nuburyo hagomba kwicwa kandi imfungwa zose zaba iza gisirikare cyangwa iza gisiciville kuko nabo bashobora kuba imbaraga z’umwanzi bakaba bafata igihugu.Nuko nanjye nari mur’iyo nama ariko ntabwo babashaga kumbona kuko nari nagiyeyo mu buryo bw’umwuka kuburyo batashoboraga kuba bambona ariko jye nabashaga kubumva no kubareba no gukurikirana inama ibyahavugirwaga byose nibi ndikubagezaho.

Bakora inama bararangiza banoza imigambi yabo bavuga ko,izo ngingo zombi,zizabafasha guhangana numwanzi kandi bakazanesha umwanzi bakikomereza gutegeka abazaba basigaye ba nyamucye b’Abahutu na batutsi bazaba batagifite imbaraga zokubarwanya ubwo bakazaba bashoje gahunda yabo bakikomereza gutegeka mu mahoro.

Ku kibazo cy’uko bashobora kurwanywa namahanga bavuze ko,bafite za (drone)bakagira na misile zireba ibiva kure kuzabarwanya bikaba bizoroha cyane kuko ngo ntaho bashobora kumenera igihugu mu gihe bafite intwaro zifata ibisasu bikiri mu kirere urumva rero yuko icyo gitego twagitsinze uko niko bavugaga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,mbese waba wakurikiye gahunda z’inama yabereye muri gakondo ya bakiranutsi nibyo bavuze byose?Ndasubiza nti,yeeee nabashije kubikurikirana byose uko byakabaye.Umwuka w’Uhoraho urambwira uti,mwana w’umuntu,ibyo byose barimo bategura kandi bibwira bigiye kuba imfabusa kuko mbere yuko barwana umwakagara azabanza gucibwa igihanga namara gupfa urugamba ruzadeha kuko umugaba mukuru w’ingabo azaba amaze kwicwa bityo abakuru bingabo ntawe bazaba bagitinya kuko abasigaye bose ntambaraga bazaba bagifite.

Naho bazagerageza kubarwanya ntabwo bazabishobora kuko ubutunzi bwos bw’igihugu buri kumufuka w’umwakagara kwikubitiro bazicwa bazahita bicw aninzara kuko abategetsi bakomeye bazahita bakuramo akabo karenge uhereye kubadepite,abambasaderi,abaminisitiri abo bose bazahita bamwe bicwa abandi bahunge urugamba ruzahita ruhinduka kuko umwakagara yabakuye umutima namara gupfa agacibwa igihanga bazaba bagitinya nde?

Aho rero niho ibintu bigiye gukomera cyane urugamba rukabura gica nibyo abahutu bari mugisirikare ya RDF bazashira hamwe n’Abatutsi batari abakagara (Nyiginya)bazashira bose b’Abamarire ku icumu.

Umwakagara akimara gucibwa igihanga amahanga azahita atabara ako kanya bavuga ko,bagiye guhagarika genocide irimo gukorera abahutu maze uwo munota bazahita bacyura “RUKARA RW’IGISAGE RUBUNDIYE IMAHANGA AZE YIME INGOMA YICARE KU NTEBE YA BUKUNZI”.

Icyo gihe imitwe y’ingabo izaba irimo kurwana bikomeye cyane mu gihugu imbere bazaba basubiranyemo kandi imitwe irihanze ya FDLR na RNC nayo izinjira mu gihugu ivuga ko igiye gutabara abaturage nk’uko inkotanyi zinjiye mu gihugu zigafata ubutegetsi zivuga ko zinjiye gutabara abanyagihugu uko niko nabandi bazinjira igihugu bazahita bacamatana bibe urusobe nisupu kuko iyo mitwe yose izaba irwanira ubutegetsi.

Aho niho batungurwa nokumva ko RUGIRI uzaza munda y’inyoni yimye ingoma.Ako kanya abazaba barwana bazahita bacika ururondogoro bazamanjirwa aho niho bazemera ibyahanuwe byahanuwe na bantu b’Imana maze bakazahita bashyira intwaro zabo kurutugu bagahagarika imirwano kuko imigambi yabo izaba iburijwemo n’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.

Bazafatwa bose bateranirizwe hamwe bigishwe iby’amateka y’ikinyoma yaranze gakondo ya bakiranutsi,nuko bahitamo ababishaka gukora iisirikare cya gakondo ya bakiranutsi kitari icy’umuntu ahubwo kizaba igisirikare cy’igihugu kitagedera kumahame namatwara y’umuntu cyangwa ayishyamba

Ako kanya abazaba basigaye bose bazahita binjira cyangwa binjizwa igisirikare abenshi muri bo bazakizwa bakorere Uhoraho kuko bazaba barabonye ugukomera k’Uhoraho nimbaraga ze uburyo yarwanye intambara akoresheje Umuhanuzi,Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe,n’Umulinzi Mukuru w’ibyasezeranijwe maze bazemera yuko Uhoraho arumunyembaraga zitangaje cyane.

Nuko intambara irangiye mbona hazanywe isanduku ikozwe muri zahabu mbona ibitsemo( DIAMOND)zirabagirana cyane nabonaga ari [3] ijya gusa numweru uvanze nubururu,ijya gusana numweru ivanze n’umuhondo,ijya gusa n’umweru ivanze nicyatsi kibisi mbona zishyizwe muri ya sanduku ikozwe muri zahabu maze ihabwa Umuhanuzi Mukuru w’Ibyasezeranijwe ngo ayihe Umulinzi mukuru ushinzwe kulinda ibyasezeranijwe mbona birangiye gutyo.

Nuko mbona abahanuzi bahanuye ibyiyi ntambara Umuhanuzi Majeshi Leon hamwe n’Umuhanuzi Mukuru w’Ibyasezeranijwe,n’Umulinzi mukuru w’Ibyaszeranijwe mbona barahuye barahoberanye batarabarutse kurugamba barwanye igihe kirekire cyane maze mbona baraneranezerewe bikomeye barangije bajya gusura Nyir’uRwanda warumaze kw’ima ingoma yicaye ku ntebe ya bakunzi .

Nyir’uRwanda nawe ngo abakubite amaso abarembuzanya ukuboko kurukumbuzi abakirira mugikari cy’ibwami hamwe nabasangirangendo be baruhanye mu mahanga kuva bakurwa muri gakondo ya bakiranutsi bakongera kuyigarukamo nyuma y’imyaka isaga [56] baturutse imahanga aho bacumbikiwe bigatinda.

Nuko mbona umugani ugana akariho,nerekwa iherezo ry’umwakagara nabakagara kazi,imbaraga zabo,zose zibahindukira umuravumba ubasharirira nuko nshima abapfuye batakiriho batabonye ibyabaye muri gakondo yabakiranutsi kuko biteye ubwoba bukomeye cyane byatuma umuntu ashiramo umwuka mbere yuko yicwa.

Mbona hakurikiyeho ubutabera bucira imanza abahoze ku butegetsi bw’umwakagara abatangabuhamya bari abagize intekonshinga mategeko nibo nabonaga basubiranamo bavuguruzanya mu butabera bwabereye mu butayu bugufiya buherereye mur’Africa y’uburasira zuba bw’Africa hepfo y’inyanja iri mu majyaruguru y’ubutayu bw’iyo Nyanja .

Nuko ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore urugamba rurangiyenk’uko Umulinzi Mukuru w’Ibyasezeranijwe yabikubwiye ubwo yavugaga ngo mugume mu ntambara kuko umuseke uturutse iburasira zuba utambitse kugirango ushyire ahagaragara amanywa utangaze yuko ahari umwijima habonetse umucyo.Nuko rero umulimo wawe usigaje kubyo guhanura bijyanye na gakondo yabakiranutsi birasa nibigiye gusoza umulimo wabyo kuko biri hafi guhumuza kugirango nawe winjire mu ituze uhabwe akaruhuka gato kugirango uhabwe imilimo mishya nk’uko wabibwiwe ejo hashize ku wa 25 gicurasi 2016 maze ukorere Uhoraho unezerewe nta guhagarika umutima kubera umwanzi w’Uhoraho azaba amaze kuneshwa uko niko Uhoraho avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibizamini warufite akoraga urabirangije kandi urabitsinze kuko wakoze ibizamini [3] Hostory,Math,and English byose ukaba ubirangije kandi ukaba wabonye ‹Distiction›bivuga ngo wabikoze neza kandi wabitsinze uko niko Uwiteka avuga.

None rero ukwiye kumenya uko ugenza kuko umwanzi umaze kumushegesha kuko wamwanitse kukarubanda dore amaze kumuka neza kuburyo ibyamuhanuweho bikwiye kumusohozaho kugirango bimenyekane yuko Uwiteka ariwe Mana yaremye ijuru n’isi nbirimo byose uko niko Uhoraho avuga.

Nkomeza kujyanwa mu iyerekwa ryo muri gakondo maze nerekwa umuhanda nyabagendwa wo muri gakondo ya bakiranutsi wari wabaye umwirare kubera kubura abawujyendamo bahoraga batezwe na wa “mwuka w’Inzika ya nzigo”nuko mbona haje umuhanuzi mukuru w’ibyasezeranijwe yirukana wa mwuka w’Inzika y’Inzigo,maze mbona umuhanuzi abonye inzira yo kunyuramo kugirango ajye kurekura amazi y’isoko yari yarazibye ngo abakiranutsi batabona amazi yo kunywa nuko mbona umuhanuzi aragiye afungura iriba ry’isoko yubugigngo maze mbona abakiranutsi bari barishwe namapfa barahembutse maze bashima Uhoraho Uwiteka Imana nyiringabo ko arumugira neza uko niko Uhoraho avuze!

Nkomeza kwibera mu iyerekwa mbona igiti kinini kandi kirekire kinganzamarumbu kiri hagati yibindi biti,cyabibujije gukura gituma bihengama maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwwana w’umuntu,bwira Umuhanuzi mukuru w’ibyasezeranijwe agende ateme kiriya giti kuko gikomeje guteza icyugazi hamwe numutekano mucye cyatumye ibindi biti binanirwa kuzamura amashami ndetse ibyeraga imbuto birarumbya kubera kiriya giti giteza urume rusharira rutuma ibindi biti byuma maze turebe ko ibindi biti byabona amahirwe yo kwera imbuto nziza niko Uwiteka ategettse.

 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar