Videwo yagaragaje umuvugizi w’itorero Inkuru Nziza yikinisha yahagurukije abapasiteri bashinga Komite yihariye ije kurangiza akaduruvayo mu itorero
Nyuma y’Ibibazo bimaze igihe kirekire mu itorero Inkuru Nziza mu Rwanda byaturutse kuri Videwo yagaragaje umuvugizi waryo yikinisha, hari abapasiteri bifatanyije bakora Komite bise ‘Komite yo kugarura isura nziza y’itorero Inkuru Nziza mu Rwanda’ bavuga ko bahagurukiye kuzahura itorero mu bibazo rimazemo iminsi.
Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda rimaze iminsi mu bibazo bishingiye ku kutumvikana hagati y’abayobozi baryo bakuru biturutse ahanini kuri Videwo y’urukozasoni yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza Umuvugizi w’Amatorero y’Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Ngaboyisonga Théoneste, yikinisha.
Kuva iyi videwo yajya ahagaragara ku itariki 26 Mutarama 2017, mu itorero haje umwuka mubi, abungirije umuvugizi batangira kumusaba ibisobanuro kuri iyo videwo yatukishije itorero, abakirisitu na bo barigumura ndetse hamwe na hamwe insengero zirasenyuka.
Ibi byarakomeje kugeza aho ku itariki 05 na 06 Gashyantare hateguwe inama y’Inteko rusange ariko abayitabiriye aho guterana ngo bige ku bibazo by’itorero biciyemo ibice bamwe bajya ku ruhande rw’Umuvugizi w’Itorero Pasiteri Ngaboyisonga Théoneste abandi bajya ku ruhande rw’abamwungirije bose bakora inama, icyari inteko rusange imwe kivamo ebyiri zihanganye.
Inama yayobowe n’umuvugizi yarangiye ikuye mu nshingano abungirije umuvugizi uko ari babairi, indi nama yari iyobowe n’abamwungirije na yo yemeza ko umuvugizi akuwe ku buyobozi. Ibintu bibura gica.

Nyuma yo kubona ko abayobozi bakuru b’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda batumvikana ku kigomba gukorwa mu gukemura ibibazo bimaze igihe bivugwa muri iri torero, hari abapasiteri bahise bashinga komite yihaye intego yo kugarura isura y’itorero.
Iyo Komite ikuriwe na Pasiteri Kanamugire Elijah usanzwe ari umubitsi mu Ntara (Region) ya Kigali mu Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, ikabamo kandi Pasiteri Ruzindana Lambert usanzwe ari umunyamabanga muri Region ya Kigali, Pasiteri Biziyaremye Leonce ushinzwe ivugabutumwa mu Ntara y’iburasirazuba, Bazatsinda Fred wungirije umuyobozi w’Intara ya Kigali na Gikundiro James ushinzwe ivugabutumwa mu Ntara ya Kigali.
Iyi komite rero yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 15 Gashyantare 2018 yerekana imigambi ifite yo kuzahura itorero mu bibazo rimaze iminsi.
Abagize iyi komite babwiye itangazamakuru ko bashingiye kubiteganywa na Sitati y’itorero ku ngingo ya 24 ivuga ibyatuma umuyobozi w’itorero Inkuru Nziza atakaza cyangwa atemererwa kuba mu mwanya w’ubuyobozi ngo basanga Umuvugizi w’Amatorero y’Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Ngaboyisonga Théoneste atagikwiye kuyobora itorero.
Muri iyi ngingo ya 24 ivuga ibintu bitatu bishobora gutuma umuyobozi akurwa ku nshingano z’ubuyobozi mu itorero Inkuru Nziza. Izo ngingo ni: Kuba atakigaragaraho ubuhamya bwiza, kunyuranya n’imyemerere y’Itorero, guta inshingano ze mu gihe cy’amezi atandatu
Iyi komite yavuze ko hari n’Igitabo cy’amahame n’imyemerere y’Itorero inkuru Nziza mu Rwanda. Kuri paje yacyo ya 33 na ho ngo hagaragaza ibyatuma umuyobozi ashyirwa mu gihano birimo ukwiyandarika, ubusinzi, ubusambanyi n’ibindi.
Ibi byose Komite yo kugarura isura nziza mu itorero Inkuru Nziza mu Rwanda ngo irabishingiraho ikavuga ko Umuvugizi w’Amatorero y’Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Ngaboyisonga Théoneste, atagikwiye gukomeza kuyobora itorero kubera amashusho y’urukozasoni yamugaragaje yikinisha.
Mu kugaragaza ako badashyigikiye Pasiteri Ngaboyisonga Théoneste, mu nyandiko bageneye itangazamakuru abagize iti komite bagize bati:
“Kubw’ibyo, twebwe abagize Komite yo kugarura isura nziza y’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, tubabajwe n’ibyagaragaye ku rubuga nkoranyambaga rwa www.bandicam.com aho rwagaragaje pasiteri Ngaboyisonga Théoneste, umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda arimo kwikinisha, nyuma yaho bikaza gukwirakwizwa ku zindi mbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru bitandukanye byaba ibya hano mu Rwanda no mu mahanga. Byagaragaye bwa mbere tariki ya 26 Mutarama 2017.”
…. Tukaba duhamya ko tutishimiye kandi tudashyigikiye iyo myitwarire mibi y’umuvugizi, tukaba twifuza ko yabibazwa ku giti cye kugirango isura y’Itorero ryacu yongere ibe nzima twekubyitirirwa twese. Umuvugizi nk’uwo ntakwiye kuyobora itorero Inkuru nziza mu Rwanda cyangwa irindi iryo ari ryo ryose.”
Abagize iyi komite bavuze ko abapasiteri bari mu nshingano zitandukanye muri iri torero bandikiye inshuro nyinshi Pasiteri ngaboyisonga Théoneste bamusaba ibisobanuro kuri iyo videwo ariko ntiyigeze agira icyo ayivugaho kugeza magingo aya.
Bavuga kandi ko iki kibazo cyagejejwe mu Rwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kuko ari rwo rufite mu nshingano amadini n’amatorero ariko ngo ntagisubizo byatanze kuko RGB yasabye Pasiteri Ngaboyisonga kwicarana na Komite nyobozi bagakemura icyo kibazo akavugisha ukuri kuri iyo videwo nk’umukozi w’Imana ariko ngo yaricecekeye.
Hari Komisiyo yahawe inshingano zo gukurikirana ukuri kuri iyo Videwo muri Polisi y’igihugu ariko ngo ntiyigeze ihabwa umwanya ngo igaragaze icyo polisi yagaragaje. Ibi byose ngo birerekana umugambi wa Pasiteri Ngaboyisonga wo guhisha ukuri ku bijyanye na videwo yateje ikibazo gikomeye mu itorero.
Iyi komite kandi yagaragaje ko itishimiye kuba batazi uko umutungo w’itorero ukoreshwa mu gihe kingana n’imyaka itatu dore ko ngo muri iyo myaka nta nama y’inteko rusange iraterana. Ibigo by’itorero nk’amashuri, ibitaro, amazu y’ubucuruzi, n’ibindi ngo ntibazi imikorere yabyo kuko nta raporo ku mutungo ikorwa bitewe nuko komite ngenzuzi yambuwe ububasha bwo gukora akazi kayo.
Abagize iyi komite twababajije uwo bo bafata nk’umuyobozi muri iyi minsi, abayigize bavuga ko bitewe nuko Ngaboyisonga Théoneste batakimufata nk’umuvugizi kubera imyitwarire yamugaragayeho isebya itorero, ngo babona umuvugizi mukuru wungirije ari we bafata nk’umuyobozi. Kuri ubu ngo bagiye kujya mu nzego zose zaba iza Leta n’iz’amatorero bakore igishoboka cyose cyatuma itorero ryongera kugira isura nziza.
Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda ryatangiye gukorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko mu 1962, ribarizwa mu matorero yitwa ay’abavandimwe mu rwego rw’Isi, ubu rifite insengero hirya no hino mu gihigu zigera ku 190.