Home News Igice cya nyuma cyo gutegeka kwa kabili

Igice cya nyuma cyo gutegeka kwa kabili

0

Igice cya [17] habuza ubwoko bw’Imana Israel gutamba igitambo kimugaye cyangwa gifite ubusembwa,kuko ariho Uhoraho ageragereza imitima yanyu.Niyompamvu abakurambere baciye umugani ngo”Uyisengera kwishyiga ikagusiga ivu”.Muyandi magambo,akebo kajya iwamugarura.

Abongereza baravuga ngo «What You See,Is What You Get » (W.Y.S.I.W.Y.G)bivuze ngo,iyo ituro ryamaze kubatizwa izina rikitwa ko,ar’iry’Uwiteka Imana,rigira agaciro karusha ako ryari risanganywe niyompamvu icyo utanze,ari cyo witurwa.Ntabwo wagabira umuntu Ihene,ngo hanyuma azakwiture Inka! Impossible.

Kumurongo wa [14] Moses agira inama ubwoko bw’Uhoraho Israel,ko nibaramuka bageze muri gakondo bahaweho umwandu wabo,ko bakamara gutuza bagategamara,dore muzatekereza kwiyimikira Umwami wanyu nkayandi mahanga.Ibyo nibiramuka bibaye muramenye muzagishe inama Uhoraho abatoranirize Umwami abe ari we Umwimika kugirango mutazagubwa nabi.

Natwe nuko,twamaze kwimikirwa Umwami nubwo twari tumusanganywe,ariko ntabwo tuzi uko byagenze ajya kwimikwa,ariko icyo tuzi none ni uko ijambo ry’Uhoraho ryamaze kumwimika akitwa Umwami wa gakondo yabakiranutsi (Kigeli V Ndahindurwa) uwo niwe Uhoraho yatwimikiye kuzayobora gakondo ya duhaweho none kutubera umwandu.

Igice cya [18] tuhasanga havuga uburyo  abatambyi bakwiye guhabwa impano kuko badafite umugabane mu miryango ya Israel kuko umugabane wabo nugusengera ubwoko bw’Uhoraho bakabusabira ndetse bakabutambira ibitambo kugirango bagubwe neza babeho mu mahoro kandi Uhoraho abarebe ijisho ryiza.Ikibazo rero twari dukwiye kwibaza,uyu munsi,mbese abatambyi biki gihe baba bafite umugabane ijyanye na gakondo yabo?Niba se bayifite nikuki bahabwa impano kandi basanzwe bafite imigabane!Ese aya mategeko niba ari ayikiragano cya kera,kuki dusabwa gutanga icya cumi kandi nacyo kiri muri cya kiragano cya kera?

Sezerano rishya ritwereka ko,tuyoborwa n’umwuka wera,ariko se kuki tuyoborwa n’umwuka,akandi kanya tukayoborwa namategeko?Ese wowe ubivugaho iki?Ese ujya ubutekerezaho?Ese ni kuki igihe cy’intumwa IBYAKOZWE N’INTUMWA IBICE [2] tuhasangamo abantu bitanga bakagurisha ibyabo,ariko bakaba bataratanze kimwe cy’icumi 10%?Umwuka wasimbuye amategeko ariko abagalatia 3:10 havuga ko,havumwe umuntu wese uhirimbanira amategeko ntayubahirize.Nimba duhirimbanira amategeko kandi ntitubashe kuyuzuza,byanze bikunze uwo muvumo wiyongera kuri wawundi twari dusanganywe maze ibintu bakaba urudubi bikabura gica tukabura ubutabazi k’Uhoraho kubera twanze kugendera mu ijambo ry’ukuri ahubwo tugakurikiza ibya kamere zacu twibwira mu mitima yacu.

Abakolosai 2:16 Nukuri bisa naho ar’iby’ubwenge,abantu bicisha bugufi bakiterera mu byo batazi bakigira nk’abamalaika maze bakiha gusengesha ubwenge buterwa na kamere yabo ariko nta mumaro bigira nahato wo kurwanya irari ry’umubiri«Ngo ntugakoreho,ntugafateho,ntugasongereho,nyamara ibyo byose iyo biriwe biba biheze.Nikangahe twigira abakiranutsi kandi twirirwa dukiranirwa?Nuko rero niba umaze kwitahuraho kuba waranyuranye n’ijambo rya data ndagusaba yuko watera ikirenge mu cya Kristo byakunanira ukagitera mucyanjye ndumva ibyo byombi bitazakunanira.

Igice cya [19] Uhoraho yategetse ko bubaka imidugudu izajya ihungiramo impunzi zakoze ibyaha,ushobora kwica itungo,cyangwa umuntu ariko utabigambiriye,ibyo nabyo Uhoraho yarabizi neza maze asabako abakoze ibisa bityo,bubakirwa umudugudu wo guhungiramo mu gihe ubuyobozi buzaba burimo bugenzura neza icyaba cyateye icyo kibazo.

Igice cya [20] hagaragaramo amategeko y’intambara,niba mugiye kurugamba mugahura n’umwanzi afite amagare namafarashi kuruta ayanyu,ntimuzamutinye,kandi ntimuzagre ubwoba.Ahubwo muziringire Uhoraho kuko ari we ubarwanirira.Ahangaha Uhoraho yashakaga kwerekana yuko,badakwiye kuzajya bajya kurugamba ngo barwane intambara nibamara kuyitsinda ngo bikubite mu gituza bavuge ngo nitwe!!!

Gen.James Kabarebe ahagaze kumupaka wa Congo n’uRwanda muri [2002] yaravuze ngo«Isi yose iratuzi yuko turabarwanyi kandi intambara twatangiye turuhuka tuyitsinze»uhereye icyo gihe,ntabwo bongeye gutsinda intambara za Congo ahubwo amahanga yahise abahagurukira abirukanayo burundu na bugingo nubu.Uwiteka ahora arwaya umutima wiyiringira,niba nawe wiyiringira nk’uko ba giti mujisho bayiringira,ntagushidikanya yuko urumunyabibazo bikomeye kandi udateze kubitsinda kabone nubwo waba ufite ibyamirenge kuko hariho ibibazo bidakemurwa namafaranga ahubwo bigategereza Uwiteka ko avuga ijambo rya nyuma.

Igice cya [21] havuga (Laws For Human Relationship) ibyaha bizajya bikorwa byose uburyo abacamanza bazajya babigenza kugirango bakiranaure ubwoko bw’Uhoraho mu mahoro.Reka dusubire mu nzu y’Uhoraho turebe uko basigaye baca imanza muri iyi minsi.Usanga murusengero rwitirirwa Uhoraho muri iyi minsi bashyizeho amategeko hose haba mubakizwa cyangwa muri Gatolika.Uramutse ukererewe kujya gusezerana murusengero umunsi w’ubukwe,ucibwa amande angana na 50,000 frw uba watanze mbere kugirango abe ingwate yawe.Ariko iyo wifite ukaba usanzwe utanga kimwe cy’icumi cyawe neza birumvikana yuko gukererwa kwawe biba bidafite agaciro kuko abakaguciye amande usanga ahubwo ari bo bagaragu bawe( Father’s and Pastor’s) kandi birinda kugaragaza yuko waba wakererewe kugirango badakoma rutenderi.

Igice cya [22] havuga iby’imyitwarire ya bantu b’Imana,ndetse nuburyo bakwiye kwitwara hagati y’Uhoraho nabo.Uburyo bakwiye kubana na baturage babo cyangwa inshuti,tuhasanga amategeko namahame anyuranye ataramwe agenga ubuzima bwabo kugirango babashe gukiranukira Imana.Umurongo wa [5] havuza abatega rugori kwambara imyambaro ya bagabo kuko nimubikora gutyo,muzaba mukoze ibyangwa mu maso y’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi. Uyu munsi wa none abadamu na bakobwa bahagurukiye kwambara amapantaro ya bagabo kandi bibujijwe mu ijambo ry’Imana.Niyompamvu imibabaro yabo itazabura kwiyongera kuko uwo ari umwe mu mivumo bizanira kubera kutubaha ijambo ry’Imana bakabyita amajyambere.Nyamara bibagiraho ingaruka zikomeye cyane hagati yabo na nyiribihe byse wabiremeye kuko nta jambo yavuze ngo ribe imfabusa.Leviticus [19:27] ariko reka duhere kumurongo wa 26-28 Do not eat meal that has not been drained of its bloo.”Do not practice fortune –telling witchcraft”.

27 “Do not trim off the hair on your temples or trim your beards”.28”Do not cut youe bodies for the dead,and do not mark your skin with tattoos.Iam the Lord”.Ngirango mur’iyi minsi bigezweho kwica imanzi cyangwa kwishushanya kumibiri cyane urubyiruko urabona ko umwanzi arwanya Uhoraho cyane arwanya ijambo ry’Uhoraho kugirango abantu batandukane n’Uhoraho bityo umujinya w’Uwiteka urusheho kugurumana kugirango bazarimburwe n’umujinya wayo.Abakora gutyo ngirango murabona yuko mwagenze ukubiri n’ijambo ry’Uwiteka mushatse mwabikuraho kugirango muzahura n’umujinya w’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Abazakomeza gukora gutyo,mumenye yuko mwizanira umuvumo uzabagiraho ingaruka kuzageza kurubyaro rwanyu rwose ibihe byose cyeretse uzagirirwa Ubuntu bwo kwihana naho ubundi ntabwo byoroshye.

Ndetse tuhasanga havuga (Regulations for Sexual Purity) uburyo umugabo nashaka umudamu we hanyuma akazatahura bimwe mubyo ya mubeshye bijyanye nurushako akamufata akamukoza isoni ku karubanda bazahamagare ababyeyi be maze batange ibimenyetso yuko umwana wabo arengana nibasanga ari ko bimeze uwo mugabo we azacibwe amande kandi umukobwa wabo bamutware ndetse ntibazamusubize inkwano yamutanzeho kuko azaba yamukojeje isoni ku karubanda.

Matayo 6:23 haravuga ngo,nimba umucyo ukurimo ari umwijima,uwo mwijima ungana iki?Ngaho tekereza ku bakozi b’Imana uyu munsi bashobora kuba barayobye nyamara bibwira yuko bari munzira y’ukuri!Noneho abo bayoboye wumva bari mukaga kangana iki?Ubwo se bashobora guca imanza zitabera? Kandi bari mu mwijima?Ese ubundi kuyoba niki?Kuyoba ubusanzwe bisobanura kunyuranya n’Uhoraho.

Igihe cyose wikorera gahunda zawe Uwiteka atabigizemo uruhare, definitely uba wayobye.Ntabwo rero kuyoba ari ngombwa ngo ube waragie ikuzimu,nk’uko bamwe babitekereza,ahubwo kunyuranya n’Uhoraho kandi witwa yuko uri mu murimo we,ibyo byonyine ubwabyo birahagije kuzuza igisobanuro cy’uko wayobye udakorana n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Hanyuma se iyo bimeze gutyo,usigara ukorana nande?Ako kanya byimvikane neza yuko Umwanzi ahita yifatira uwo mwanya akaguhindura igikoresho cye maze ugatangira kujya wivugira ibishimisha abadayimoni aho kunezeza Imana ikiranuka muri byose.

Mu gice cya [22] kumurongo waho wa [13] havuga itegeko rigenga abashakanye iyo umukobwa amaze gushakwa hanyuma umugabo we akamumenya yarangiza akamusenda avuga ko,yasanze atari isugi,Uhoraho yategetse yuko ababyeyi buwo nyampinga bagoba kuzana ibimenyetso byerekana yuko yari Isugi basanga uwo umutware we yamuharabitse,agacibwa amande umukobwa agasubira iwabo kandi inkwano ntibazisubizeyo kuko yaharabitse umukobwa wabo akamukoza isoni ku karubanda kumanywa yihangu.

Igice cya [23] havuga kumugabo udakwiye kujya mu materaniro guterana kwera mu gihe igitsina cye cyaba cyagize uburwayi runaka cyangwa se umugore yagiye imugongo ntabwo bombi bemerewe kujya guterana kwera kuko ar’ikizira k’Uwiteka.Ese ibi byavuyeho kubera Ubuntu bwa Kristo,cyangwa birubahirizwa?Ese amategeko yakuweho cyangwa yuzurijwe muri [2] twahawe na Kristo Umwami wabakiranutsi?

None se niba utashobora kujya mu birori cyangwa ahateraniye inteko ya bantu benshi,nigute wumva yuko,mu nzu y’Imana ariho wagira uburimiro ukumva yuko wagenda guterana umeze gutyo?Ese imitima yanyu ntabwo ijya igira icyo ibashinja?Byose biterwa nokudasoma ijambo ry’Imana ngo mumenye icyo Uhoraho yavuze ku bantu bayo.Ntabwo amategeko cyangwa amahame na mabwiriza (Rules and Regulations) plus instructions byakurwaho n’ubuntu,ahubwo biruzuzanya kubakunda Imana mu mitima yabo kandi bakubaha Imana bakayitinya byose byuzururira muri rya jambo ngo kundisha Uwiteka Imana yawe,ubwenge bwawe bwose,umutima wawe wose,nimbaraga zawe zose.Ibyo iyo ubushohoje ntarubanza ushobora gucirwaho kuko uwo ukunda uramwubaha kandi ukamutinya kugirango utamucumuraho.

Abantu bakwiye kumenya yuko ubwoko bw’Imana bwa Israel,Uwiteka yabuteganyagamo ibice [2];igice cya mbere ni uko bagombaga kuba ubwoko bw’Imana,bukazahindukamo ihanga rikomeye cyane mu isi ya bazima.Uhoraho ntabwo ajya akora ibintu byoroheje nk’uko abana b’abantu bajya babigenza,ahubwo akora ibitangaza kuko yitwa igitangaza iryo ni amwe mu mazina ye.Ikindi Imana yateganyaga ku bwoko bwayo,ni uko yashakaga kubuteguramo itorero rya Kristo kugirango azabone aho azavukira aje kuducungura twebwe abari bishwe nibyaha tudafite ibyiringiro hanyuma agahinduka ibyiringiro byacu nyuma yuko twari tumaze gusa naho duciriweho iteka ryose.

Ubwoko bw’Imana yabanje kubuhindura ihanga barwana intambara zikomeye cyane mu gihe kingana n’imyaka [40] bari mu butayu hanyuma baza guhabwa igihugu cya Cannan hanyuma baza gusaba guhabwa ubwami nkayandi mahanga.Mwibuke yuko umugaragu w’Uhoraho Moses yari yarabihanuye yuko nibamara kugera muri gakondo bagatengamara bagatuza bazasaba kugira Umwami nkayandi mahanga ntabwo rero byatunguranye nk’uko abantu babitekereza.

Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo,ntabwo yari kuvukira mu gihugu kitagira Umwami,yagombaga kuvukira mu bwami kugirango bimenyekane yuko nawe ar’Umwami wa mahoro uje gukiza isi ya bazima.Kubera izo mpamvu rero,uzajya usanga muri bibiliya harimo amategeko agenga ubwoko bw’Israel nk’igihugu,ndetse unasangemo amategeko nk’Itorero rya Kristo ryalimo ritegurwa kugirango abanyamahanga bazabashe kwibona mu Itorero mu gihe ab’Israel (Ubwoko) bwo bwibona nk’igihugu cyangwa ihanga rya kunzwe n’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Ibi bintu uko ari [2] bikunze kuvangira abantu ndetse abantu bakabyitiranya bakabura uko babisobanura nyamara biratandukanye cyane ariko kandi ntibishoboka yuko ihanga ryabaho ritagira Imana,kandi Imana nayo ntiyabaho itagira ihanga,yaba ar’Imana ya nde se?Yamenyekana ite!?Niyompamvu Satani yashatse kwigira Imana ariko byaranze kuko nta mateka afite nta Mana itagira amateka,nta gihugu kitagira amateka,nta Mwami utagira amateka,nta muntu w’Imana utagira amateka y’ibyo yacishijwemo.This is the Fact according the fact of the world.

Igice cya [24,25] havuga amategeko azahana abashakanye nyuma yuko umugabo asanze umudamu we yashatse yaba afite imwe mu mpamvu zituma atamunezeza mu mibonano yabashakanye harimo gukubitwa inkoni kuko atavugishije ukuri akubwire uzamubera umutware ahubwo agahitamo kumubeshya kugirango yinjire murugo rwiwe.Kandi iyo umucamanza asanze umugabo yamubeshye yamwambutse urubwa nawe acibwa ibihano.Aya namategeko yahawe ab’Israel tureberaho nk’ikimenyetso cy’Uwiteka Imana.

Niba ibi babikora cyangwa batabikora ariko bikaba bivugwa mu ijambo ry’Imana kuki tutabikurikiza kugirango dusohoze gukiranuka kose?Iby’ijambo ry’Imana n’ukubyitondera kuko bigora abashaka kubigishamo ubwenge bwa kamere yabo kandi budashobora kubyumva.

Igice cya [26] havuga ko ubwo ab’Israel bazaba bamaze kugera muri gakondo batura bagatuza maze umusaruro wa mbere bazeza muri icyo gihugu bazakuremo icya cumu 10% bakizanire Uwiteka.Mwibuke ko bagihaga abalewi batoranijwe gukorera Uwiteka umurimo w’ubutambyi kuko ntagakondo bagiraga.Ngaho bifate ubigereranye nuyumunsi maze urebe ko byaba bifitanye isano cyangwa amahuriro ahubwo byahindutse ubucuruzi kuko buri murongo ujyanye nagafaranga uzasanga abashumba cyangwa abaPastor’s uwo murongo bawibandaho cyane kurusha iyindi mirongo yose iba muri bibiliya.Wagirango bahamagawe bahabwa mission yo gushakishiriza Imana amafaranga yo gukoresha kuko mu Ijuru nta mafaranga abayo!

Byagera ku Isabato bati Umwami Yesu yazanywe no gukuraho amategeko,byagera ku cya cumi 10% bati udatanga icya cumi aravumwa wa muvumo Uwiteka yavuze muri Malaki 3:10 nyamara uwo muvumo nawo waramategeko wagendanye no kuzuka kwa Kristo Umwami wabakiranutsi abisimbuza ijambo rivuga ngo umukiranutsi azabeshwaho no kwizera.Imyaka ibaye [8] mbayeho niringira Uwiteka Imana kandi nkora umurimo ukomeye wuzuyemo ingorane zijyanye nurupfu no gufungwa kwa hato na hato,ariko ntabwo Uwiteka yigeze antererana ahubwo yabanye nanjye anyigisha kwizera icyo ari cyo ureke byabindi nirirwaga nigisha murusengero ngo mfite kwizera.Bene data burya kuyoboba nikintu gito cyane JUST kudakora ibyo umwuka w’Imana avuze uko niko kuyoboba.Nagiye ntanga kimwe cy’icumi 10% aho kunguka ahubwo nkarushao guhomba biranyobera mbura uwo mbaza mpitamo gusoma ibyanditswe mbaza Imana ngo insobanurire impamvu itubahiriza ijambo ryayo maze nibwo yatangiye kunyigisha ijambo ryayo.

Ubuntu bwa Kristo bwamanukanye no kwizera bisimbura amategeko kuko mu gihe cya mategeko nta kwizera kwari guhari kuko umuntu yubahaga itegeko yarirengaho rikamuhana.Uzasanga mu gihugu abantu bubaha amategeko babaho nkaho batayazi kuko barayubahiriza bakirinda kugoma bityo ugasanga imvugo zijyanye no gufunga cyangwa amande kuri bo bihinduka nkimigani kuko babayeho bubahiriza amategeko ya leta.Abakolosayi 2:16-23 nuko rero nimba mwarapfuye kumigenzereze ya mbere ya byisi;niki gituma mwemera kuyoboka amategeko y’imihango nkaho mukiri abisi?Ngo ntugakoreho,ntugasogongereho,ntugafateho kandi ibyo byose biba biheze iyo biriwe?Yego ibyo nigicucu kibizabaho ariko umubiri wabyo ufitwe na Kristo,bakigira nkabicisha bugufi bakiterera mu byo batazi bakigira nk’abamalaika bayobowe n’ubwenge bwakamere yabo ariko nta mumaro bigira nahato wo kurwanya irari ry’umubiri.

Igice cya [27] ingaruka zo kumvira no kutumvira urahasanga imivumo [12] ku bantu bakora ibyavuzwe muri icyo gice uburyo bazahura numuvumo,ndetse no mu isezerano rishya muri mathayo [15] naho ubasha kuhasanga uwo muvumo ututse NYINA cyangwa ISE (PaPa) cyangwa (MaMa) bamwice,none se amategeko adukurikira no isezerano rishya?Soma ibyo bice urahabo igisubizo uburyo abafarisayo bakundaga amategeko cyane ariko bakirinda gukora kumategeko abakoraho,ahubwo bakibanda ku mategeko abazanira inyungu nk’uko biri uyu munsi wa none.Abafarisayo n’umwuka (Spirit of Pharisees) urwanya gukiranuka ku Imana mu bwoko bwayo ahubwo ukabayobora gukomeza amategeko kandi turi mu buntu bwa Kristo.

Nibyo ushobora kuvanga amata na mazi ubireba abona ko ar’umweru,ariko usomyeho yumva ataramata ahubwo yumva aramazi ariko ayo mazi akaba afite ibara ry’umweru ku buryo unyoye wese yemera mu bwenge bwe ko anyoye amata ariko mu byukuri aba anyoye amazi bamaze kubatiza izina ry’uko aramata uko niko Satani ajya abeshya abantu akabacurika ubwenge bakemera ibyo batagombye kwemera maze ubuzima bugakomeza mu nzira y’ikinyoma.

Igice cya [28] havuga umugisha uturuka mu kumvira Uhoraho Uwiteka Imana(UUI)ya bakiranutsi,umurwa wawe,nimirima yawe bizahabwa umugisha,abana bawe n’imyaka wejeje nayo izahabwa umugisha,abariba yawe namashyo byawe nabyo ubwabyo bizahabwa umugisha,imbuto zawe nimigati byawe byose bizahabwa umugisha,aho uzajya hose,ibyo uzakora byose bizahabwa umugisha,ikigeretse kuri ibyo,uzatsinda abanzi bawe aho bazaturuka hose.

Umuvumo ukomoka ku kutumvira:imirwa yawe izavumwa ntamugisha uzayibamo,imilima yawe nayo uzahura n’umuvumo,imbuto ziturukamo imigati zizavumwa,urubyaro rwawe hamwe nimyaka yose wateye uzakwiraho umuvumo,amariba yawe namasoko byawe bizasiba kugirango amashyo yawe atazabona amazi yo kunywa,kandi aho uzajya hose uzahura nakaga ni byago namakuba nta buntu bw’Uhoraho buzaba bukikuriho kandi abanzi bawe bazagwira impande zawe zose.

Igice cya [29] havuga uburyo umugaragu w’Uhoraho Moses yibukije amategeko ishyanga ry’Israel kuko igihe cye cyari kirangiye agiye kwimika JOSHUA ngo abe ariwe umusimbura kubuyobozi.Yahamagariye Ishyanga rya Israel kubuha Uwiteka no gukomeza amategeko bahawe ubwo bari mu butayu bukomeye bwa SINI kandi bugufiya.Abasaba kugarukira Imana kugirango bazabashe kuba mu gihugu bagiyemo amahoro.

Natwe ni uko dore tugeze kumugezi YORDAN tugiye kwambuka,ndabibutsa yuko,icyo gihugu tugiyemo nta muntu wemerewe kuzahinjirana umwuka we w’Inzika y’Inzgio mbaye mbibabwiye hakiri kare,mureke abahanwa bahanwe ariko ubwo tuzamanukana n’Umwami tugiye kwima ingoma y’Umwami Ndahindurwa muramenye ntihazagire uzana ibye bya cyera atazahura nakaga gakomeye uko niko Uhoraho avuga.

Igice cya [30] hakomeza havuga kugarukira Uhoraho no kumwubaha no kugenera mu mategeko ye,umurongo wa [11] hatanga uburenganzira bwo guhitamo urupfu cyangwa ubugingo,kubashaka kubaha Imana cyangwa abashaka gukorera Satani na badayimoni.None nawe uyu munsi amahitamo ashyizwe imbere yawe zahitamo kubaha Uwiteka cyangwa gukorana n’umwanzi wabakiranutsi (Satani) kugirango ejo utazavuga ngo ntiwamenye ubibwiwe hakira kare amahitamo nawe Ijuru n’Isi nibyo ntanze ho umuhamya imbere y’Uwiteka Imana.

Igice cya [31] havuga ubuyobozi bwa JOSHUA asimbura shebuja umugaragu w’Uhoraho Moses,kimwe mu bintu byatumye Moses atagera muri gakondo ya masezerano,ni uko Imana yamusabye ko,bica ubwoko bw’Israel maze imutuburemo abandi bantu batazabarushya bazaba bafite umutima nk’uwa Moses maze arabyanga aravuga ngo ahubwo yahitamo gupfa aho kugirango abantu bavanye muri EGYPTY ngo nibarangiza babice.Urumva yuko yagamburuje Imana maze yemera kuba incungu ya ubwoko bwose bwa Israel akaba ariyo mpamvu na bugingo nubu banze kumvira Imana kubera Moses yitambitse akanga icyifuzo cy’Imana.

Igice cya [32] Moses aririmba indirimbo atanga umugabo ku Ijuru n’Isi aburira ubwoko bw’Israel uburyo Uhoraho yakoze ibikomeye akabambutsa inyanja itukura akabarwanirira mu mahanga yose akabaneshereza none akaba abasigiye umuyobozi kandi bakaba ubwabo barabonye ibitangaza by’Uhoraho atar’ibyo babwirwa ahubwo bakaba barabirebesheje amaso yabo imbone nkubone.Iyo ndirimbo ikubiyemo ubuhamya bwose bw’ibyabaye Uhoraho yabakoreye uhereye kwa FARAO.

Igice cya [33] umugaragu w’Uhoraho asabira umugisha ubwoko bwose bw’Israel mbere yuko acyurwa akajya kubana n’Imana mu Ijuru uhasomye hose ubasha kubona uburyo umuntu w’Imana nyakuri uburyo asabira umugisha ubwoko bw’Imana Atari byabindi ngo Imana iguhe umugisha kuko hari imigisha myinshi uba ukwiye kuvuga mu mazina kugirango Uwiteka azabubahirize uko wabisabye.Nta muntu watanga umugisha atar’umuhanuzi ngo Uwiteka azabyemere arekure umugisha we,abahanuzi nibo bonyine bahawe ubwo burenganzira ndetse nta bwo bemerewe gupfa gutanga umugisha cyangwa gupfa kuvuga ijambo rivuga ngo Imana iguhe umugisha kuko uko niko Uwiteka yabitegetse.

Igice cya [34] harangiza havuga urupfu rw’umugaragu w’Uhoraho Moses wayoboye ubwoko bw’Uhoraho imyaka [40] mu butayu bwose banyuzemo abageza hafi ya Cannan abasiga ku mugezi wa YORDAN maze azamuka umusozi w’Imana aragenda arangizanya n’Uwiteka nibo bonyine bari babiziranyeho uko byagenze kuko na Satani yishyizemo akanyabugabo maze yirukanwa na Malaika Michael amushushubikanya atumva atabona bivuga ngo amabanga aba hagati ya bahanuzi n’Imana nibo baba babiziranyeho bonyine.

Mu by’ukuri hari amabanga akomeye Umuhanuzi aba aziranyeho n’Imana yonyine,kuko ubuzima bw’Umuhanuzi ntawundi muntu wapfa kubushobora hari byinshi rero bidashyirwa ahagaragara cyane iyo Umuhanuzi ari mu butayu,hari ibyo Imana igukorera utashyira ahagaragara biba bijyanye no kwigishwa imibereho y’Umuhanuzi.Har’integenke z’Umuhanuzi Uwiteka adashobora guhishurira abandi bahanuzi cyangwa abandi bantu bafite impano zo kwerekwa ariko bakaba atar’abahanuzi hari byinshi na mabanga menshi hagati y’Uhoraho Uwiteka Imana n’Umuhanuzi bidashobora kuzapfa bimenyekanye cyeretse iyo Umuhanuzi ahisemo kubshyira ahagaragara kuko Imana iba irinda umurimo wayo ndetse ikarinda na Personalite y’Umuhanuzi.

Ndabashimiye mwebwe mwese twabanye kuva iki gitabo cyo gutegeka kwa kabili tugitangiye,Uwiteka abiteho kandi arusheho kubafungura amatwi na maso y’umwuka kugirango murusheho kumenya byinshi mu ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi kugirango nimuramuka mwubashye Uhoraho azabagenzereze uko yagenjereje abamwubaha bose.Reka rero tuzahurire kwa JOSHUA ubutaha Uwiteka nadushoboza Uwiteka abane namwe mwese kandi abagirire neza mu izina rya Data n’Umwana n’Umwuka wera amina.

SATANI ARWANYA IJAMBO RY’UHORAHO,ESE WABA WITEGUYE KUMURWANYA MU NZIRA YO KUMVIRA UWITEKA IMANA YA BAKIRANUTSI?

Dore uburyo umwanzi Satani arwanya ijambo ry’Imana.Yabanje gushuka EVA anyuze mu ntegenke za ADAM,maze EVA yemera gushukwa kubera kutumvira ijambo ry’Imana bituma yemera kurya ku giti kimenyesha ibyiza ni bibi,Satani aba atwaye igikombe uhereye ubwo,umwana w’umuntu,ahura ningaruka z’urupfu zitangira kumugeraho maze ijambo ry’Imana riba rirasohoye kugeza na bugingo nubu.

Ubwo abana ba Adam na Eva batangira kwicana,Cain yicwa na Abel,urupfu rukwiragira isi yose gutyo kubera kutumvira ijambo ry’Imana.Uhereye ubwo abagabo bakurikiranywe n’umuvumo w’integenke zo gutegekwa na bagore cyangwa kubumvira kuko bananiwe inshingano zo kumvira ijambo ry’Imana.

Abagore wahawe imivumo itabarika na bungingo nubu umuvumo wo kugira amatsiko ubagendaho gutyo niyompamvu bahora bashyungumbwa gushaka kumenya buri kantu kose kuko bavumwe gutyo!

Umwanzi ntabwo ya nyuzwe,ahubwo yakoze ibishoboka yerekana yuko iby’Imana yakoze byose ar’ubusa nibwo yanjiye mu bagabo abumvisha yuko ataringombwa kuryamana na bagore ahubwo nabo ubwabo bashobora kuryamana kandi imibiri yabo yararemwe mu buryo bunyuranye niyabagore(GAY) ubwo nabo bashyiraho umwete kurwanya ijambo ry’Imana kugeza magingo aya bimaze gusa naho bimenyerwa byitwa uburenganzira bwa muntu mu ijambo ry’Imana.Ariko tubibutse yuko mu ijambo ry’Imana ntaburenganzira bwa muntu bubamo bujyanye namategeko yo mu isi usibye ayo mu Ijuru yonyine.

Ntibiteye kabili abwira abagore ati,namwe singombwa yuko mutegereza abagabo ngo abe ariho mukora imibonano mpuzabitsina.Dore mushobora gukora (Artificial) maze umugore kumugore mukagirirana ibyo abagabo bajya babakorera.Ngirango mwumvise yuko umukobwa wa Bishop DESMONI TUTU wo muri Africa y’Epfo yaretse umurimo yakoraga w’Imana mu idini ry’ABANGILICAN ahitamo gushaka mugenzi we.

Ubwo abasore nabagabo ntabwo batanzwe mugupfumura amatwi (Earing)ubwo nabo bayateraho ngo barashaka ubwiza,abwira abagore ati rero murabona yuko abagabo babashotoye bagatangira kwambara imirimbo yanyu none nimupfumure amazuru nimikondo niminwa hose muhapfumagure maze turebe yuko bazabigezaho.Ubwo abwira urubyiruko rwose ati,mwaratanzwe buri musore mur’iyi minsi umusore cyangwa inkumi idashyizeho ibishushanyo MARK aba yarasigaye inyuma.Nibwo bishushanyijeho biyandikaho tattooes kandi bibujijwe mu ijambo ry’Imana.Basuka imisatsi kandi bibujijwe mu ijambo ry’Uhoraho noneho ubu hariho gukorwa ubushakashatsi hifashijwe ikorana buhanga ngo abagabo nabo bajye batwara inda nk’uko abagore nabo batwita.Urabona yuko Satani yahagurukiye ijambo ry’Imana kugirango gusa akoze isoni ikiremwa muntu Uwiteka yiremeye anyuze mu irari ryacyo kuko cyananiwe kubaha ijambo ry’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Ubwo CONDOM ntawavuga ubwiza bw’Abagore numumaro bagiriranaga awuhindura umwanda maze ikirremwa muntu gisigara kibayeho nabi mu bwoba bwinshi butagira ibyiringiro SIDA abonye ko bamaze kuyishakira umuti,none yadukanye ZIKA ubu niyo igezweho yica umuntu mu cyumweru kimwe gusa turavahe turajyahe?

 

 

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar