‹Ntabwo ibihe byihuse› ahubwo byar’igihe cyabyo nk’uko byahanuwe,ariko uwavuze ibhe byihuse ni uko atasohoje imigambi ye mibisha nk’uko yabyifuzaga kugirango yumve bimugeze kumutima.Rurema nawe yari yabibonye cyangwa yabimenye maze amugabaniriza igihe kugirango abanyantegenke batahashirira.
‹Ibihe ntabwo byihuse›ahubwo nuko abaje ku isi bibwiye yuko aribwo ikiremwa ariko yarisanzweho ndetse imaze imyaka nimyaniko.Ibyo babisomye mu mateka banga kubyemera kubera yuko bumvaga ko bynaditse na bantu kandi nabo ar’abantu,ndetse niyo Imana bavuga nayo batayemera!
‹Ibihe ntabwo byihuse›ese koko ibihe byarihuse?Niki se cyakwemeza yuko ibihe byihuse cyangwa bitihuse?Imvugo nkizi zijyana n’inyungu za muntu uba yifuza gushaka kunezeza bamwe mubagize societe cyangwa umuryango runaka ariko bikavugwa munzira zo gusaba imbabazi (Indirect)ariko ntabyerure kubera gukunda icyubahiro no kwihagararaho agirango azamure amarangamutima ya bamwe.
‹Ibihe ntabwo byihuse›ababyemeza ko byihuse nugushaka kwerekana ko bari bafite ubushobozi ariko bakananirwa kubukoresha kubera igihe cyababereye kigufi cyane ugereranije nuko bakagombye kuba barakoze icyo bagombaga gukora.
‹Ibihe ntabwo byihuse›ahubwo habaye ibyagombaga kuba kugirango ibyahanuwe bibashe gusohora,nubwo ababihanuriwe batari bazi uko bizasohora (exactly)ariko bisanze byababayeho kuko iyo baza kubimenya byari kuborohera ariko ntabwo bigeze babimenya.
‹Ibihe ntabwo byihuse› kubasohoje ibyahanuwe byaba byiza cyangwa bibi bivugwa mu gitabo cy’ibyahanuwe (Bible) ahubwo bagombaga gusohoza uwo mulimo kuko nicyo bavukiye kugirango basohoze ibyahanuwe kuko arizo nshingano zabo zatumye babaho mu isi yabazima kuko bavukiye kuzarimbuka kuko Uwiteka yitegereje imitima yabo bakiri munda za babyeyi babo asanga bazakiranirwa niko kubahitiramo uwo mulimo nk’uko YUDA yahitiwemo umulimo wogukiranirwa.
‹Ibihe ntabwo byihuse›ese nawe wemeza ko ibihe byihuse?Ubundi se iyo bitihuta byari kugenda gute?Hanyuma se uwavuze ko ibihe byihuse yabirebeye hehe?Ubusanzwe ibihe tubimenyera ku gihe cyashyizwen’Imana cyangwa na bana b’Abantu.Hanyuma se haba hariho ikindi kimenyesha gihe kigaragaza ko igihe twahawe cyaba cyihuta cyangwa cyarahindutse ku ngenga bihe zacu?
‹Ibihe ntabwo byarihuse›sinsiga ndasiganuza uwaba yaba azi ibyo mvuga yamfasha kugirango nanjye menye aho ibihe byaba bigeze.Ese ibihe byaba bigezehe?Ese imenyesha bihe yaba yaravuye ku gihe cyayo?Yaba se yerekana ko igihe cyayo cyaba cyarahindutse cyangwa cyaba cyihuta?Ninde wamfasha ngo ambwire igihe aho cyaba kigeze kugirango ejo hazaza ntazisanga ibihe byarihuse ngasanga ntarakoze ibyo nagomabaga gukora maze nkazatangira kwicuza mvuga yuko” ibihe byaba byarihuse”.
‹Ibihe ntabwo byihuse›ibiba byose bigendera ku gihe cyabyo cyashyizweho ndetse cyateganijwe,ariko abaza ku isi basanga byarashyizweho,hanyuma bagashaka kuba bahindura amateka kandi atajya ahinduka.Nibyo ababayeho mbere na mbere bigitagira,bagize amahirwe yihurirana bihe byibizabaho maze nabo bashyirwa mubagombaga kugira uruhare mubizabaho suko babikundaga ahubwo bahuriranye n’igihe”oportynitist” maze biba ngombwa ko binjira cyangwa bagira uruhare rw’ibyabayeho ariko ntabwo byaramahitamo yabo ahubwo niko byagombaga kuba kandi ababigizemo uruhare baratandukanye harabagize amahirwe yo kubaha Imana bagira amateka meza.Hari nabagize ibyago bavukana umutima wanga Imana bagira amateka mabi ariko byose byitwa amateka aho bitandukaniye ni ku myemerere ya bantu kuko buri wese afite amahirwe yo guhitamo icyo ashaka byaba guhitamo urupfu cyangwa ubugingo.
‹Ibihe ntabwo byihuse›wowe wumva iyi mvugo uramutse usanze byarihuse wadukosora ukatubwira uko byaba byarihuse kugirango natwe turusheho gusobanukirwa kuko umutwe umwe ntabwo wigira inama ahubwo wifasha gusara,usibyeko abantu bose basaze ahubwo ibisazi byabo ari byo bitandukanye.
‹Ibihe ntabwo byihuse›Harabasara bacecetse,hari nabasara basakuza,hari abasara barwana,hari nabasara batuje ariko bose bitwa abasazi.Gusa ibikorwa byabo nibyo usanga bitandukanye bityo ababireba bakabona gutandukanya imvugo bamwe bakitwa abasazi abandi bakitwa bazima ariko uwabitegereza neza akareba ibikorwa byabo ko byaba bijyanye no gukiranuka wasanga bose bakwitwa abasazi!
‹Ibihe ntabwo byihuse›ubuse nimba abantu batarasaze ko twese tuzi yuko umuntu wiyambura ubusa aba yarasaze niki gituma muri iyi minsi abatuye isi cyane abahanzi cyangwa abacuranzi b’Abagore basigaye bacuranga cyangwa babyina bambaye ubusa kumugaragaro kandi twari tuziko umuntu akuramo imyenda swati yasaze iyo abikoreye kukarubanda.Ubundi tuziko harabakuramo imyenda bagiye kuruhuka cyangwa bagiye kwiyuhagira gukora isuku.
Uyu munsi wa none hagezweho kwambara imyenda icikaguritse kumavi no mubibero byabagore bagaragaza basa nabashaka guteza amatsiko yibyo bamaze gushyira ahagaragara ugusanga hagari y’umweda ndavuga ipantaro hagaragara umubiri ubu uwambaye imyenda idacitse yitwa ko yasizwe namajyambere ubwo se atandukaniye hehe numusazi?
‹Ibihe ntabwo byihuse›igitangaje ababireba bakabyamagana bahita bafungwa nitegeko kuko babangamira uburenganzira bwa muntu.”my dress my choice”.Abakuru b’igihugu bakabyemera byitwa ko bashaka kuzabona amajwi mu matora ubwo se ibyo byo sibisazi!?
‹Ibihe ntabwo byihuse›ese ibihe byaba byihuta?Bitujyana he?Ese inyuma haba hari iki gituma byihuta!Ninde wamenya akamfasha nanjye nkabasha kugendana namwe sinzitwe ngo nasigajwe inyuma n’amateka!2Thimothy(3:1-17)ariko niba ntibeshya wanyunganira ukankomeza kugirango duhinduke inking imwe kuko abashyize hamwe ntakibananira.
‹Ibihe ntabwo byihuse›byamaze kwemezwa hamwe na hamwe ko abahuje ibitsina babisangiye bashobora kubana!Abo nabo babarirwa mubazima ndetse bikitwa uburenganzira bwa muntu.Ntabwo bafatwa nkabasazi ahubwo bafatwa nk’abantu bazima.Ese waba waratahuye ko Satani atarwanya wowe ahubwo arwanya ijambo ry’Imana riba muri wowe?Ibyo warubizi?!Ubu Uwiteka Imana bamuhinduye nayubu ibyo yaremye byose ari byiza babihinduye bibi ndetse abongabo bibliya ibavugaho cyane mu (Roma 1:26)ntabwo ibihe byihuse kuko ntagishya kiraza ku isi kuko byose byahoseho!
‹Ibihe ntabwo byihuse›ariko kubera ko igihe cyabyo cyo gushyirwa ahagaragara kigeze niyompamvu bisa nibitunguranye ahubwo bikagaragara nkaho ari bishya kuri twe ndetse ni mbere ya maso yacu na bamwe batatekerezaga ko byabaho “beyond our mind”.Niba utari muruhande rwabarwanya Uhoraho,ufite inshingano zo kurwanya ikibi cyose uko cyaba gisa kose mu nzira zose utitaye kubugingo bwawe kuko nushaka kuburamira uzabubura uko niko Umwami Yesu yavuze.
‹Ibihe ntabwo byihuse›ibikomeje gukorerwa mu isi yabazima waba ubyemera?Ndavuga ibinyuranye nukuri waba wemera kujyanye n’ijambo ry’Uhoraho.Niba utabyemera niki ukora kugirango urwanye ibimeze gutyo?Niba utabirwanya,bizakurwanya kandi amaherezo bizaguhindura nyamara ukwiye kubitegeka kuko niwowe bishaka!Itangiriro 4:7 dore ibyaha byitugatugiye kurugi niwowe bishaka nukingura birinjira nyamara ukwiye kubitegeka!!!