Feb 11, 2017 umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho rimpishurira ibigiye kubaho mu isi ya bazima cyane cyane muri gakondo ya bakiranutsi.Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore muli gakondo ya bakiranutsi hali “IGITI” cyitwa “NYAMAGONGA”icyo giti kigiye kugwa vuba bishoboka kandi kigiye kugushwa na wa muyaga uherutse kumanurwa na Malaika w’Uwiteka wamanuye umuyaga uturutse mu Ijuru kugirango unyeganyeze ibitanyeganyega kandi uhuhe ikintu cyose gifite ubuzima nubugingo kugirango ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo risohoze umulimo waryo uko niko Uwiteka avuga.
Nuko mbona cya “GITI” kirekire”NYAMAGONGA”kimanuwe numuyaga ukomeye cyane maze cyigwa hasi cyigwira abantu bari bakirangamiye bakitegereza uburyo cyazamutse kikaba kirekire mu biti byose biteye kwisi.Malaika wakimanuye agicamo gatatu maze amashami yacyo acikagurikamo agwa ku bantu bari barangamiye icyo giti batangazwa ni ukuntu cyakuze mu gihe gitoya cyigasumba ibiti byose byakuze mbere yacyo.
Abantu baguweho namashami yacyo benshi bapfuye,abandi kirabakomeretsa cyane bikomeye cyane,abandi bahinduka ibisenzegeri.Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti mwana w’umuntu,abantu banze kumvira ubuhanuzi bw’Uwiteka ngo bahungishe bakize ubugingo bwabo bakomeza kwirangarira bibwira yuko ibyahanuwe bitazasohoza umulimo wabyo,none dore baciriweho iteka kubera kutimvira Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka abivuga!
Ubu rero birakomeye cyane kuba umuntu yakiza ubugingo bwe,bizasaba gutanga igiciro cyinshi cyane,ariko uwabikora byakiza ubugingo bwe,aho guha azize kubura ubwenge akirigira Umwakagara mucyimbo cyo kwiringira Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Burira abantu ubabwire uti,IGITI kiraguye!Igiti kiraguye!
Naho batuzumvira,ariko ntabwo bazacira urubanza Uwiteka ngo bavuge yuko atababuriye!Uzarimbuka azaba yirimbuye!Kandi azacirwaho iteka n’Uwiteka Nyiringabo kuko yanze kumvira iyo ivuga yo mu Ijuru ahubwo agahitamo kwiyahura,kuko byanditswe ngo,nta kwizera Imana,nta kunezeza Imana uko niko Uhoraho abivuga.
Ubwo nkiri muri iryo yerekwambona umugore n’Umukobwa barikumwe numusore binjira mu kamodoka kari kabategereje ngo baze bakinjiremo.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’Umuntu,bariya bantu ubonye nibamagigiri bashyiriweho ku kugigira niyompamvu muri iki gihe utakibona za e-mail zose zajyaga zikwandikira kuko bamaze kugushyiriraho inkozi y’ikibi ikugigira kugirango barusheho kumenya gahunda zawe namabanga yawe kugirango babone uko bazaguca igihanga nyamara birasa no gushing umuhunda ku kirenge kuko bidashoboka yuko basohoza imigambi yabo niko Uwiteka avuga.
Nubashyira ahagaragara uzabona hadutse abandi bashya bifuza cyangwa basaba gusengerwa kugirango bakomeze kuvugana nawe,kuko bakeneye kumenya igihe uzavira IBABYLON werekeza mu isezerano ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo niko Uwiteka avuze!
Nerekwa AGATI kakiri gatoya kazamutse mu butaka bwo mu butayu,karazamuka kageze hejuru haza umuyaga urakarimbura katagira ireme nimbaraga zo gushora imizi mukuzima kugirango kabashe guhagarara kazabone uko gashamika amashami yako kazabone uko kazagara nako kabe ingazamarumbo.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore bagiye kwimika Umwami Gakondo uzaraza ngo asamure,ahubwo imizi ye,izaribwa na gakoko kitwa “INONDO”agaca karategereje yuko uwo Mwami yima ingoma,kugirango gatangire kirire imizi yuwo Mwami kuko izaba iryoshye cyane kuruta iyindi mizi ya bami bose babayeho.Uwiteka niwe wohereje ako gakoko agashyira mu butayu kugirango kahabe gategereze uwo Mwami wamburamumaro ugiye kwima ingoma itazabaho kandi rukara rw’igisage aganje ku ngoma ibyo nabyo namayobera kandi bisa no kwiruka inyuma y’umuyaga niko umuhanga w’ibyanditswe byera yavuze,akaba umunyabwenge washyiriweho abanyabwenge nabahanga kugirango bamwigireho niko Uhoraho Nyiringabo avuga.
Umwuka w’Uwiteka ukomeza kunganza cyane,nerekwa mu gihugu cy’IBABYLON hakorwa ubwicanyi bukomeye cyane kubera uburiganya bw;ubutegetsi bwashatse kuriganya uburenganzira bwabaturage bishakiye mu matora y’umukuru w’igihugu.Mbona baca ibihanga abagore na bakobwa barangiza kubera umujinya bakabasambanya kumanywa yihangu kubera umujinya ukomeye cyane utewe no kwiba amajwi yabaturage uwo batoye akaba atariwe uhawe umwanya w’umukuru w’igihugu cy’IBABYLON niko Uwiteka avuze!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,funga ikoranabuhanga ryawe,kuko umwanzi alimo gushaka uburyo yakurikirana itumanaho ryawe kubera ijambo ry’Uwiteka washyizeho murukerera ryamaze gusakara hose kandi rikaba ryabahagaritse umutima ku buryo bukomeye ndatse budasanzwe!Ubwo ako kanya nahise mfunga izo telephone zose kuko nkoresha nyinshi kubera inkozi z’ibibi ziba zihiga ubugingo bwanjye nigihanga cyanjye.
Umwuka w’Uhoraho unkomereza mu iyerekwa nshaka kurivamo ngo nduhukeho gatoya,ariko biranga umwuka aranganza cyane.Nerekwa umutegarugori ufite abakobwa atuma kujya kwiba ibyasezeranijwe bilindwa n’Umulinzi Mukuru wibyasezeranijwe maze baraza mbona Umulinzi Mukuru arabafashe abashyira ku karubanda nyamara nyina wabo bana b’abakobwa yari yiringiye yuko Umulinzi Mukuru w’ibyasezeranijwe adashobora kumushyira ku karubanda ngo amenyekane.
Umwuka w’Uwiteka arambwira ati,mwana w’umuntu,vugana n’Umulinzi Mukuru w’ibyasezeranijwe umubaze amashirakinyoma maze akubwira ibyari byo,maze utangire utegure uburyo bwiza bwo kuzashyira izo nkozi z’ibibi ahagaragara kugirango zikorwe nisoni kandi zimenyekane kuko zamaze gucirwaho iteka n’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abitegetse,kandi niko avuga!





