Home News Inzego ziteza akaga gakomeye mu gihugu

Inzego [3] ziteza akaga gakomeye mu gihugu

0

Inzego [3] zikomeye mu gihugu ariko zihora ziteza ibibazo kubera inyungu bwite za leta cyangwa z’umuntu ku giti cye.Urwego rwa mbere n’ubutegetsi bwite bwa leta bwitwa “EXCUTIVE GOVERNMENT” uru n’urwego rukuru rugize inzego z’ubutegetsi bwite bwa leta ariko rukaba rutajya rushaka ko izindi nzego zikorana narwo zikwigenga kandi zibyemerewe na mategeko.

Kubera inyungu za politike ruhorana mu migambi yarwo,usanga rushaka kwivanga mu nzego z’ubutabera kubera ko ruba rwanga guseba cyangwa gukorwa nisoni ngo ibikorwa byarwo bidashyirwa ahagaragara.

Uru rwego rukaba rukoresha urundi rwego narwo rwakabaye rwigenga,ariko narwo rukaba rukorera mukwaha kwa leta kubera inyungu leta irubonamo.Urwego rw’ubutasi nurwego ubusanzwe rwakabaye rukorana neza n’inzego zitangaza makuru kugirango bageze amakuru kubaturage ariko usanga aho kugirango rukorana neza nitangaza makuru ahubwo barwanya itangaza makuru cyane cyane itangaza makuru ryigenga ridakorera mukwaha kwa leta.

Urwego rw’ubutasi ntaho rugaragara ko rufata umwanya runaka kubera yuko rushinzwe gutanga amakuru rukayageza ku itangaza makuru cyangwa mu butabera kugirango ubutegetsi bwite bwa leta bubashe kurangiza inshingano zarwo.Ariko mu bihugu biyoborwa n’igitugu usanga ubutasi ari bwo bukora mu mwanya w’ubutabera aho kugirango ubutabera bwigenge bukore umurimo wabwo uko bisabwa nitegeko.

Urwego rwitangaza makuru ryaba irya leta cyangwa iryigenga,biza kumwanya wa kabili mu nzego zifata ibyemezo zitabanje kugisha inama urwego urwali urwo rwose bitewe na makuru afite za gihamya ruba rufite maze rugahitamo kubitangariza abaturage kugirango bamenye ubuzima bw’igihugu cyabo bwa buri munsi.

Itangaza makuru akenshi rihura nibibazo bikomeye kuko ubutegetsi bwite bwa leta buba budashaka ko amakuru abuvugwaho yagera mu baturage akamenyekana.Ibyo bigatuma leta ikoresha za nzego zibutasi zaba izishinzwe ubutasi bwo hanze cyangwa ubw’imbere mu gihugu kwica abanyamakuru bakresheje za accident cyangwa amarozi kubera yuko umunyamakuru runaka yanze icyifuzo cyabo cyo kudasohora inkuru runaka.

Akenshi bakoresha iterabwoba kubera kwanga kurekura agafaranga,babitewe nuko bumva bafite imbaraga zose kuzindi nzego zikorera munsi ya leta.Itangaza makuru nirwo rwego rwonyine rugirira umumaro ukomeye abaturage kubamenyesha ubuzima bw’igihugu bwa buri munsi no kumenya ibikorerwa mu gihugu no kubamenyesha imyitwarire yabategetsi babayobora bityo bakazamenya uwo bazatora mu gihe cya matora aho ndavuga mu bihugu byemera democracy no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ibihugu byose ku isi bishatse gutera imbere muri democracy ndetse no mu bukungu byabigeraho mu gihe gito cyane iyo habonetse abategetsi bakunda abaturage nigihugu cyabo bakirinda gusahura imitungo y’igihugu bigwizaho imitungo ariko byose bishingira mukubahiriza amategeko agenga igihugu ndetse no kwemera yuko ubutabera bwigenga kandi bakemera ko uburenganzira bwa muntu ar’ingira mu maro kuri buri wese.

Kuko uzasanga abarwanya uburenganzira bwa muntu,baburwanya bakiri kubutegetsi,iyo bavuyeho bahita babona ko bwa burenganzira barwanyaga noneho babukeneye kuko bushobora kubagirira umumaro kuko baba bageze mu gihe noneho babukeneye ariko iyo bakiri kubutegetsi usanga batabwemera ahubwo baburwanya.

Urwego rukomeye rwakabaye rwunga izi nzego zombi,nurwego rw’ubutabera ubwarwo rusabwa kwigenga no gutanga ubutabera kuri buri wese batitaye kuba yaba akomeye cyangwa yoroheje kugirango abantu babeho mu mahoro nubwubahane.Ariko usanga iyo habayeho ubutegetsi bw’igitugu urwo rwego ruhinduka urw’umuntu ku giti cye.Urugero ubutabera bwa Uganda n’uRwanda,Ethiopia bukorera mukwaha kwabaturage.Iyo hatabonetse abanyapolitike bakomeye bemera guhara amagara yabo ariko bagatizwa imbaraga cyangwa bagashyigikirwa nabaturage ngo bazane impinduka ibintu birushaho kuzamba cyane cyane iyo igihugu kigendera kumoko cyangwa ruswa ntamahinduka ashobora kubaho usiby’Imana yonyine yakwikorera ibitangaza byayo naho ubundi biba biri kure nk’ukwezi kuzazana impindura matwara.

Ubutabera iyo bumaze kujya mukwaha ku mutegetsi uri kubutegetsi,biba birangiye ubuzima bw’igihugu bwose muri rusange buba bupfuye kuzageza igihe uwo mutegetsi azaviraho abantu bagatangira ubuzima bushya.Ariko urwego rwabaturage nirwo rukuru cyane muri izi zose kandi nirwo rushobora guhindura ibintu mu gihugu iyo abaturage ubwabo bafatanije nabanyapolitike badafite inda nini hanyuma ingabo iyo zimaze kubona ko umutegetsi uriho adshyigikiwe na baturage ubwabo ntawubahase bahita bamukuraho kugirango bahagarike akavuyo gashobora kujyana igihugu mu myiryane.

Urundi rweo rukomeye rushobora guhindura imibereho y’igihugu,nabahagarariye abaturage mu nteko,byaba abatsinze bari kubutegetsi cyangwa abatavuga rumwe nubutegetsi,bose baba bakwiye kumva ko bakorera abaturage babatoye bityo bakanga gukorera munsi y’ukwaha kubutegetsi bwite bwa leta cyane baharanira inyungu z’umuturage kuko nubundi niwe bazagarukaho kumusaba ijwi kugirango abashe kujya mu butegetsi bw’igihugu.Ariko iyo ishyaka riri kubutegetsi rireba inyungu z’ishyaka gusa batareba inyungu z’abaturage na none bwabuzima bw’igihugu twavugaga buba bupfuye burundu.

Kuzamura ubukungu bw’igihugu bituruka kubutegetsi bwite bwa leta budashyiraho uburyo buhamye bwo kurwanya ruswa no kubaha amategeko,no guha inzego zigenga uburenganzira bwo gukorera mu bwisazure no mu mucyo,ahubwo bugahinduka abagaragu b’ubutegetsi bwite bwa leta.Aho usanga abategetsi ba leta bapfukamirwa kandi arabakozi nkabandi bose bashobora gukurwa kubutegetsi umwanya uwari wo wose ariko ugasanga bica bagakiza kubera kutubaha amategeko no kuba igihgu gihinduka akarima ku muntu umwe gusa.

Nubwo barwanya amategeko hamwe nuburenganzira bwa muntu,usanga iyo bavuye ku butegetsi,Babura ikibarengera kuko bwa burenganzira byanze bikunze bigeraho buri muntu bukamugeraho mu buryo bumwe cyangwa ubundi.Cyane iyo bigeze aho hitabazwa amategeko.Ariko kwemera uburenganzira bwa muntu mu magambo,hanyuma ukanga ko bishyirwa mu bikorwa amarembera y’ingoma yawe uzisanga ko,ukeneye bwa burenganzira bwa muntu mu gihe ubwo wari kubutegetsi waraburwanyaga ubwita ngo nizamagigiri.

Wamara kuvaho ugatangira kwitabaza ya mategeko adafite ubuenganzira cyangwa atubahiriza bwa burenganzira warwanyaga.Niyompamvu wanze ukunze usabwa kubahiriza uburenganzira bwa muntu kuko nawe uzageraho ukabukenera wanze ukunze.Cyeretse uramutse upfuye utageze mu butabera,aha ndavuga uburyo bwo gufungamo abantu,kubemerera gusurwa nimiryango yabo kubona ubuvuzi mu gihe barwaye kubemerera kubonana na babunganira nibindi nkibyo,ariko igihe ibyo ubirwanya kandi nawe utazi amaherezo yawe warukwiye kwitegura kuzahura nabyo igihe cyose uzaba ukuwe ku ngoma.Imiryango yigenga nayo iri mu bifasha abaturage kumenya imibereho y’igihugu ku buryo ishobora gufasha abaturage kumenya ibikorerwa mu gihugu,ariko usanga leta irwanya ndetse ikica abakoze biyo miryango kugirango idashyira ahagaragara amakuru akorwa ni nzego bwite za leta.

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar